• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Génération Paul Kagame”: Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n’imibereho iboneye mu gihugu cyabo.

“Génération Paul Kagame”: Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n’imibereho iboneye mu gihugu cyabo.

Ubwanditsi 12 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iri shyirahamwe “Génération Paul Kagame”, rimaze amezi make rivutse, ariko rimaze kugira abasore n’inkumi babarirwa mu bihumbi, mu ntara zose zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Aganira na Televiziyo MNCTVCONGO, Umuyobozi waryo Rames MWENZE NKULU yavuze ko bahisemo izina rya Perezida w’uRwanda kubera indangagciro bamubonamo, ngo bakaba bifuza ko, nk’imbaraga z’igihugu, bazifashisha bubaka Kongo itekanye, ikorera mu mucyo kandi ituwe n’abaturage bafite imyumvire n’imibereho myiza, nk’uko Paul Kagame abiharanira mu Rwanda, kandi bikaba bitanga umusaruro ugaragagarira buri wese ushyira mu gaciro.

Iri shyirahamwe rifite icyicaro ahitwa LIKASI muri Haut-Katanga,ariko rikaba riteganya kucyimurira mu murwa mukuru, Kinshasa, ngo kuko aribwo ibikorwa byaryo byamenyekana kurushaho. Ubu rero riri mu bukangurambaga mu gihugu hose, rishishikariza cyane cyane urubyiruko gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame, ngo kuko ari uburyo bwiza bwo kwihuta mu iterambere, kurwanya ruswa n’akarengane, kugira uruhare mu bibakorerwa kandi bakabaza abayobozi uko buzuza inshingano bahawe n’abaturage. Rames Nkulu yavuze ko iyo urebye aho uRwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, nta gushidikanya ko rubikesha umugabo w’ibikorwa, Paul Kagame. Yakomeje asobanura ko we na bagenzi be bishimira uburyo umubano hagati y’uRwanda n’igihugu cyabo uhagaze neza, nabyo bakabibonamo andi mahirwe yo gushyikirana n’Abanyarwanda, bagahahirana, bakajya inama mu mahoro n’umutekano.

Mu bikorwa “Génération Paul Kagame “ imaze gukora kandi ngo izageza mu ntara n’imijyi yose igize RDC, harimo gutoza abanyekongo umuco w’isuku ku mubiri, aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda, intego ari ukugera ku isuku irangwa muri Kigali no bindi bice by’uRwanda. Magingo aya barafatanya n’abandi baturage mu bikorwa rusange, twagereranya n’umuganda ukorwa mu Rwanda.Bararemera abafite intege nkeya,aho bashakira igishoro abafite ubushake bwo gukora, ariko bakabura amikoro.

Ababijjwe niba ibikorwa byabo bitazabangamirwa n’ imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN n’indi yagize Kongo indiri yayo, kandi yanga umuntu wese wavuga neza uRwanda na Perezida warwo, umuyobozi wa “Génération Paul Kagame”, yavuze ko iyo mitwe igenda itakaza imbaraga ku buryo bugaragara,kandi inzego z’umutekano muri Kongo zikaba zishyigikiye ibikorwa by’ishyirahamwe ryabo. Ikindi ngo iyo ibikorwa byawe bishingiye ku kuri, ababishyigikira baba benshi kurusha abagerageza kubikoma mu nkokora.

2020-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Ubwanditsi 18 Apr 2021
Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Ubwanditsi 28 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware
Amakuru

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Gakenke : Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere
Amakuru

Gakenke : Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Igitekerezo cy’Umusomyi  Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio
POLITIKI

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Ubwanditsi 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru