• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Imbere y’Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw’Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk’Umukuru wuwo Mutwe

Imbere y’Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw’Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk’Umukuru wuwo Mutwe

Ubwanditsi 14 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa mbere nibwo ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro hatangiye iburanishwa ku birebana n’ifungwa n’ifungurwa kuri Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 byiganjemo iterabwoba, saa tatu n’igice za mu gitondo nibwo yagejejwe kuri urwo rukiko kugirango aburanishwe
Rusesabagina ubwo yabazwaga n’umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kwerura avuga ko ibyaha abyemera, avuga ko adafite urutonde rw’ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.

Paul Rusesabagina yabwiye umucamanza ko kuva ubwo yabazwaga mu nzego z’iperereza, yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru.
Umucamanza yatangiye avuga imyirondoro ye aho uyu Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyiramara Keiza akaba yaravutse taliki 15 Kamena 1954 mu cyahoze ari komini Murama ubu ni mu karere ka Ruhango mu ntara Y’Amajyepfo, kuri ubu akaba atuye mu bubiligi mu murwa mukuru Bruxelles akaba yarashakanye na Mukangamije Tatiana ndetse akaba ari umunyamahoteli; urukiko rukaba rwahise rukurikiaho kumumenyesha ibyaha bisaga 13 aregwa byiganjemo iby’iterabwoba.
Aregwa kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,gutera inkunga iterabwoba,Iterabwoba ku nyungu za politiki,gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora abandi iterabwoba ibi byose byiyongeraho ibindi byaha birindwi birimo ubushimusi ndetse no gufataho abantu ingwate byakozwe n’umutwe w’terabwoba wa FLN yari abereye umuyobozi dore ko ari nawe wari umuyobozi wa MRCD.

Umwunganizi we mu mategeko Me Rugaza avuga ku bijyanye n’amafaranga bivugwa ko yahaye umutwe wa FLN yavuze ko amadolari 900 ($900) atatera igihugu ati “ keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri” kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri umwe yabona icyo arwanisha, kuri iyi ngingo umushinjacyaha yavuze ko uyu Rusesabagina adakwiye gutandukanywa nibikorwa bya FLN kuko nawe ubwe yivugiye ko abyicuza igihe yabazwaga dore ko ngo atigeze atanga amafaranga nk’umugiraneza mu magambo ye igihe yabazwaga yivugiye ati “Nafashije FLN ibihumbi 20 by’ama-Euros kandi FLN ntiwari umuryango w’abagiraneza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Rusesabagina yatangiye ibikorwa byatumye agzwa mu butabera byatangiye mu 2009 aho uyu mugabo wari ukuriye ingirwa shyaka PDR-Ihumure yegeraga Lt colonel Noel Habiyaremye wakundaga kwiyita Banga Banza Lambert ngo bihuze bakore umutwe witwara gisirikari dore ko uyu nawe yari afite abarwanyi yari avanye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse uwo mugabo aza no kuza kujya mu Burundi aho yarimo ategura ibikorwa byo guhiria ubuyobozi mu Rwanda, ariko kuko icyo gihe hari umwuka mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi uwo mugabo yaje gufatwa yoherezwa mu Rwanda ndetse avuga uko yagiye afatanya na Rusesabagina ngo bakunde bahirike ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nyuma iyo migambi imaze gupfuba nibwo uyu mugabo yahise atangira gukorana na Gen. Wilson Irategeka wa CNRD ubwiyunge maze bashinga umutwe wa FLN nyuma baza kwiyungwaho na RRM ya Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara nyuma haza n’ishyaka rya Faustin Twagiramungu RDI Rwanda rwiza maze bakora icyo bise impuzamshyaka MRCD byose ngo byakozwe ku mpamvu yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, kubera izi mpamvu zose ubushinjacyha bwasabye ko uyu mugabo yakurikiranwa afunzwe kugirango tazanatoroka ubutabera cyangwa se akaba yasibanganya ibimenyetso.
Ahawe umwanya ngo yiregure kubyo yari amaze gushinjwa yavuze ko ibyaha aregwa yabiganiriyeho n’inzego zibishinzwe mu bugenzacyaha ndetse ko yanatanze igisubizo kuri kuri buri kibazo anavuga ko yazabivugaho mu gihe iburanishwa ryaba ritangiye mu mizi, naho ku bijyanye n’amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye yavuze ko yamwoherereje amayero ibihumbi bitatu ngo kuko yamuhamagaye amuririra ngo akayamuha nk’umuntu w’umubyeyi akavuga ko ayo mafaranga Atari ayoherereje umutwe wa FLN ku byerekeye amajwi n’amashusho ubushinjacyaha uvuga ko bufite yavuze ko yifuza kuzayirebera ubwe akareba ko ariwe cyangwa Atari we, ku zindi nyandiko z’iyoherezwa ry’amafaranga yavuze ko zimwe atazizi.

Abajijwe ku bikorwa by’iterabwoba byakorewe muri Nyaruguru yisobanuye ko yabwiye inzego z’iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage yabyicujije akanabisabira imbabazi imiryango yabo byaba byargize ingaruka ndetse n’igihugu.
Me Nyambo uri mu itsinda ryunganira uyu Rusesabagina yasabye ko umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye byaba na ngombwa agategekwa kutagira aho arenga kuko ngo n’ibyangombwa bye byafatiriwe, uyu munyamategeko avuga ko kuba hari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze yavuze ko bitabazwa Rusesabagina kuko ngo umutwe wa FLN utakibarizwa muri MRCD ngo bikwiye kubazwa abari muri uwo mutwe.

Ku kiganiro cya Rusesabagina na Twagiramungu Me Rugaza yavuze ko icyo kiganiro gikwiye kuba cyaragaragajwe kuburyo uregwa yagira icyo akivugaho bityo ko gukeka ko hari icyaha yakoze bigiturutseho akaba aribwo bibaho, anavuga ko urukiko rwakwemeza ko Rusesabagina yarekurwa atanze ingwate bityo ko ubushinjacyaha bwagaragaza ingano y’amafaranga yatangwa nk’ingwate hashingiwe ku gaciro k’ibyangijwe, anshimangira ko uyu yunganira Rusesabagina ari umuntu mwiza wagiye anabihererwa ibihembo nk’umuntu w’inyangamugayo bityo ngo rukemeza ko yatanga ingwate.

Rusesabagina yahawe umwanya avuga ko arwaye ndetse ko amaze kujyanwa kwa muganga inshuro ebyiri kuva yagera mu Rwanda ndetse yahise asezeranya umucamanza ko atazigera acika mu gihe cyose yaba arekuwe akaburana ari hanze, Umucamanza yanzuye avuga ko iburanisha ryuyu munsi risojwe ndetse ko umwanzuro uzasomwa kuwa kane taliki 17 Nzeli ku I saa munani.

Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru taliki 28 Kanama nyuma yo gufatirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe nkuko byemejwe na RIB, akab akekwaho ibyaha byiganjemo iterabwoba byakozwe n’umutwe w’iterabwoba ayari akuriye wa MRCD binyuze mu ishami ryawo rya gisirikari FLN aho ryagiye rigora ibikorwa by’iterabwoba byagiye bihitana ubuzima bw’abanyarwanda mu mwaka wa2018 mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

2020-09-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Ubwanditsi 20 Nov 2020
Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Ubwanditsi 10 Sep 2020
Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Ubwanditsi 24 Sep 2018
Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Ubwanditsi 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Mar 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 13 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru