• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023   |   25 May 2022

  • Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi   |   24 May 2022

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere, PSG academy Rwanda yatwaye igikombe cy’isi, Keny Gasana yahawe ubwenegihugu – ibyaranze umunsi wa mbere w’icyumweru muri siporo   |   24 May 2022

  • Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?   |   20 May 2022

  • Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa   |   20 May 2022

  • Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022   |   19 May 2022

 
You are at :Home»Amakuru»Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 01 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Iyi nama ntegurarubanza yagombye kuba yarabaye muri Werurwe uyu mwaka, ariko iza gusubikwa kuko abacamanza bagomba kuburanissha Kabuga Felisiyani batashoboye kujya i Lahaye mu Buholandi, aho Kabuga afungiye, kubera icyorezo cya Covid-19.

Biteganyijwe rero ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 01 Kamena 2021, ahashyira isaa munani n’igice ku isaha yo mu Rwanda(14:30), aribwo abacamanza, ubushinjacyaha n’ubwunganizi bw’uregwa bahura, bakarebera hamwe uko iburanisha rizagenda, n’ingengabihe yarwo kuva urubanza rutangiye kugeza ku musozo.
Felisiyani Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko yakomeje kugaragaza intege nke z’umubiri, ndetse abamwunganira mu mategeko bagasaba ko urubanza rwe rwavanwaho. Ubushinjacyaha bwo siko bubibona, kuko igihe cyose Kabuga yaba agihumeka agomba kubazwa byo akurikiranyweho.

Uyu munsi Kabuga yahawe uburenganzira bwo guhitamo niba aza muri iyo nama ntegura rubanza rwe, niba ayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, cyangwa akanikura mu rubanza nk’uko Paul Rusesabagina yabigenje, ariko ntibizabuze ko ruba adahari.

Nyuma y’imyaka 26 yihishahisha, Felisiyani Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020. Akurikiranyweho ibyaha bikomeye cyane, birimo umugambi wa jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Byose arabihakana. Agomba kuburanishwa n’Urwego rwashyizweho ngo rurangize imanza zasizwe n’ Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, TPIR, ndetse n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Kabuga yagombye kuba afungiye Arusha muri Tanzaniya kimwe n’umukwe we Augustin Ngirabatware, ariko yabaye ajyanwe i La Haye mu Buholandi kubera ingamba zo kwirinda Covid- 19.

2021-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Editorial 08 Oct 2020
Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Editorial 03 Jun 2018
Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa

Editorial 27 May 2018
Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani

Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani

Editorial 30 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

24 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru