• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika

RUSHYASHYA 23 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Volleyball yahagurutse kuri iki Cyumweru mu gitondo i Kigali, yerekeza i Nairobi muri Kenya, aho igiye kwitabira CAVB Women’s Nations Championship 2026, imikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera i muri icyo gihugu kuva ku wa 25 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire yafashe umwanya wo gusezerera no guherekeza ikipe y’Igihugu, ayifuriza amahirwe masa muri iri rushanwa, anabasaba kuzahagararira u Rwanda neza no kuzamura ibendera ry’igihugu.

Ikipe y’igihugu yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Tatu n’igice aho ihita itangira kwitegura ii rushanwa rizabera Kasarani Indoor Arena na Uliznzi Sport Complex Indoor Arena, ibibuga biherere mu mujyi mukuru wa Kenya, Nairobi.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16, aho uko amatsinda azaba ateye n’uko amakipe azahura bizamenyekana ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.

U Rwanda ruheruka kwitabira Igikombe cya Afurika mu 2023, aho rwageze ku mwanya wa kane, nyuma ya Misiri, Kenya na Cameroon.

Ikipe y’u Rwanda igiye muri Kenya ifite intego yo kongera kwitwara neza no guhatanira umwanya mwiza muri iri rushanwa rihuza ibihugu bikomeye muri Volleyball ku mugabane wa Afurika.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Frédéric Guérin, yajyanye abakinnyi 14, barimo:

  1. Ndagijimana Iris
  2. Mpuhwezimana Diane
  3. Musaniwabo Hope
  4. Musabyemariya Donatha
  5. Umutoni Anitha
  6. Dusabe Flavia
  7. Munezero Valentine
  8. Nzamukosha Olive
  9. Mukandayisenga Benitha
  10. Tuyishimire Aloysia
  11. Yankurije Francoise
  12. Nyirahabimana Divine
  13. Uzamukunda Filette
  14. Uwimbabazi Lea

ImageImageImageImage

2026-08-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amashusho y’indirimbo “Velo” nayo ari kubica bigacika muri Kigali

Amashusho y’indirimbo “Velo” nayo ari kubica bigacika muri Kigali

Ubwanditsi 14 Jan 2016
Abarundi bavuga yuko umuyobozi wa CNDD-FDD yataye umutwe

Abarundi bavuga yuko umuyobozi wa CNDD-FDD yataye umutwe

Ubwanditsi 31 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ubwanditsi 30 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent
Amakuru

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus
HIRYA NO HINO

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe
IMIKINO

Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe

Ubwanditsi 18 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru