• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Ubwanditsi 08 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Mumena, mu mudugudu w’Akanyana haravugwa umugabo w’imyaka 44 y’amavuko witwa Dr Emmanuel Bayiringire  watawe muri yombi ku munsi wo gutangiza Icyunamo  ubwo yazanaga agatabo karimo ijambo ry’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana ngo arisomere abitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho atuye.  Agamije kubasobanurire “Revolution ya MRND”.

Iyi nkuru dukesha Umuseke, iravuga ko mbere y’uko Dr Emmanuel Bayiringire, ajya iwe  kuzana ako gatabo  yari yabanje guhaguruka ahawe ijambo abwira abari aho ko umunsi wa taliki ya 07 Mata, buri mwaka umushimisha kurusha indi kuko aribwo we yavutse.

Abari aho  ngo ntibahaye agaciro iby’uko yavutse kuri iriya taliki. Abonye batabihaye agaciro, ngo yanyarukiye  iwe azana agatabo gato kanditsemo imbwirwaruhame uwahoze ayobora u Rwanda Juvenal Habyarimana yavuze ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 Repubulika ya Kabiri ishinzwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza yemeza ko uriya mugabo yazanye kariya gatabo agamije gusomera abaje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibitekerezo bya Revolution ya Habyarimana.

Ngo mu mizo ya mbere babanje kugira ngo yasinze ariko bamushyize ku ruhande basanga ibyo akora abizi.

Uwamwiza asaba abaturage ba Nyamirambo kwirinda icyahungabanya Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo mu myaka 25 ishize abantu bagombye kuba babanye neza nta we ukora ibigamije guhutaza mugenzi we.

Avuga ko ibyo Dr Bayiringire yakoze babifashe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu wize yajya gusomera abantu baje kwibuka ibikubiye muri “Revolution ya MRND”.

Ati: “Twe twabifashe nko gupfobya. Abandi baribuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, we akigisha Revolution…Nubwo yaba yari yasinze ariko burya umuntu asinda ikimuri ku mutima. Gusa RIB niyo izamenya neza icyabimuteye.”

Uvugwaho biriya yafashwe n’abashinzwe umutekano bamushyikiriza Ubugenzacyaha kuri station ya RIB iri mu murenge wa Rwezamenyo.

Src : Umuseke

2019-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga imikoranire itanoze iha urwaho umutekano muke

Perezida Kagame asanga imikoranire itanoze iha urwaho umutekano muke

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Ubwanditsi 09 May 2018
RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

Ubwanditsi 17 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 23 arimo 7 yo mu kiciro cya kabiri niyo yiyandikishije kuzitabira imikino y’igikombe cy’amahoro 2022 kizasozwa hagati mu kwezi kwa Gicurasi
Amakuru

Amakipe 23 arimo 7 yo mu kiciro cya kabiri niyo yiyandikishije kuzitabira imikino y’igikombe cy’amahoro 2022 kizasozwa hagati mu kwezi kwa Gicurasi

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda
Amakuru

Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2022
Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Ubwanditsi 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru