• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

Ubwanditsi 26 Apr 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mata 2023 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yasezeraga Marine FC mu gikombe cy’Amahoro 2023, ni nyuma y’umukino wabereye i Rubavu, APR FC igatsinda 4-2.

Ni umukino wo kwishyura ku mpande zombi wabonetsemo ibitego bitandatu ku mpande zombi, ugasanga ubanza APR FC yari yatsinzemo ibindi bitego 2-1.

Uyu mu kino wabereye kuri Sitade Umuganda watangiye neza ku ruhande rwa APR FC, kuko ubwo hari ku munota wa 4 wonyine Mugisha Gilbert yari abonye igitego cya mbere cyaje kwishyurwa bidatinze na Usabimana Olivier ku munota wa 14.

Bigeze ku munota wa 21 nibwo Bizimana Yannick yabonye igitego cya kabiri cya APR FC cyahise gikurikirwa n’icya Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 35, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 3-1.

Nyuma y’ikiruhuko cy’Iminota 15, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya Kane cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 67 w’umukino, habura iminota itatu ngo umukino urangire nibwo Nahimana Aminu yatsindiye Marine FC igitego cya Kabiri bityo umukino urangira ari 4-2.

Gutsinda kwa APR FC byatumye iyi kipe igera ku muri kimwe cya Kabiri cy’igikombe cy’Amahoro 2023 ku giteranyo cy’ibitego 6-3 mu mikino yombi.

APR FC ikaba izahura n’ikipe iri bukomeze uyu munsi hagati ya Kiyovu SC iza guhura na Rwamagana City, mu mukino ubanza Kiyovu yari yatsinze 3-2.

Muyindi mikino ikinwa kuri uyu wa Gatatu, Musanze FC yari yatsinzwe na Mukura VS igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza barakina uwo kwishyura ubere kuri Sitade Ubworoherane.

Ni mugihe kandi Police FC yakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza, ni umukino ubera kuri Sitade y’akarere ka Muhanga ukaza gukurikira uhuza Kiyovu na Rwamagana nawo ubera i Muhanga guhera 12:30.

2023-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Ubwanditsi 29 Oct 2020
Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Ubwanditsi 15 Oct 2024
Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Ubwanditsi 03 Jan 2025
Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa

Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa

Ubwanditsi 09 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura
Mu Rwanda

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC
Amakuru

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Ubwanditsi 15 Apr 2022
Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa

Ubwanditsi 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru