• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ibibazo by’abaturage, bakabikemura, bitaba ibyo bakegura kuko imikorere yabo idahwitse idashobora kugira aho igeza igihugu.

Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yitabiriwe n’abayobozi b’uturere, ba minisitiri batandukanye n’abandi.

Muri iyi nama hagarutswe ku bibazo bikigaragara mu miyoborere, birimo imikorere idahwitse, abayobozi badakorana, serivisi mbi n’ibindi.

Mu ijambo rye ritangiza inama, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma kuko yavuye kuri 78,2% mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, naho mu 2025 igera 71,7%.

Mbere y’uko Perezida Kagame atangira ijambo rye, yabwiwe ko abayobozi binenze, bakiyemeza kuvugurura imikorere yabo. Yabajije abayobozi niba ari ubwa mbere bumvise ibyasuzumwe, ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu binenga ndetse n’imyanzuro.

Ati “Ni inde hano ubyumvise bwa mbere? Ubwo ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo kitari kiri mu byinenzwe. Naho wahora winenga ugasuzuma ibitagenda neza byose ku murongo ndetse ugafata ingamba z’uko ibintu bigiye guhinduka ariko icyo tuvanamo kikaba kubisubiramo? Ubwo haba hari ikibazo ki? Ndashaka ko mumbwira niba ari nacyo mwasuzumye.”

Perezida Kagame yavuze ku bayobozi bahora bakora amakosa, bagasaba imbabazi bavuga ko batazongera, avuga ko atumva ukuntu umuntu akora ikosa rimwe buri gihe.

Ati “Gukora ikosa rimwe buri gihe ukarisabira imbabazi, ukarisubiramo ntabwo mbyumva nk’uburyo bw’abantu bakora amakosa mu buryo busanzwe. Biba byabaye ikibazo…Ibyavuzwe ni amakosa akorwa buri gihe n’abantu bamwe cyangwa se abantu bamwe binavuze abiswe abayobozi…Niba uri muri uyu mwanya nk’umuyobozi ugakora ikosa, ukarisubiramo, haba hari ikibazo utumva neza ugomba guhindura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu akora ikosa rimwe, n’umusimbuye na we akazasubira agakora rya kosa.

Ati “Ikibazo kiri muri twe nk’Abanyarwanda? Dufite ikibazo kihe? Uko mwicaye hano mwese, ntabwo navuga ko mutumva inshingano n’ibikwiriye kuba bikorwa, murabyumva. Muranandusha no kubyumva. Ariko njye aho bigeze ni yo mpamvu mbaza ikibazo nk’iki”.

Perezida Kagame yatanze ingero ku mishinga, igenamigambi rituzuye, avuga ko muri iyo ngeri hari ibintu bifite ikibazo kuko kugena imigambi ntuyihuze n’ibigomba gukorwa, udashobora kugira icyo ugeraho cyangwa se nabwo wakigeraho bikaguhenda.

Ati “Bigomba kujyana. Hariho noneho no kutagena imigambi cyangwa kugena imigambi nabi. N’iyo waba wagennye imigambi neza uko bikwiriye ariko utayihuza n’ibikorwa bigomba gukorwa, icyo ni ikibazo cy’umwihariko […] ntabwo ushobora gukora ibintu utateguye imigambi yabyo ngo ugire icyo uvanamo gikwiriye.”

Yatanze urundi rugero, abaza abayobozi bo mu Burasirazuba, ku mushinga wagombaga gufasha mu kuhira ugatanga n’amazi ku baturage. Abaza icyabuze ngo ibyo byombi bikorwe.

Ati “Ugakurikirana kimwe utakurikiranye ikindi. Wagera ku mwanzuro gute uguha ibyo wifuza?”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko hakozwe igice kimwe cyo kuhira, hanyuma habaho kwibagirwa ko hagomba gutangwa n’amazi ku baturage.

Perezida Kagame yahise amubaza impamvu bibagiwe gukora ibintu bifitiye inyungu abaturage. Yabajije icyabuze ngo abantu bafite aho bahuriye n’umushinga bavugane.

Ati “Ubwo mwavuye aha noneho mugiye kuvugana, ibintu ntarabona mu myaka 31 ishize”.

Rubingisa yavuze ko kutavugana abayobozi babyinenze, bakiyemeza ko bagiye gushyiramo n’umuturage akajya atanga ibitekerezo mu bimukorerwa.

Perezida Kagame yamubajije niba kuba byaganiriwe bigiye gukemuka, ko bigiye kuba, ibibazo bigakemuka, Rubingisa amusubiza ati “ni ukuri”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ikibazo gikwiriye guhindurwa vuba na bwangu abantu bakareka guhora basubiramo gusa banasaba imbabazi. Yavuze ko abayobozi bibagirwa ibyo bagomba gukora, bakibagirwa n’abo bagombaga kubikorana.

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi batuzuza inshingano, avuga ko babiterwa n’imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi nubwo baba babikora ntacyo bishingikirije.

Ati “Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?”

Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bikwiriye gukorwa cyangwa se niba ntacyo bibatwaye bakajya ahandi bagakora ibyo bashaka.

Ati “Uwiba aziba wenda agire ibyago bamufate afungwe cyangwa uzakora andi marorerwa aho muzaba mwagiye muhure n’ingaruka zayo.”

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha.

Yakomeje agira ati “ Ubu muri aha muri abayobozi b’Abanyarwanda mwikorera ibyo mushatse? Ntawe uzababaza, ntawe uzabakurikirana n’ibi mwavugaga mugiye kwinenga, hari ikintu cyangombwa mutavuze. Ntabwo nigeze numva mu myanzuro muvuga uko muzakurikirana uko ibi muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko kugira ngo ibyemejwe bishyirwe mu bikorwa, abayobozi bazajya bahura, Perezida Kagame amusubiza ko bidahagije ahubwo hakwiriye kugira ababiryozwa.

Perezida Kagame ati “Ntabwo umuntu umwe yaburizamo umushinga ukwiriye guha abantu ibihumbi 10 amazi kuko ngo yibagiwe. Ariko murumva uburemere bwabyo? Umuntu agaharika umushinga wagombaga kuramira abantu ibihumbi bikaba ibintu bisanzwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abaturage batakamba, akabyoherereza abayobozi ababaza ibyo ari byo, bakamusubiza ko batabizi. Yibaza ukuntu batamenya ibintu bibera mu gace kabo.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu n’ikintu kibi gikorwa abantu bakireba, ntihagire uvuga ati “sigaho”.

Photo: Igihe.com
2026-03-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi yatawe muri yombi azira agahimbazamusyi k’ikipe yari muri CAN 2019  

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi yatawe muri yombi azira agahimbazamusyi k’ikipe yari muri CAN 2019  

Ubwanditsi 10 Jul 2019
Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Ubwanditsi 16 May 2023
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020
Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Ubwanditsi 18 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo  n’ ibitabo by’indirimbo
Mu Rwanda

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ubwanditsi 13 Oct 2017
Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi
Amakuru

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Ubwanditsi 04 Oct 2021
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Ubwanditsi 25 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru