• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 14 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuva kuwa mbere, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere dutandukanye tw’Igihugu yatangije ubukangurambaga mu baturage no gukora imikwabu hagamijwe kubirwanya. Muri iyo mikwabu umubare munini w’ ababicuruza n’ababinywa batawe muri yombi, naho ibiyobyabwenge byafashwe birangizwa.

Muri iyo mikwabu hafashwe abantu bagera kuri 20 bakekwaho kubicuruza no kubinywa hanafatwa ibiro 20 n’udupfunyika 400 tw’urumogi.

Nko ku itariki ya 10 Werurwe mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu tugari tw’Umuganda n’Amahoro, Polisi y’u Rwanda yifashishije imbwa zatojwe kuvumbura ibiyobyabwenge, yafashe abasore 7 bakekwaho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore, naho hafatiwe abasore 2 bakekwaho gucuruza urumogi bakaba barafatanywe ibiro 15 byarwo.

Mu gihe muri utu turere hakorwaga imikwabu, mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Huye, ho Polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakanguriraga abaturage kwirinda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga zitemewe mu Rwanda n’inzoga z’inkorano.

Mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Polisi yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto ibakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no gufasha ababyinjiza mu gihugu, ahubwo bagatungira agatoki uwo babona ugerageza kubyinjiza, kuko bivugwa ko aribo bafasha ababyinjiza mu gihugu.

Bivugwa ko Akarere ka Nyagatare ari ko kinjirizwamo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, Chief Waragi na Blue Sky, mu gihe Kirehe na Rubavu ari uturere tuvugwa ko twinjirizwamo urumogi kurusha utundi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko kongera ubukangurambaga n’imikwabu ari uburyo bwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge nk’uko byatangijwe na Polisi.

ACP Twahirwa yagize ati:”Kurwanya ikibi ni uguhozaho, kandi birasaba ko twese dushyira hamwe, tukongera imbaraga ngo ikibi gicike burundu. Ibi bikaba aribyo Polisi y’u Rwanda iri gukora mu kurwanya ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati:”Ubu bukangurambaga buri gukorerwa ahantu hazwi ko hagaragara ibiyobyabwenge no ku bantu bazwi ko babikoresha, iyi mikwabu nayo ikorwa ahantu twahawe amakuru n’abaturage ko hari ibiyobyabwenge.”

ACP Twahirwa yashimiye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamije kwicungira umutekano kuko bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gutahura, kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

RNP

2016-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Ubwanditsi 13 Oct 2017
Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Ubwanditsi 09 Apr 2016
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Ubwanditsi 10 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.
Amakuru

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Ubwanditsi 12 Apr 2024
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?
INKURU NYAMUKURU

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019
U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro
Amakuru

U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

RUSHYASHYA 07 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru