• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»RDC: Umukandida-Perezida ushyigikiwe Kabila ari mu mazi abira

RDC: Umukandida-Perezida ushyigikiwe Kabila ari mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Nov 2018 POLITIKI

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wafashe icyemezo cyo kugumishaho ibihano wafatiye bamwe mu bategetsi bo hejuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo na Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-Perezida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila w’iki gihugu.

Abari mu murwa mukuru Kinshasa bavuganye na BBC, bavuze ko ibi bihano bishya kuri Shadary n’abandi bategetsi 15 ba Congo, byitezwe gutangira ku itariki ya 12 Ukuboza 2018, habura iminsi ngo amatora ya Perezida yagiye atinzwa abe.

Shadary yahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Congo. Minisiteri yari ayoboye ni yo yagenzuraga inzego z’umutekano zagiye ziburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhera mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka ushize wa 2017, bamwe muri bo bakahapfira.

Ku ikubitiro, Bwana Shadary yari yafatiwe ibihano kubera uruhare ashinjwa kuba yaragize muri ibyo bikorwa.

Ikusanyabitekerezo ryatangajwe ku wa kabiri n’ikigo Congo Research Group cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigaragaza ko Shadary, umukandida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi, aza inyuma y’abandi bakandida babiri b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Rigaragaza ko mu bafite amahirwe yo gutsinda amatora ateganyijwe ku itariki ya 23 Ukuboza, Shadary aza inyuma y’abakandida-perezida Félix Tshisekedi w’ishyaka UDPS uri ku isonga, na Vital Kamerhe w’ishyaka UNC umugwa mu ntege.

Ibihugu byose 28 bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi byemeje ibyo bihano. Birimo kubuzwa kubitembereramo no gufatira imitungo ye.

2018-11-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Ubwanditsi 09 Apr 2016
Hari icyo FPR yakoze kihishe abayibanjirije-Tito

Hari icyo FPR yakoze kihishe abayibanjirije-Tito

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

RUSHYASHYA 21 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire
Mu Mahanga

Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire

Ubwanditsi 10 Jul 2016
Intsinzi 20 mu mikino 23, kwitsinda inshuro 2 bimwe mu byaranze igice cy’ibanze cya shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Intsinzi 20 mu mikino 23, kwitsinda inshuro 2 bimwe mu byaranze igice cy’ibanze cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2021
Uganda: umusirikare wa CMI imaze igihe ihohotera abanyarwanda yahunze
INKURU NYAMUKURU

Uganda: umusirikare wa CMI imaze igihe ihohotera abanyarwanda yahunze

Ubwanditsi 16 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru