• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Ubwanditsi 04 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irimo kwitegura gukina umukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda wo guhatanira kwerekeza mu gikombe cy’isi kizaba umwaka utaha 2022 muri Quatar, mu mikino itegerejwe u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Uganda i Kigali.

Imyiteguro y’amavubi kuri uyu mukino ubanza uzaba tariki ya 7 Ukwakira ndetse uwo kwishyura ukazaba kuya 10 Ukwakira, abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagwe n’umutoza Mashami Vincent bamwe muribo bamaze kugera mu gihugu ndetse no gutangira iyi myitozo.

Impera z’icyumweru zasize Jamir Kalisa ukina mu gihugu cya Uganda abimburiye abandi kugera mu mwiherero ndetse no gutangira imyitozo y’Amavubi, kuko iyakozwe kuri iki cyumweru uyu mukinnyi yayigaragayemo.

Mu makuru y’abandi bakinnyi bategerejwe mu ikipe y’igihugu aravuga ko Djihad Bizimana ukina mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi we ntabwo azitabira uyu mwiherero w’imikino yombi y’u Rwanda ruzakina na Uganda kubera ko ngo yanduye Koronavirusi ibi bitumye atazitabira iyi mikino.

Mu bandi bakinnyi bagomba kugera mu Mavubi, ni uko kuri uyu wa mbere Ngwabije Bryan Clovis, Rafael York, Buhake Clement, Mukunzi Yannick, Mvuyekure Emery, Nirisalike Salomon na  Kagere Meddie bose barara bageze mu Rwanda.

Abandi barimo Rwatubayeye Abdoul, Imanishimwe Emmanuel na Manzi Thierry bazagera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri naho Mutsinzi Ange we azagera i Kigali ku munsi wo kuwa gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021.

Biteganyijwe ko umukino ubanza w’u Rwanda na Uganda uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa kane ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala ku cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Imyitozo y’amavubi yo ikomeje kubera kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo ndetse no kuri Sitade Amahoro i Remera.

2021-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo zirimo Kikulacho yageze i Kigali -AMAFOTO

Umuhanzi Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo zirimo Kikulacho yageze i Kigali -AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Rayon Sports yageze i Dar Es Salam yakirwa mu buryo bukomeye -Amafoto

Rayon Sports yageze i Dar Es Salam yakirwa mu buryo bukomeye -Amafoto

Ubwanditsi 15 May 2018
Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Ubwanditsi 26 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere
IMIKINO

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Jun 2019
U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi
Mu Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO
Mu Rwanda

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Ubwanditsi 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru