• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika

RUSHYASHYA 23 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Volleyball yahagurutse kuri iki Cyumweru mu gitondo i Kigali, yerekeza i Nairobi muri Kenya, aho igiye kwitabira CAVB Women’s Nations Championship 2026, imikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera i muri icyo gihugu kuva ku wa 25 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire yafashe umwanya wo gusezerera no guherekeza ikipe y’Igihugu, ayifuriza amahirwe masa muri iri rushanwa, anabasaba kuzahagararira u Rwanda neza no kuzamura ibendera ry’igihugu.

Ikipe y’igihugu yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Tatu n’igice aho ihita itangira kwitegura ii rushanwa rizabera Kasarani Indoor Arena na Uliznzi Sport Complex Indoor Arena, ibibuga biherere mu mujyi mukuru wa Kenya, Nairobi.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16, aho uko amatsinda azaba ateye n’uko amakipe azahura bizamenyekana ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.

U Rwanda ruheruka kwitabira Igikombe cya Afurika mu 2023, aho rwageze ku mwanya wa kane, nyuma ya Misiri, Kenya na Cameroon.

Ikipe y’u Rwanda igiye muri Kenya ifite intego yo kongera kwitwara neza no guhatanira umwanya mwiza muri iri rushanwa rihuza ibihugu bikomeye muri Volleyball ku mugabane wa Afurika.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Frédéric Guérin, yajyanye abakinnyi 14, barimo:

  1. Ndagijimana Iris
  2. Mpuhwezimana Diane
  3. Musaniwabo Hope
  4. Musabyemariya Donatha
  5. Umutoni Anitha
  6. Dusabe Flavia
  7. Munezero Valentine
  8. Nzamukosha Olive
  9. Mukandayisenga Benitha
  10. Tuyishimire Aloysia
  11. Yankurije Francoise
  12. Nyirahabimana Divine
  13. Uzamukunda Filette
  14. Uwimbabazi Lea

ImageImageImageImage

2026-08-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Charly na Nina baririmbye indirimbo z’indundi mu gitaramo bakoreye i Bujumbura

Charly na Nina baririmbye indirimbo z’indundi mu gitaramo bakoreye i Bujumbura

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 73-65

Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 73-65

Ubwanditsi 27 May 2023
Urukiko rwahagaritse gukurikirana uwareganwaga na Maj. Dr Rugomwa gukubita bakica umwana

Urukiko rwahagaritse gukurikirana uwareganwaga na Maj. Dr Rugomwa gukubita bakica umwana

Ubwanditsi 09 May 2017
Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Ubwanditsi 14 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa Francis yasabye  imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 20 Mar 2017
Methodiste: Rurageretse hagati y’abakristo n’Umushumba Pasiteri Sekimonyo Fidele wabagurishirije urusengero n’ibikoresho by’ubuvuzi
ITOHOZA

Methodiste: Rurageretse hagati y’abakristo n’Umushumba Pasiteri Sekimonyo Fidele wabagurishirije urusengero n’ibikoresho by’ubuvuzi

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza
Uncategorized

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Ubwanditsi 04 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru