• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Umucamanza Theodor Meron ushinjwa kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside

Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 14 Feb 2018 POLITIKI

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwho u Rwanda (MICT), Dr Serge Brammertz, yavuze ko bandikiye Umuryango w’Abibumbye basaba ko hasuzumwa ibyemezo byafatiwe bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarekurwa ibihano byabo bitarangiye.

Amwe mu mategeko y’inkiko za Loni yemera ko uwahamijwe ibyaha umaze 2/3 by’igihano yahawe kandi yaritwaye neza, iyo bisuzumwe ashobora kurekurwa.
Iri tegeko ni ryo ryifashishijwe n’umucamanza uyobora MICT, Theodor Meron, arekura bamwe mu bari barakatiwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo ni we uheruka kurekura Nahimana Ferdinand washinze Radio RTLM na Padiri Rukundo Emmanuel.

Iki cyemezo cyaje gikurikira ibindi byagiye bifatwa na Meron, birimo kugira abere abashinjwa gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugabanyiriza ibihano bamwe nka Col Théoneste Bagosora, Col Nsengiyumva Anatole n’abandi.

Ibi byemezo ntibyashimishije imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda.

Mu kiganiro umushinjacyaha Brammertz yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yaje kuganira na mugenzi we w’u Rwanda, yavuze ko na bo ibyemezo byagiye bigirwamo uruhare na Meron byabateye impungenge.

Brammertz yavuze ko mu myaka ibiri ishize bandikiye Loni basaba ko amwe mu mategeko agenderwaho mu kurekura uwahamwe n’ibyaha ahinduka cyangwa hagira urekurwa agashyirirwaho amabwiriza ntarengwa.

Yagize ati “Ikibazo kiriho ubu ni irekurwa mbere ry’abahamwe n’ibyaha. Ndumva neza impamvu imiryango y’abarokotse itishimiye ko abahamwe n’ibyaha bya Jenoside barekurwa bamaze kumara bibiri bya gatatu by’igihano bahawe. Ibiro byanjye mu myaka ibiri ishize byasabye ko bihinduka.”

Yakomeje agira ati “ Biracyaganirwaho n’abacamanza, nibura uwarekuwe mbere yuko igihano cye kirangira agashyirwaho amabwiriza kandi rimwe muri ayo mabwiriza rikaba kudahakana Jenoside cyangwa kudashimagiza ibyaha yakoze.”

Biherutse kuvugwa ko umucamanza Meron yasabye kongerewa andi masezerano y’imyaka itanu ku yo yari asanganywe yagombaga kurangirana n’uyu mwaka.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CLNG) iheruka gusaba ko Umucamanza Meron akurwaho icyizere nyuma y’ibyemezo bitandukanye yagiye afata bikagaragara nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Brammertz yavuze ko atagira icyo avuga ku kongerera Meron amasezerano ngo kuko bikorwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, icyakora agaragaza ko impungenge z’abarokotse Jenoside azumva.

Meron w’imyaka 87 yagizwe Perezida wa MICT bwa mbere ku wa 1 Werurwe 2012 aza guhabwa manda ya kabiri ku wa 1 Werurwe 2016. Iyi manda igomba kurangira ku wa 30 Kamena uyu mwaka, ategereze ko yongera kwemezwa nk’umucamanza muri uru rwego.

Mu bindi byemezo yagiye afata ntibyakirwe neza n’u Rwanda harimo nko kugira abere abakekwaho uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier n’abandi.

2018-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Ubwanditsi 27 Dec 2017
U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018

U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018

Ubwanditsi 04 Jul 2017
Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Ubwanditsi 14 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Ubwanditsi 28 Apr 2020
Igihugu nticyatera imbere mugihe abaturage bameze nk’injiji
Mu Rwanda

Igihugu nticyatera imbere mugihe abaturage bameze nk’injiji

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira
INKURU NYAMUKURU

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Ubwanditsi 01 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru