• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?

Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?

Ubwanditsi 16 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Ikigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, giherutse kwakira abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagera kuri 550, ariko igiteye urujijo ni uko barimo Umurundi umwe n’Abanye-Congo batandatu, bavuga ko bazanywe ku ngufu n’ingabo za FARDC.

Mu mpera z’Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rwakiriye mu kivunge abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo birukanwe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

i Mutobo mu Karere ka Musanze, hari Umurundi witwa Nduwamungu Jean Claude n’Abanye-Congo batandatu bavuga ko bazanywe n’abanyarwanda bo muri FDLR, ku ngufu ariko bamwe bakaba basaba ko bahabwa ubuhungiro mu Rwanda abandi bagasaba gutaha nkuko Igihe cyabyanditse.

Nduwamungu avuga ko akomoka mu Majyepfo y’u Burundi mu Ntara ya Makamba, akaba yarahunze mu 2014 ahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu 2015 yavuyeyo ajya gusura abavandimwe be mu nkambi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, asubiye muri RDC afatwa n’ingabo z’iki gihugu (FARDC), afungirwa hamwe n’abanyarwanda bo muri FDLR basaga 200.

Abanye-Congo barashaka gutaha

Kasisi Muhindo w’imyaka 27 y’amavuko ni umwe mu banye-congo avuga ko akomoka mu Ntara ya Équateur. Hamwe na bagenzi be bavuga ko bafashwe n’ingabo z’icyo gihugu bagafunganwa n’abo mu mutwe wa FDLR kugeza ubwo babazanye mu Rwanda ku ngufu, kuri ubu bamwe bakaba bifuza gusubizwa iwabo.

Hari abiyita aba FDLR ngo babone amafaranga

Ku rundi ruhande  hari amakuru avuga ko Abanye-Congo, batari bacye bamaze kuza mu Rwanda biyita Abanyarwanda bo muri FDLR, bagamije ko nibasoza amahugurwa yo gusubizwa mu buzima busanzwe bazahabwe imperekeza.

Iyo basezerewe buri wese agenerwa ibihumbi 180Frw mu byiciro bibiri, ku ikubitiro babaha ibihumbi 60 Frw, iyo hashize igihe gito ageze iwabo amaze kumenya icyo yakora bamugenera andi ibihumbi 120 FRW. Abafite ubumuga butandukanye bubakirwa inzu zo kubamo hari n’abagenerwa inkunga y’amafaranga ya buri kwezi bitewe n’ubumuga bafite.

2019-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Ubwanditsi 26 Nov 2024
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Ubwanditsi 07 Aug 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    January 16, 201910:51 am -

    Ahaaa abatekamitwe babaye benshi Leta yacu ijye ikorana ubushishozi kandi iranabikora abo batekamitwe bamenye ko rutitaha igihugu cyacu kiri maso nta detaille nimwe ishobora kuducika.nabandi bazabigerageza bazafatwa tu.Komera Randa.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka
INKURU NYAMUKURU

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu
IKORANABUHANGA

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite
Amakuru

Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Ubwanditsi 21 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru