• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Ubwanditsi 05 Nov 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe inzego z’ubucamanza zikomeje kunoza imikorere yazo ariko bikagaragara ko hari ibyaha bimwe bikomeje kwiyongera, hakwiye no kurebwa icyakorwa mu rwego rw’ibihano, mu gukomeza gushakisha umuti.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, mu itangizwa ry’umwaka w’ubucamanza wa 2019-2020.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko urwego akuriye, mu mwaka w’ubucamanza wa 2018/19 rwahuye n’ikibazo cy’abantu basambanya abana cyiyongereye.

Yakomeje ati “By’umwihariko, amadosiye twakiriye ajyanye n’ibyo byaha yavuye ku 2996 twakiriye mu 2017/18, agera ku 3363 mu mwaka ushize wa 2018/19. Twashyize ingufu mu kuyakora kuko muri ayo yinjiye, twakoze agera ku 3350 ari ku kigero cya 99%.”

“Ibi kandi binajyana no gukurikirana ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe, aho muri uyu mwaka ushize twakiriye dosiye 1601, dukoramo 1599, zingana na 99%. Aya madosiye kandi twayatsinze ku kigero cya 93.7%. Ibi kandi dukomeje kubishyiramo imbaraga mu bukangurambaga dufatanyije n’izindi nzego, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umuryango nyarwanda.”

Perezida Kagame yashimye intambwe urwego rw’ubucamanza rwateye mu myaka icumi ishize, ariko agaragaza ko kuba hari ibyaha byiyongera, harebwa niba umuti utashakirwa ahandi.

Yagize ati “Ntabwo nirirwa nsubiramo uburyo bw’imanza zitandukanye, ibyo bibazo byavuzwe, iz’ubutane zikomeje kwiyongera, izo guhohotera abana batoya, usibye ko n’abakuru badakwiriye guhohoterwa, ariko iyo byageze ku bana byo biba byarushijeho kuba bibi. Numvise ibintu byinshi. Hari imibare yazamutse, hari ubushobozi bw’ubucamanza buca imanza nyinshi kurusha uko byagendaga mbere zikava mu nzira, ariko nagira ngo nongereho icya gatatu.”

“Iyo umubare wazamutse, uburyo bwo kwihutisha imanza nabwo bukaboneka, nakongeraho icya gatatu. Sinzi niba no mu bihano bidakwiye kongera uburemere, nabyo byafasha. Ubucamanza bukora neza, ariko ntabwo gukora neza gusa byaduhaye kurangiza ikibazo. Ndumva dukwiriye no gukaza, kwerekana ko tutabyishimiye ko byagenda gutyo. Ibyo nabyo ndabirekera ababishinzwe, ubwo mwabitekereza mukareba niba bitafasha.”

Urebye ku birego byagiye bigera mu bugenzacyaha, imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.

Ubushinjacyaha buvuga ko imanza zo gusambanya abana buzitsinda hejuru ya 80%. Uhereye mu 2017/17, imanza zasomwe ni 1355, habonetsemo abakatiwe 1109 harekurwa 246, mu wa 2017/18 hasomwa imanza 1480, ubushinjacyaha butsinda 1168.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Me Julien Kavaruganda, yavuze ko uru rugaga mu gufasha abana guhabwa ubutabera, rufite itsinda ry’abavoka 30 bafasha by’umwihariko abana, ndetse ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera rwafashije abana barenze 2450.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

Src:IGIHE

2019-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Ubwanditsi 10 Oct 2025
Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

Ubwanditsi 15 May 2017
Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 10 May 2019
Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje  kubitabiriye ‘ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ‘ Vibrant Gujarat Summit’

Ubwanditsi 11 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Iyo Idamande Yvonne na Aimable Karasira bumva impanuro, ntibaba bafunze”-Umusomyi wa Rushyashya
Amakuru

“Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Iyo Idamande Yvonne na Aimable Karasira bumva impanuro, ntibaba bafunze”-Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 02 Jun 2021
Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera
Mu Rwanda

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.
Amakuru

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Ubwanditsi 10 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru