• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

Ubwanditsi 26 May 2017 Mu Rwanda

Minisitiri muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine yashimiye Depite Constance Rwaka wamushishikarije gutahuka mu Rwanda akava muri Congo Brazaville aho yari yarahungiye.

Ibi uyu muyobozi yabikomojeho ubwo minisiteri ayobora yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingeno y’imari n’umutungo w’Igihugu kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017.

Mukantabana we n’umuryango batahutse mu Rwanda Muri Kanama 2011 nyuma y’imyaka 17 yari amaze mu gihugu cya Congo Brazaville, aho yayoboraga impunzi zigera ku bihumbi 7000.

Muri Gashyantare 2013, ni bwo iItangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryemeje ko Mukantabana agizwe Minisitiri, akaba yarahise asimbura kuri uwo mwanya Gen. Gatsinzi Marcel wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 12 Mata 2010.

-6636.jpg

Minisitiri muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine

Ubwo havugwaga ku ihagarikwa rya sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye byo hanze, Minisitiri Mukantabana yavuze ko gutaha kw’Abanyarwanda bishoboka, aho yavuze ko iyo binyuze mu biganiro bishoboka cyane.

Yavuze ko hanagiyeho gahunda y’uko igihe umuyobozi mu gihugu agiye mu butumwa hanze aba akwiye kuba hari inyandiko afite yakwifashisha ashishikariza impunzi gutahuka, aho ngo hari benshi baba bakwiye guhumurizwa.

Yitanzeho urugero rwo kuba abadepite bayobowe na Mukayuhi Rwaka Constance bamushishikarije gutaha, aho ahamya ko iyo bataza wenda yari kuba akiri mu buhungiro.

“Nagira ngo mbabwire ko ubwo buryo butanga umusaruro ukomeye, kuko mbifitemo ubuhamya ngira ngo nanjye ubwanjye iyo Depite Constance iyo ataza kudusura ngo agire ibyo atuganiriza wenda nannjye nshobora kuba nkiri iriya, ndagira ngo mushimire. Kandi na nyuma yaho hari abandi bagiye baza ubona ko bahindutse bitewe n’uko bahuye n’umuntu akagira icyo ababwira”.

-6637.jpg

Depite Mukayuhi Rwaka Constance

Yanashimiye Depite Gatabazi JMV ko ngo na we hari abantu amaze gucyura muri ubwo buryo, aho yemeza ko haramutse hari n’abandi nka we byafasha cyane ndetse ubuhunzi bukaba amateka.

-6638.jpg

Depite Gatabazi JMV

Depite Mukayuhi Rwaka Constance ari na we Perezida w’iyo komisiyo y’ingengo y’imari, na we yashimye Minisitiri uburyo yumvise vuba inama yagiriwe ndetse n’ibyo akomeje gukorera u Rwanda nyuma y’igihe yamaze mu mahanga.

Byanze bikunze sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda irarangirana n’uyu mwaka

MIDMAR ivuga n’ubwo mu minsi ishize sitati y’ubuhunzi yari yaratanzwe yaje kongerwa, uyu mwaka byanze bikunze ngo ni bwo igomba kurangira.

Minisitiri Mukantabana avuga ko kuba umuntu atakitwa impunzi bitavuga ko ari itegeko yahita ataha mu Rwanda, ahubwo ngo aba afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka ariko atitwa impunzi, uwashaka ibyangombwa ibyo ari byo byose akabisabira aho ari.

Ku bakorera imirimo itandukanye irimo n’iy’ubucuruzi bumva ko batataha mu Rwanda, iyi minisiteri ivuga ko gukuraho sitati y’ubuhunzi ntaho bizabangamira ibyo bikorwa, ahubwo bizakuraho kwitwa impunzi gusa, umunyarwanda akaba ari we wihitiramo aho yibera.

Iyi minisiteri ivuga mu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira yari yizeye ko nibura impunzi z’abanyarwanda zigera ku bihumbi 20 zizatahuka mu gihugu ariko ngo si ko byaje kugenda kuko haje kongerwa igihe cya sitati bituma hari abadashishikarira gutaha, aho kugeza ubu abasaga ibihumbi 6 ari bo batashye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uri ku mpera.

Mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2017-2018, MIDMAR ivuga ko iteganya kuzegera impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi 12, umubare yemeza ko ushobora kwiyongera cyangwa kugabanuka.

Kugeza ubu iyi minisiteri ivuga ko Abanyarwanda basaga ibihumbi 100 ari bo bari mu buhungiro, aho yemeza ko nyuma ya tariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka ntawuzaba akitwa impunzi kuko nta mpamvu itera ubuhunzi ihari.

2017-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

RUSHYASHYA 02 Aug 2026
Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka

Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka

Ubwanditsi 05 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp
IKORANABUHANGA

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Ubwanditsi 03 Aug 2019
Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”
INKURU NYAMUKURU

Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”

Ubwanditsi 08 May 2019
IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata
UBUKUNGU

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

Ubwanditsi 19 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru