• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center

Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center

Ubwanditsi 19 Feb 2016 Mu Mahanga

​Intumwa 11 zo mu muryango CARE International ziri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cyacu, zirashima gahunda ndetse n’ibikorwa binyuranye bifasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Izi ntumwa zageze mu Rwanda tariki ya 14 Gashyantare zikaba zarashimye ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwo zasuraga Isange One Stop center kuwa gatatu. Mu ruzinduko rwabo, aba bashyitsi birebeye ahanini ibijyanye n’iterambere abagore bamaze kugeraho na gahunda zibafasha kurigeraho ndetse n’imibereho n’ubuzima bwabo muri rusange.

Bakiriwe na Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop center, akaba yarabasobanuriye amateka ndetse na serivisi zitangwa n’iki kigo, zigamije gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’abagore muri Kaminuza yitiriwe George Washington, Dr Mary Ellsberg yagize ati:” mbashimiye akazi kanyu mu guharanira uburenganzira bw’abagore”.

Uhagarariye mu Rwanda umuryango w’Abibumbye wita ku baturage (UNFPA) Jozef Maerien wari uherekeje izo ntumwa ubwo basuraga Isange One Stop Center, we yasobanuye ku buryo burambuye ubufatanye no gushyira ingufu hamwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yagize ati:” mu rwego rwo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, umuryango One-UN wafashije u Rwanda mu migendekere myiza y’umwitozo wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa wahuje inzego z’umutekano muri Afurika no ku rwego rw’akarere.

Maerien yashimye ibyo Isange One Stop Center imaze kugeraho, akomeza avuga ko kubera iyi mikorere myiza, serivisi zayo zaguriwe no mu turere, aho mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, mu bitaro by’uturere 23 hazaba hatangirwamo serivisi za Isange One Stop Center.

Yakomeje avuga kandi ko mu bindi bikorwa by’ingenzi mu kurwanya ihohoterwa u Rwanda rwiyemeje, birimo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubukangurambaga buhuriweho n’ibitsina byombi (abagore n’abagabo) mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu bukangurambaga bwatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bukaba bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Isange One Stop Center kugeza ubu, ifite serivisi zitangirwa mu bitaro by’uturere 17, mu bijyanye no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aho bafashwa mu by’ubuvuzi, ubujyanama n’ubutabera.

RNP

2016-02-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Dec 2021
Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Ubwanditsi 28 May 2021
Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Ubwanditsi 28 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127
HIRYA NO HINO

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi
INKURU NYAMUKURU

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Ubwanditsi 29 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru