• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Jul 2018 POLITIKI

Jean Pierre Bemba, Umunyapolitiki uherutse kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yatangaje ko tariki ya Mbere Kanama azasubira mu gihugu cye cya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo gutanga kandidatire mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Bemba ari mu Bubiligi nyuma yo kugirwa umwere na ICC mu kwezi gushize.

Mu kiganro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, uyu mugabo wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko vuba aha azasubira mu gihugu cye.

Yagize ati “Ndifuza kugera i Kinshasa tariki ya 1 Kanama mu gitondo. Namenyesheje abayobozi ndetse na Loni igihe nzahagerera.”

Bemba w’imyaka 55 ni we washinze umutwe MLC (Mouvement de Libération du Congo) waje guhindukamo ishyaka ari naryo aziyamamaza ahagarariye.

Yavuze ko uretse amatora, azajya no kureba igituro cya se witabye Imana ari mu buroko.

Ati “Hari n’izindi mpamvu zijyanye n’umuryango zizatuma ngenda harimo no kureba ahashyinguwe data no gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida.”

Amatora ya Perezida agamije gushaka uzasimbura Joseph Kabila utemerewe n’Itegeko Nshinga kongera kwiyamamaza nubwo nta gihamya ko atazabikora.

Jeune Afrique yatangaje ko Bemba yavuze ko Kabila aramutse yongeye kwiyamamaza yaba ashakira ibyago Congo.

Ati “Itegeko Nshinga rirahari, niriramuka ritubahirijwe bizaba ari ibyago ku gihugu.”

Yasabye abatavuga rumwe na Leta kwishyira hamwe ndetse byaba na ngombwa bagatanga umukandida umwe. Yavuze ko yifuza kubiganira na mugenzi we Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta uri mu buhungiro.

Yagize ati “Niba dushaka impinduka, hakenewe umukandida umwe uhagararira abatavuga rumwe na Leta. Nzashyigikirra uwo ari we wese uzahagararira inyungu z’abatavuga rumwe na Leta.”

Uyu mugabo wari umaze igihe muri gereza yavuze ko azanye inyandiko y’amapaji 200 ikubiyemo imigabo n’imigambi yo kuzahura Congo haba mu burezi, mu bukungu, ubuzima n’ibindi.

Bemba yagizwe umwere na ICC nyuma yo guhamywa ibyaha mu mwaka wa 2016 byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye mu myaka ya 2000.

2018-07-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

RUSHYASHYA 21 Feb 2026
Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana

Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana

RUSHYASHYA 19 Oct 2026
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
#Rwandaday2017: Nyuma y’imyaka irindwi Perezida Kagame agiye kongera guhura n’Abanyarwanda mu Bubiligi

#Rwandaday2017: Nyuma y’imyaka irindwi Perezida Kagame agiye kongera guhura n’Abanyarwanda mu Bubiligi

Ubwanditsi 08 Jun 2017

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    July 26, 20183:32 pm -

    NONE SE MURI IBYO MUVUZE NI IKIHE YABURIYE KABILA? CYANGWA NI IBYIFUZO BYANYU MURI GUTANGAZA NKUKO MUHORA MUBIGIRA?????

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho
INKURU NYAMUKURU

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Ubwanditsi 21 Jun 2019
Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’
IMIKINO

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Ubwanditsi 17 Oct 2016
Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika
POLITIKI

Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika

Ubwanditsi 30 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru