• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 15 Jun 2017 Mu Rwanda

Umunyamakuru Shyaka Kanuma kuri uyu wa Kabiri yitabye urukiko rwa Gasabo aburana urubanza rwe mu mizi aho yabwiye umucamanza ko atemera icyaha ashinjwa cyo gukoresha inyandiko mpimbano ashimangira ko we yakoresheje inyandiko ibyo zitari zigenewe.

Shyaka Kanuma wigeze kuba umunyamakuru ukomeye mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ikompanyi Rwanda Focus Limited, yagaragaye mu ikabutura n’ishati by’iroza afite n’amapingu mu maboko, aregwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ivuga ko ubushinjacyaha bwavuze ko Shyaka yakoze sheki ziriho imishahara za bamwe mu banyamakuru yakoreshaga, aho yavugaga ko bahembwaga amafaranga ibihumbi 500 Frw buri kwezi kandi batarayagezagaho.

Ubushinjacyaha buvuga ko izo nyandiko yazikoze ashaka gupiganirwa isoko muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero agira ngo ahuze n’ibyo iyo komisiyo yasabaga; isoko yaje kuritsindira bikavugwa ko ryari rifite miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda byose ngo abikora abakozi be batabizi.

Shyaka Kanuma yongeye kumvikana mu rukiko ahakana ko atigeze agira igitekerezo cyo guhimba inyandiko agamije kwiba, yavuze ko yanditse izo sheki ari kumwe na bagenzi be bakoranaga kandi ko bari babyumvikanye kuko bashakaga gupiganira iryo soko.

Shyaka yavuze ko nta n’umwe mu bamureze yigeze yigana umukono we ngo amusinyire. Ahakana ko yigeze akora inyandiko mpimbano, kuko yari yemerewe gusinya ku masheki byanatumye abwira ubucamanza ko nta mpamvu yari kumutera kwigana amasinya ya bagenzi be. Yagize ati “Bariya bari abakozi banjye narabategekaga, ntacyo nari kubasaba ngo bacyange.”

Yasabye ko hazakoreshwa abahanga kugira ngo bazerekane ko imikono y’abamushinja ari iyabo, atigeze asinya mu mwanya wabo maze ashyikiriza ubushinjacyaha izo sheki ngo bazazijyane kuzipimisha umwimerere y’imikono yazo.

Mu gihe abahanga baramuka berekanye ko imikono atari iya Shyaka Kanuma gusa,yaba akuweho icyaha gikomeye cyo gukora inyandiko mpimbano gihanishwa kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300frw.

Urukiko rwanzuye kohereza ayo masheki bivugwa ko yasinywe na Shyaka akigana n’imikono ya bagenzi be ngo abahanga bazayasuzume berekane ko koko imikono iriho yiganwe na Shyaka Kanuma nk’uko bivugwa.

Urubanza rwimuriwe mu Ukwakira, ariko bibabaza abo mu muryango we bagaragaje ko urubanza ruri gutinda; umucamanza yasobanuye ko baba bafite imanza nyinshi, mu gihe baba bakeneye ko rwigizwa hafi ngo babisaba perezida w’iburanisha.

-6977.jpg

Umunyamakuru Shyaka Kanuma

2017-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Ubwanditsi 17 Nov 2017
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Ndikumana Katauti

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Ndikumana Katauti

Ubwanditsi 15 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe
UBUKERARUGENDO

Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo
ITOHOZA

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Ubwanditsi 13 Aug 2018
Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe
UBUKUNGU

Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Ubwanditsi 20 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru