• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ibibazo by’abaturage, bakabikemura, bitaba ibyo bakegura kuko imikorere yabo idahwitse idashobora kugira aho igeza igihugu.

Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yitabiriwe n’abayobozi b’uturere, ba minisitiri batandukanye n’abandi.

Muri iyi nama hagarutswe ku bibazo bikigaragara mu miyoborere, birimo imikorere idahwitse, abayobozi badakorana, serivisi mbi n’ibindi.

Mu ijambo rye ritangiza inama, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma kuko yavuye kuri 78,2% mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, naho mu 2025 igera 71,7%.

Mbere y’uko Perezida Kagame atangira ijambo rye, yabwiwe ko abayobozi binenze, bakiyemeza kuvugurura imikorere yabo. Yabajije abayobozi niba ari ubwa mbere bumvise ibyasuzumwe, ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu binenga ndetse n’imyanzuro.

Ati “Ni inde hano ubyumvise bwa mbere? Ubwo ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo kitari kiri mu byinenzwe. Naho wahora winenga ugasuzuma ibitagenda neza byose ku murongo ndetse ugafata ingamba z’uko ibintu bigiye guhinduka ariko icyo tuvanamo kikaba kubisubiramo? Ubwo haba hari ikibazo ki? Ndashaka ko mumbwira niba ari nacyo mwasuzumye.”

Perezida Kagame yavuze ku bayobozi bahora bakora amakosa, bagasaba imbabazi bavuga ko batazongera, avuga ko atumva ukuntu umuntu akora ikosa rimwe buri gihe.

Ati “Gukora ikosa rimwe buri gihe ukarisabira imbabazi, ukarisubiramo ntabwo mbyumva nk’uburyo bw’abantu bakora amakosa mu buryo busanzwe. Biba byabaye ikibazo…Ibyavuzwe ni amakosa akorwa buri gihe n’abantu bamwe cyangwa se abantu bamwe binavuze abiswe abayobozi…Niba uri muri uyu mwanya nk’umuyobozi ugakora ikosa, ukarisubiramo, haba hari ikibazo utumva neza ugomba guhindura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu akora ikosa rimwe, n’umusimbuye na we akazasubira agakora rya kosa.

Ati “Ikibazo kiri muri twe nk’Abanyarwanda? Dufite ikibazo kihe? Uko mwicaye hano mwese, ntabwo navuga ko mutumva inshingano n’ibikwiriye kuba bikorwa, murabyumva. Muranandusha no kubyumva. Ariko njye aho bigeze ni yo mpamvu mbaza ikibazo nk’iki”.

Perezida Kagame yatanze ingero ku mishinga, igenamigambi rituzuye, avuga ko muri iyo ngeri hari ibintu bifite ikibazo kuko kugena imigambi ntuyihuze n’ibigomba gukorwa, udashobora kugira icyo ugeraho cyangwa se nabwo wakigeraho bikaguhenda.

Ati “Bigomba kujyana. Hariho noneho no kutagena imigambi cyangwa kugena imigambi nabi. N’iyo waba wagennye imigambi neza uko bikwiriye ariko utayihuza n’ibikorwa bigomba gukorwa, icyo ni ikibazo cy’umwihariko […] ntabwo ushobora gukora ibintu utateguye imigambi yabyo ngo ugire icyo uvanamo gikwiriye.”

Yatanze urundi rugero, abaza abayobozi bo mu Burasirazuba, ku mushinga wagombaga gufasha mu kuhira ugatanga n’amazi ku baturage. Abaza icyabuze ngo ibyo byombi bikorwe.

Ati “Ugakurikirana kimwe utakurikiranye ikindi. Wagera ku mwanzuro gute uguha ibyo wifuza?”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko hakozwe igice kimwe cyo kuhira, hanyuma habaho kwibagirwa ko hagomba gutangwa n’amazi ku baturage.

Perezida Kagame yahise amubaza impamvu bibagiwe gukora ibintu bifitiye inyungu abaturage. Yabajije icyabuze ngo abantu bafite aho bahuriye n’umushinga bavugane.

Ati “Ubwo mwavuye aha noneho mugiye kuvugana, ibintu ntarabona mu myaka 31 ishize”.

Rubingisa yavuze ko kutavugana abayobozi babyinenze, bakiyemeza ko bagiye gushyiramo n’umuturage akajya atanga ibitekerezo mu bimukorerwa.

Perezida Kagame yamubajije niba kuba byaganiriwe bigiye gukemuka, ko bigiye kuba, ibibazo bigakemuka, Rubingisa amusubiza ati “ni ukuri”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ikibazo gikwiriye guhindurwa vuba na bwangu abantu bakareka guhora basubiramo gusa banasaba imbabazi. Yavuze ko abayobozi bibagirwa ibyo bagomba gukora, bakibagirwa n’abo bagombaga kubikorana.

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi batuzuza inshingano, avuga ko babiterwa n’imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi nubwo baba babikora ntacyo bishingikirije.

Ati “Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?”

Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bikwiriye gukorwa cyangwa se niba ntacyo bibatwaye bakajya ahandi bagakora ibyo bashaka.

Ati “Uwiba aziba wenda agire ibyago bamufate afungwe cyangwa uzakora andi marorerwa aho muzaba mwagiye muhure n’ingaruka zayo.”

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha.

Yakomeje agira ati “ Ubu muri aha muri abayobozi b’Abanyarwanda mwikorera ibyo mushatse? Ntawe uzababaza, ntawe uzabakurikirana n’ibi mwavugaga mugiye kwinenga, hari ikintu cyangombwa mutavuze. Ntabwo nigeze numva mu myanzuro muvuga uko muzakurikirana uko ibi muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko kugira ngo ibyemejwe bishyirwe mu bikorwa, abayobozi bazajya bahura, Perezida Kagame amusubiza ko bidahagije ahubwo hakwiriye kugira ababiryozwa.

Perezida Kagame ati “Ntabwo umuntu umwe yaburizamo umushinga ukwiriye guha abantu ibihumbi 10 amazi kuko ngo yibagiwe. Ariko murumva uburemere bwabyo? Umuntu agaharika umushinga wagombaga kuramira abantu ibihumbi bikaba ibintu bisanzwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abaturage batakamba, akabyoherereza abayobozi ababaza ibyo ari byo, bakamusubiza ko batabizi. Yibaza ukuntu batamenya ibintu bibera mu gace kabo.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu n’ikintu kibi gikorwa abantu bakireba, ntihagire uvuga ati “sigaho”.

Photo: Igihe.com
2026-03-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Ubwanditsi 22 Feb 2017
#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba

#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba

Ubwanditsi 08 Aug 2019
Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu

Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu

Ubwanditsi 05 Oct 2020
Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ubwanditsi 05 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa
ITOHOZA

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Ubwanditsi 17 Aug 2016
[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka
Mu Mahanga

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru