• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Ubwanditsi 07 Jul 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo kimaze gukomerera isi aho iki cyaha kimaze gufata indi sura, abacuruzwa bajyanwa gukoreshwa imirimo y’ubucakara benshi bakahasiga ubuzima.

Uganda ni kimwe mu bihugu bivugwamo iki kibazo ku rwego rwo hejuru, ahanini bitijwe umurindi n’ubuyobozi burebera ibikorwa, ku rundi ruhande bamwe mu bayobozi bakabigiramo uruhare ari nabo bagakwiriye kubirwanya.

Indege ya Air Dubai iherutse kugarura Uganda abana b’abakobwa 12 bari barajyanywe gucuruzwa mu bihugu by’abarabu nk’abacakara, nyuma yaho imiryango yabo itakambiye ngo bagaruke mu gihugu kuko babayeho ubuzima bwa kiretwa.

Igihe bageraga ku kibuga cy’indege Entebbe, bamwe ntibanashoboraga kwigenza bashyizwe mu tugare tw’abafite ubumuga, abandi bagaragaraho ibimenyetso by’iyicarubozo bakorewe aho bamwe amasura yahindanye kubera gukubitwa abandi bafite imvune mu ngingo ndetse n’umunanuko ukabije.

Ababashije kugaruka Uganda batangaje ko bashimira Imana kuba bakiriho kuko bagenzi babo bapfuye urw’agashyinyaguro.

Nkuko umudepite Bakireke Nambooze yatabarije aba bakobwa abivuga, aba bakobwa  bari bemerewe akazi na company yitwa Marphie International company of Kigowa Ntinda.

Iyi company itangaza ko ikora akazi ko gushakira abantu akazi ifitwe n’uwitwa Karungi, umugore wa Henry Tukahirwa, komiseri mu gipolisi cya Uganda.

Umwe muri abo bakobwa witwa Doreen Magezi niwe wegereye uyu mudepite amutekerereza amabi bahuye nayo. Doreen atanga ubuhamya ku buzima bubi yaciyemo, yavuze ko ageze mu gihugu cya Jordanie yajyanywe kw’isoko maze amurikirwa abaguzi (ndlr: nkuko bagurisha ibicuruzwa mw’isoko batanditse!) maze atangwaho $3000 hanyuma ajyanwa mu muryango wamufashe nabi cyane bya kinyamaswa.

Aba bakobwa bagarutse iwabo nyuma yaho uyu mudepite azamuriye ikibazo mu nteko nshingamategeko yaje gutegeka uyu Karungi kubagarura kuko bari mu buzima butoroshye.

Icyaje gutangaza abantu nuko Karungi wagurishije aba bakobwa muri Jordania yagerageje gushyira igitutu no gutera ubwoba imiryango y’aba bakobwa ngo ibanze imuhe $3000 kuri buri mukobwa uzagaruka iwabo, ariko uyu mugambi waje kumupfira nyuma yaho uyu mu depite abishyiriyemo ingufu ngo bagaruke.

Uyu mugore Karungi ntiyarekeye aho kuko yakoresheje umugabo we ufite ububasha bwa police maze uyu mukobwa Doreen ageze ku kibuga cy’indege police iramufata iramufunga, nyuma imushyiraho igitutu ngo akore inyandiko mvugo ko yavuganaga n’uyu mu depite mu rwego rwo kumutera ubwoba. Nubwo byafashe umwanya, ariko Doreen yaje gufungurwa ava mu maboko ya police.

K’ubufasha bw’uyu mu depite Nambooze, aba bakobwa bashyizwe  mu bigo nderabuzima aho bari gukurikiranwa ndetse banahungishijwe ababacuruje babahigisha uruhindu ngo batavuga n’akari imurore ku mabi bakorera abana  b’abakobwa bajyanwa gukora ubucakara mu bihugu by’abarabu.

2019-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara

Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Uwari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana

Uwari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana

Ubwanditsi 12 Feb 2021
Uko  Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

Ubwanditsi 13 Jan 2017
Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Ubwanditsi 25 Apr 2022

2 Ibitekerezo

  1. Uruganje
    July 8, 20197:55 am -

    Birababaje. Na hano mu rwatubyaye hari abantu nakemanze, umuntu numvaga bita pasteur Willy, ariko amazina yabwiraga abantu yabaga anyuranye, hari abo yabwiraga ko yitwa Edmond Kazungu. Yari afite umushinga wo gushakira abantu abakozi bo mu rugo, nanjye yigeze kubampa inshuro 3 ariko abo bakozi be yabasuraga nka 3 mu cyumweru kandi ba nyirurugo badahari, ubundi nta mukozi we umara ahantu amezi 2 cga 3 kandi akenshi bagenda badasezeye. Aho izi nkuru zo gucuruza abana zisakariye nabyibajijeho mbimukekaho ariko sinzi aho ubu baba.
    Mbere bakoreraga kimicanga mu kizu cyahasigaye ubu aho basenyeye izindi, nyuma yaho bakoreye Gikondo. Yakoranaga n’umugore we ntamenye amazina ufite imyotso myinshi mu ijosi.
    Kuki yahinduraga amazina? uwamenya aho aba agenzurwe neza ashobora kuba nawe yahekura ababyeyi simushira amakenga.

    Subiza
  2. charles
    July 10, 20199:25 am -

    kuki se nkawe ufite amakuru nkaya , ko kuyatanga kuri RIB ari ibanga kandi ari itegeko gutanga amakuru cyane nkaya yarokora ubuzima bw’abantu kuki utayatanze kuri RIB? wunva wowe ufashije iki kweli? RIB niko kazi kayo kandi isanze arengana well and good, ariko nkuwo akwiye kumenyekana nibyo akora. kuko hari abafatwa ariko bikarokora n abandi bari kuzabigwamo. plz gira Ubushake bwo gutanga amakuru ntacyo bitwaye. niba kandi ufite ubwoba hari uburyo bwinshi wayatangamo kandi ntumenyekane, nko mu nyandiko ukayigeza mu gasanduka k ibitekerezo ukigendera abo bireba bakazabifatira umwanya. ariko gira ubushake no gutinyuka kabisa. IBAZE ARI NKA MUSHIKI WAWE CG Umwe Mu muryango wawe UGURISHIJWE UKAMENYA KO AKORERWA IYICARUBOZO !!!!!!!!!! Kandi waricecekeye?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge
ITOHOZA

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage
Mu Mahanga

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Ubwanditsi 11 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru