• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Ubwanditsi 25 Feb 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yakiriye mugenzi we wo muri Uganda, Gen. Kale Kayihura n’itsinda yari ayoboye baje mu nama yahuje impande zombi ku italiki ya 23 Gashyantare , ikaba yari iyo kurebera hamwe aho ubufatanye bugeze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro n’inama yabereye i Mbarara mu Kwakira k’umwaka ushize ndetse no kongerera imbaraga ibikorwa birwanya ibyaha ndengamipaka.

Izi nama zisanzwe ziba buri gihembwe ziga ku mutekano w’imipaka ihuriweho n’ibi bihugu byombi ndetse no gukemura ikibazo cy’ibyaha bigezweho.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati:” U Rwanda rwishimiye ubuvandimwe n’ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda.Si uko duturanye gusa ahubwo dusangiye n’indangagaciro.”

Polisi zombi , hashize igihe zifitanye ubufatanye bushingiye ku bintu byinshi bifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byacu.

Inama ya Mbarara yari yashyizeho imyanzuro 13 yari yubakiye ku ihanahana ry’amakuru ryasabwe by’umwihariko n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda.

Agaragaza ibyagezweho kuva inama ya Mbarara yaba, IGP Gasana yagize ati:” Twagize ihererekanyamakuru hagati yacu, twafatanyije guhugura abapolisi bacu, twigishije abaturiye imipaka yacu kurwanya ibyaha, twacunze umutekano w’umuhora wa ruguru, abanyabyaha bahungiye ku mpande zombi barafashwe kandi dukomeje guha ingufu ubufatanye bwacu mu murongo wo gushyigikira umuhora wa ruguru washyizweho.”

Avuga ku byaha byibasiye isi, IGP Gasana yagize ati:” Isi yahindutse nk’umudugudu , ubu bishobokera abanyabyaha gukora icyo bashaka kandi mu gace bifuza ko ku isi n’ubwo hariho imipaka hagati y’ibihugu. Uburyo itumanaho n’ikoranabuhanga byateye imbere , byatumye habaho n’ibyaha bishya ku isi yose, binatuma bigorana ko igihugu cyakwifasha kubirwanya cyonyine.”

IGP Gasana yavuze ko ubwiyongere bw’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka, ibyaha by’iyezandonke n’ibifitanye isano n’ikoranabuhanga n’icuruzwa ry’abantu byatumye habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

General Kayihura mu ijambo rye, yavuze ko inama nk’iyi igaragaza ubushake ku bihugu byombi bwo gutuma ubufatanye busanzwe hagati yabyo buha abaturage babyo umutekano.

Gen. Kayihura yagize ati:” Muri rusange, umutekano wateye imbere mu karere n’ubwo hari ibyo tukigendamo buhoro bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka; tugomba gukora cyane ngo bigabanuke.”

Yagaragaje ubushake Polisi zombi zifite mu gusenya bidasubirwaho udutsiko tw’abanyabyaha hashyirwaho uburyo bwo kubakumira kuko bitwikira urujya n’uruza rw’abaturage mu bihugu byombi bwemewe.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yagize ati:” Mu kwita ku kubaka ubushobozi, tugomba kwigiranaho kandi tugaha imbaraga ubumenyi bwacu mu kurwanya ibyaha byo mu ikoranabuhanga.”

Mu gusoza inama, aba bayobozi bemeranyije gushimangira ubufatanye no gushyiraho ingamba zo kurwanya ibyaha ndengamipaka biboneka kuri buri ruhande.

By’umwihariko bashimangiye ubushake bwabo mu gufatanya kurwanya ibyaha mpuzamahanga byiganjemo gucuruza ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti itemewe no guhana amakuru ku gihe kandi hakajya habaho ibyegeranyo by’uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byemeranyijweho ririmo kugenda ndetse hakabaho ibikorwa n’amahugurwa bihuriweho mu kurwanya biriya byaha.

Inama yashimye kandi ifatwa n’ihererekanywa ry’abanyabyaha baba bahungiye kuri buri ruhande maze isaba ko , hakomeza uburyo bwashyizweho mu kubafata ndetse n’ibiba byibwe hamwe bikajyanwa ahandi.

-5861.jpg

-5858.jpg

-5859.jpg

-5860.jpg

-5857.jpg

RNP

2017-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibibazo by’Uburezi mu Rwanda

Ibibazo by’Uburezi mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ubwanditsi 22 Jun 2023
Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko

Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko

Ubwanditsi 01 Jan 2018
Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Ubwanditsi 12 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports
Amakuru

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Ubwanditsi 24 Apr 2024
Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi
HIRYA NO HINO

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Ubwanditsi 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru