• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ubwanditsi 14 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umunsi wa gatatu shampiyona y’u Rwanda ku makipe akomeje guhatanira igikombe, amakipe arimo AS Kigali ndetse na APR FC zikomeje kugaragaza inyota yo gutwara iki gikombe ndetse gitanga umwanya ku makipe agomba gusohokera igihugu mu makipe yabaye ayambere iwayo.

Mu mikino yabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya APR yatsinze ikipe ya Police FC ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y’Amajyepfo, ni ibitego byatsinzwe na Fitina Ombalenga ku munota wa 62 ndetse na Mugunga Yves watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, ibyo bitego akaba yabitsinze ku munota wa 75′ na 84′.

Mu wundi mukino, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye ikipe ya Espoir FC kuri Sitade y’akarere ka Muhanga, uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze ibitego bine ku busa, ni bitego byatsinzwe na Hussein Tchabalala ku munota wa 12, ubwo hari ku munota wa 27′ Hakizimana Muhadjiri yatsinze igitego cya kabiri ndetse atsinda n’icya gatatu ku munota wa 82′, uyu mukino ukaba wasojwe na Abedy Biramahire atsinze igitego cya Kane.

Ku rundi ruhande ikipe ya Marines FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports, muri uyu mukino wabereye i Rubavu umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Rayon Sports yatsindiwe na Nishimwe Blaise naho kuri Marines yatsindiwe na Ngabo Mucyo Fred.

Mu wundi mukino w’amakipe ahatanira igikombe, Rutsiro FC yanganyije na Bugesera ubusa ku busa.

Mu mikino y’amakipe arwana no kutamanuka, ikipe ya Musanze FC yatsinze ikipe ya Mukura VS igitego kimwe ku busa, naho Gorilla FC yo yatsinzwe na Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Saba Robert.

Kuri uyu wa mbere muri iki cyiciro, ikipe ya Gasogi United irakira ikipe ya Etincelles i Nyaamata naho Sunrise FC i Nyagatare yakire ikipe ya AS Muhanga, ni imikino itegerejwe ku isaha ya Saa Cyenda.

2021-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract  iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 03 Mar 2018
FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Ubwanditsi 15 Mar 2017
Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Ubwanditsi 09 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Donald Trump yiyeguriye Imana
POLITIKI

Donald Trump yiyeguriye Imana

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2017
CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende
Amakuru

CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

Ubwanditsi 07 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru