• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Ubwanditsi 05 Nov 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe inzego z’ubucamanza zikomeje kunoza imikorere yazo ariko bikagaragara ko hari ibyaha bimwe bikomeje kwiyongera, hakwiye no kurebwa icyakorwa mu rwego rw’ibihano, mu gukomeza gushakisha umuti.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, mu itangizwa ry’umwaka w’ubucamanza wa 2019-2020.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko urwego akuriye, mu mwaka w’ubucamanza wa 2018/19 rwahuye n’ikibazo cy’abantu basambanya abana cyiyongereye.

Yakomeje ati “By’umwihariko, amadosiye twakiriye ajyanye n’ibyo byaha yavuye ku 2996 twakiriye mu 2017/18, agera ku 3363 mu mwaka ushize wa 2018/19. Twashyize ingufu mu kuyakora kuko muri ayo yinjiye, twakoze agera ku 3350 ari ku kigero cya 99%.”

“Ibi kandi binajyana no gukurikirana ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe, aho muri uyu mwaka ushize twakiriye dosiye 1601, dukoramo 1599, zingana na 99%. Aya madosiye kandi twayatsinze ku kigero cya 93.7%. Ibi kandi dukomeje kubishyiramo imbaraga mu bukangurambaga dufatanyije n’izindi nzego, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umuryango nyarwanda.”

Perezida Kagame yashimye intambwe urwego rw’ubucamanza rwateye mu myaka icumi ishize, ariko agaragaza ko kuba hari ibyaha byiyongera, harebwa niba umuti utashakirwa ahandi.

Yagize ati “Ntabwo nirirwa nsubiramo uburyo bw’imanza zitandukanye, ibyo bibazo byavuzwe, iz’ubutane zikomeje kwiyongera, izo guhohotera abana batoya, usibye ko n’abakuru badakwiriye guhohoterwa, ariko iyo byageze ku bana byo biba byarushijeho kuba bibi. Numvise ibintu byinshi. Hari imibare yazamutse, hari ubushobozi bw’ubucamanza buca imanza nyinshi kurusha uko byagendaga mbere zikava mu nzira, ariko nagira ngo nongereho icya gatatu.”

“Iyo umubare wazamutse, uburyo bwo kwihutisha imanza nabwo bukaboneka, nakongeraho icya gatatu. Sinzi niba no mu bihano bidakwiye kongera uburemere, nabyo byafasha. Ubucamanza bukora neza, ariko ntabwo gukora neza gusa byaduhaye kurangiza ikibazo. Ndumva dukwiriye no gukaza, kwerekana ko tutabyishimiye ko byagenda gutyo. Ibyo nabyo ndabirekera ababishinzwe, ubwo mwabitekereza mukareba niba bitafasha.”

Urebye ku birego byagiye bigera mu bugenzacyaha, imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.

Ubushinjacyaha buvuga ko imanza zo gusambanya abana buzitsinda hejuru ya 80%. Uhereye mu 2017/17, imanza zasomwe ni 1355, habonetsemo abakatiwe 1109 harekurwa 246, mu wa 2017/18 hasomwa imanza 1480, ubushinjacyaha butsinda 1168.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Me Julien Kavaruganda, yavuze ko uru rugaga mu gufasha abana guhabwa ubutabera, rufite itsinda ry’abavoka 30 bafasha by’umwihariko abana, ndetse ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera rwafashije abana barenze 2450.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

Src:IGIHE

2019-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni agize amahirwe yazisazira nka Mugabe

Museveni agize amahirwe yazisazira nka Mugabe

Ubwanditsi 13 Dec 2017
Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Ubwanditsi 09 Apr 2017
Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Ubwanditsi 11 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe-  Iperereza rya Polisi
ITOHOZA

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.
Amakuru

Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ubwanditsi 03 May 2021
Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse
POLITIKI

Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Ubwanditsi 16 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru