• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

Ubwanditsi 28 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umwe mu basore bane bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku itariki 26 Gashyantare 2019, avuga ko yamaze kuzinukwa icyo gihugu ngo ku buryo n’iyo inzira ijya mu ijuru yaba ariho inyura atayinyuramo.

Baganira na KT,  dukesha iyi nkuru abo basore bavuze ko bababajwe n’uburyo bakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu mu gihe nyamara bagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nzayisenga Jean de la Croix wo mu murenge wa Gataraga i Musanze avuga ko yagiye muri Uganda gusura murumuna we wakoze impanuka. Icyakora ibyo yakorewe ageze muri icyo gihugu kandi afite pasiporo ngo byatumye azinukwa kuzongera gusubirayo.

Yagize ati “Ibyo nakorewe, n’iyo bambwira ko inzira ijya mu ijuru inyura Uganda, nakikira nkajya Kenya na Tanzaniya nshaka uburyo nerekeza mu Ijuru ariko ntanyuze muri Uganda! Reka reka, na barumuna banjye batuyeyo nababwiye nti mwe muri muri icyo gihugu, Imana nibishaka tuzongera duhure ariko kuzagaruka ntibibaho.”

JPEG - 135.8 kb
Nzayisenga avuga ko nubwo inzira ijya mu ijuru yaba inyura muri Uganda ntiyasubirayo

Nzayisenga avuga ko mu byamutunguye ari uko nyuma yo gufatwa na Polisi ya Uganda we na mugenzi we bari kumwe babambuye imyambaro yose mu ruhame.Ngo barebaga ko bafite inkovu zo kuba barigeze guheka imbunda ari nako bakubitwa inkoni nyinshi.

Ati “Wabera wari wabona umuntu w’umugabo bamwambura imyenda yose agasigara yambaye ubusa buri buri mu ruhame? Njye na mugenzi wanjye byatubayeho, batwicaje hasi batwambura imyenda yose tuzengurutswe n’abantu basaga 10, bakajya batureba hose ngo barebe ko twabaye abasirikare, ko dufite inkovu zo kuba twarahetse imbunda ari nako dukubitwa”.

Abo basore bavuga ko nyuma yo gufatwa, bakwa amashiringi ya Uganda ibihumbi 800, uyabuze agakoreshwa imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ntakiyimana Pierre Célestin wo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara wamaze iminsi itandatu afungiye muri Uganda avuga ko yafunguwe nyuma yo gutanga amafaranga yasabwaga. Ngo yabagaho akubitwa na Polisi ibyuma bikozwe mu nsinga anamburwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda yari yitwaje.

JPEG - 158 kb
Aba basore ngo bagiye muri Uganda bamwe bagendeye kuri Pasiporo ariko barafatwa

Ati “Bankuye mu modoka nta makosa nakoze, ibyangombwa nari mbifite ariko bamvana mu modoka bankubita insinga, nari nzi ko ntabaho. Banjyanye muri gereza kuri Polisi baradufunga icyankijije ni uko uyu mugenzi wanjye yari afite umuryango muri Uganda. Ni we waje adutangira amashiringi ya Uganda miliyoni n’ibihumbi 600 baraturekura, nongeye kubona amahoro tugeze ku Cyanika.”

Muri gereza aho bafungirwa, ngo urwaye nta miti abona nk’uko bivugwa na Hakizimana Sylvain warwariye muri gereza araremba.

Ati“narwariye mu gihome cyabo ndabinginga ngo bampe umuti banga kuwumpa, buri gitondo nkababwira nti meze nabi ntibagire icyo bamfasha. Malariya yari inyiciye muri gereza kandi abagande twari dufunganywe bo babazaniraga imiti njye bakandeka, nkijijwe na mukuru wanjye uzanye amashiringi ibihumbi 800 aramfunguza. Ubu ndacyarembye ngiye kwifuza.”

Abo basore bavuga ko n’Abanyarwanda basanzwe batuye muri Uganda batamerewe neza kuko hari n’abo batangiye gufunga. Aho bari bafungiye ngo basize gereza zuzuye imfungwa z’Abanyarwanda.

2019-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Ubwanditsi 01 Dec 2017
APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Ubwanditsi 13 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki
Mu Mahanga

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Ubwanditsi 21 Aug 2016
Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0
Amakuru

Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Iyi foto ya Bihozagara bivugwa ko yafashwe isaha 1 n’igice mbere y’uko apfa!
Mu Rwanda

Iyi foto ya Bihozagara bivugwa ko yafashwe isaha 1 n’igice mbere y’uko apfa!

Ubwanditsi 07 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru