• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Ubwanditsi 06 Jan 2017 Mu Mahanga

Abavoka, abacamanza n’abandi bakozi bakoranaga na Me Nzamwita Ntabwoba Toy wari usanzwe ari mu rugaga rw’abunganira abandi bamusezeye bwa nyuma, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017.

Wari umuhango wo kumusezeraho mu rwego rw’umwuga wabereye mu Rukiko rw’Ikirenga, wari witabiriwe n’abavoka benshi baje bambaye imyambaro ibaranga y’amakanzu y’umukara afite ibara ry’umweru mu gituza. Bari benshi cyane, ndetse bamwe bagaragaza agahinda ku maso, n’amarira.

Hagarutswe ahanini ku buhamya bw’abakoranye nawe, bavuze ko yari umuhanga mu kunganira abantu mu nkiko.

Bihanganishije umuryango, bavuga ko urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda rubuze umuntu w’umunyamwuga mu bijyanye n’imanza by’umwihariko zijyanye n’imisoro n’ibijyanye na za gasutamo, abavoka bavuga ko ubusanzwe zishoborwa na bake.

Havuzwe ko yatangiye umwuga wo kunganira abantu mu nkiko mu 1996, atangirana n’urugaga rwashyizweho n’itegeko rya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangiye mu 1997.

-5253.jpg

-5248.jpg

-5249.jpg

Abaje bose bagaragazaga umubabaro ku maso

Umwe mu bakoranye nawe yavuze ko atari urugaga gusa rubuze umuntu ko ahubwo igihugu cyose gihombye umuntu ufite ubunararibonye w’umuhanga.

Uyu yagize ati “Yari umuhanga cyane, akaba ari umuntu wari ufite ubunararibonye, yari umugabo ugira imico myiza cyane, ikintu azwiho cyane ni uburyo yagiye abana n’abantu, yari umuntu uzi kubana n’abantu. Yari umuntu uzi gushaka inshuti kandi akamenya kubana nazo mu byiciro byose, agasabana, agahora ari umuntu useka.”

Antoine Nzobandora, umwavoka wo mu Burundi wavuze ko yaje yatumwe n’Urugaga rw’Abavoka bo muri iki gihugu gituranye n’u Rwanda, we yavuze ko bari bamuziho ubuhanga kunganira abantu mu nkiko.

Yagize ati “Me Toy ni umuntu nzi kuva mu 2004, twari twagize inama yaduhuzaga nk’abavoka bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni uko haba amarushanwa hashakishwa umwavoka uzi kuburana neza; Toy yabaye uwa mbere icyo gihe twahise tumumenya, turamukunda, tubwira abavoka bose bakiri bato ngo bamwigane.”

Mu butumwa bwo gufata mu mugongo yazaniye umuryango, Nzobandora yavuze ko nk’uko iwabo mu Burundi babivuga ‘Intore zitaramba’ avuga ko bazakomeza kwibuka uyu mwavoka wafatwaga nk’intangarugero.

Basabye ubutabera…

Mu mihango yo gusezera Me Nzamwita nta magambo menshi akomoza ku gusaba ubutabera yavuzwe, ariko basohotse mu Rukiko rw’Ikirenga Mugabe Victor, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw.

Me Mugabe yavuze ko urupfu rwa Nzamwita rwabaye nijoro, ko nk’urugaga basabye Polisi, nk’urwego rwa Leta rufite iperereza mu nshingano kuryihutisha, kuko Polisi yari yavuze ko iperereza rigikomeza.

-5250.jpg

Abo mu muryango wa Me Toy

-5251.jpg

Abavoka bagaragaje umubabaro mwinshi

Avuga ko iri perereza baryitezeho kugaragaza ukuri ku rupfu rwe, kandi ko urugaga n’umuryango wa Me Nzamwita biteguye gufatanya na Polisi mu gihe cyose yabitabaza.

Ati “Nk’abanyamategeko, iyo tubona ari ikibazo kijyanye n’icyaha cyangwa se andi makosa yandi akenshi ukuri cyangwa se ubutabera cyane cyane, ni nacyo ngira ngo urwego rw’ubutabera ruba rureba. Twizeye inkiko zacu, twizeye Polisi yacu, twizeye inzego z’iperereza, twizeye inzego z’ubugenzacyaha, twizeye ko uku kuri wenda kuzagaragara kubera ko umuntu yapfuye ejo bundi ntabwo wavuga ngo aka kanya ngo ndashaka ko aha ngaha aho mpagarariye mumpereze ukuri. Niyo mpamvu twizeye ko nibinyura mu bugenzacyaha inzego z’ubugenzacyaha zikabishakira ibimenyetso byafasha n’umuryango we, byafasha n’urugaga rw’abavoka.”

Ku bijyanye n’igihe iperereza ryakorerwa, Me Mugabe yagize ati “Ntabwo twategeka ngo nirikore mu gihe kingana iki icyo wenda urugaga rw’abavoka rwifuzaga. Icyifuzwa ni uko hakorwa iperereza vuba.”

Ku bivugwa ku iraswa rya Me Nzamwita, Me Mugabe yavuze ko bizeye ibiteganywa n’amategeko.

Yagize ati “Biramutse bigaragaye ko uwo mupolisi yamurashe ku bw’impanuka amategeko yo arahari, hari ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye no kwica utabigambiriye, hari ibijyanye n’amategeko ku kwica wabigambiriye; ibyo byose amategeko afite icyo abivugaho. Biranashoboka ko yaba yaranamwishe atabigambiriye, icyo ngicyo nicyo navugaga yuko niba koko inzego z’ubugenzacyaha zifite icyo zirimo zikora kuri uwo muntu waba waramurashe igihe cyose byaba bigaragaye yuko agezwa imbere y’ubutabera icyo gihe hakoreshwa amategeko hashingiwe yuko yaba yaramwishe atabigambiriye cyangwa se wenda n’abakurikira wenda icyo gihe bakagaragaza niba yaramwishe abigambiriye nabyo hari amategeko abiteganya; icyo nzi cyo amategeko yacu ibyo byose afite icyo abivugaho.”

Yongeraho ati “Igikenewe ni ubutabera, twebwe icyo dukora uyu munsi ni ukugendera ku makuru yatangajwe n’inzego za Polisi, ngira ngo ni nabyo Abanyarwanda benshi bazi niyo makuru yatangajwe na Polisi, urumva umuntu yishwe nijoro yicwa n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, nta wundi muntu w’umuturage wari mu nzira ugenda wenda wavuga uti nabonye bimeze bitya. Niba hari n’uhari bizakorerwa muri iryo perereza rizakorwa na Polisi ivuga iti ‘hari ababibonye’, nabyo kuko Polisi buriya ubugenzacyaha ibukorera ku bantu bose. Ntabwo yajya gukora iperereza ryihariye ngo ni uko ari umupolisi irabikora nk’Umunyarwanda waba yarishe, yaba abishaka cyangwa atabishaka, akica undi muturarwanda. Ni icyo ngicyo twebwe tugamiije ubundi kuko urugaga rw’abavoka ruharanira ubutabera bizaba byiza ubutabera n’ubundi nibutangwa kuri iki kibazo.”

-5252.jpg

-5247.jpg

Abavoka basezera kuri Me Nzamwita Ntabwoba Toy

2017-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Ubwanditsi 16 Oct 2023
Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Ubwanditsi 07 Jun 2021
BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.

BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.

Ubwanditsi 04 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko
POLITIKI

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere
Mu Mahanga

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto
IMIKINO

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Ubwanditsi 30 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru