• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

Ubwanditsi 15 May 2017 POLITIKI

Nubwo ntawahamya adashidikanya ko isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rigomba kuba ari imwe mu mpamvu nini zituma Abaturage b’iki gihugu batajya mu myiryane ya politike, ariko byaba ari no kwibeshya cyane abantu batekereje yuko nta kibazo kirimo iyo mu gihugu hariho ubutegetsi benshi batibonamo !

Ibi ababa babibona ukundi twabibutsa wa mugani wa kinyarwanda twese twasanzeho, igira iti : ‘ Ingabo zitarimo izawe ntizigatabaruke’ cyangwa ‘ngo ibiryo utaryaho birakameneka’ ! Ibi ntaho bitandukaniye no kuvuga ngo ingoma itari iyawe iragahirima !

Mu gushakisha ukuntu buri mu nyarwanda cyangwa benshi mu banyarwanda bakwibona mu butegetsi buriho, niho hazira kwa kubusaranganya.

Isaranya ry’ubutegetsi ririho mu Rwanda rifite umurongo ngenderwaho, ugenwa n’amategeko kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryaryo rubahirizwe nta mpaka !

-6531.jpg

Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa FPR-INKOTANYI

Twemeranyweho yuko isaranganywa ry’ubutegetsi rikorwa hano mu Rwanda ari ryiza, cyane yuko riri no mu mategeko, bivuze ko rigomba kwubahirizwa byanze bikunze.

Ariko na none kuba iryo saranganya ry’imyanya y’ubutegetsi riri mu mategeko, hari igihe bishobora kuzatuzanira ibibazo byatugora kubyigobotoramo. Hari igihe ku ruhande rumwe tuzaba dutegekwa isaranganywa ariko ku rundi dutegekwa kudakora iryo saranganya.

Reka ibi tubivugeho tubanje guterera ijisho ku majwi yavuye mu matora y’abadepite mu mwaka wa 2003, 2008 na 2013, dufatiye ku mitwe ya politike bigaragara yuko ariyo ikomeye kurusha iyindi hano mu Rwanda.

Mu matora y’abadepite 2003 umutwe wa politike (ishyaka) wabonye intebe nyinshi mu nteko nshingamategeko ni RPF, yabonye izingana na 73.78 %. Ishyaka ryakurikiyeho ni PSD yabonye imyanya y’abadepite ingana na 12.31%, haza PL yabonye angana na 10.56 %.

-6532.jpg

Dr Vincent Biruta, umuyobozi wa PSD

Muri 2008 RPF yabonye imyanya y’abadepite ingana na 78.76 %, PSD ibona 13.12 %, naho PL ibona ingana na 7.50 %.Nomu matora aherutse y’abadepite 2013 ibyavuyemo ntabwo bitandukanye cyane n’ibyo muri 2003 na 2008, kuko RPF yabonye imyanya y’abadepite ingana na 76.22 %, PSD 13.03 %, naho PL ibona 9.29 %.

Kuko RPF ariyo yakomeje gutsinda amatora ni nayo yakomeje gushyiraho
guverinoma ariko muri bwa buryo bwo gusaranganya imyanya nk’uko itegeko rivuga yuko ishyaka ryatsinze amatora ritemerewe kurenza imyanya y’ubutegetsi isaga 50 %. Itegeko kandi rikavuga yuko Perezida
wa Repubulika agomba kutaba akomoka mu ishyaka rimwe na Perezida w’inteko nshingamategeko, umutwe w’abadepite.

Nubwo iryo saranganya ry’ubutegetsi kugeza ubu nta kibazo kirivugwaho ariko abanyarwanda bagomba kwitegura uko babyifatamo, ubwo buryo bwo gusaranganya ubutegetsi buramutse bujemo ibibazo kandi nta wundi biturutseho uretse ku itegeko ubwaryo.

-6533.jpg

Abayobozi ba PL

Uko tumaze kubibona n’uko amashyaka abiri gusa yo muri opozisiyo niyo yakomeje kugira amahirwe yo kubona amajwi asaga 5 %. Ayo ni PSD na PL ariko nayo ukabona yuko buri rimwe ryakomeje kugenda ribona amajwi make cyane, bikanarihesha n’imyanya mike cyane mu nteko nshingamategeko.

Ibi ariko nibura bituma haboneka ishyaka rihabwa
umwanya wa Perezida w’inteko nshingamategeko nk’uko bisabwa n’amategeko.

Ikibazo gihari rero n’uko bishobora gushoboka ntihaboneke ishyaka ryo muri opozisiyo ribona ya majwi angana na 5 % ngo rijye mu nteko. Icyo gihe umwanya wa Perezida w’inteko nshingamategeko wahabwa nde ?

Ibi biramutse bibaye byaba ari ikibazo cyagorana cyane kukikuramo. Ibi byagorana, cyane kuko muri iya matora yose twavuze nta mukandida wigenga wari wageza amajwi 5 % asabwa n’itegeko ngo nibura abe yagoboka agirwe Perezida w’inteko !

Casmiry Kayumba

2017-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 20 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania
POLITIKI

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Kigali : Minisitiri  w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari  ‘RNIT Iterambere Fund’
Mu Mahanga

Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Ubwanditsi 12 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru