• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 05 Jul 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda, POLITIKI

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaraye atunguye benshi mu bitabiriye ibirori byo Kwibohora 25 byabereye muri Kigali Convention Centre bihuje abayobozi mu nzego za leta n’izindi zitandukanye mu gihugu, hamwe na Perezida Hage Geingob wa Namibia n’umugore we Monica Geingos,ubwo yababwiraga ko bakwima amatwi ubabwira ngo bajye ku kazi kuri uyu wa Gatanu.

Nyuma yo kugeza ijambo ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku munsi wo kwibohora 25,Nyakubahwa perezida wa Repubulika n’abandi banyacyubahiro bagiye kwiyakirira muri Kigali Convention Center ari naho yatangiye ikiruhuko cyatunguranye.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari muri Kigali Convention Center yagize ati “Inama yanjye ni iyi. Reka uyu munsi dutarame nk’aho hatazongera kubaho undi wa Kane nk’uw’iri joro. Ni inama ya mbere.

Inama ya kabiri ,Abajyanama banjye banyegereye barambwira ngo ngire icyo mvuga uyu munsi.Ndababaza nti “Ni iki mwifuza ko mvuga?,bambwira ko ntacyo bateguye gusa bambwira ko bifuzaga kungira inama yo kugira icyo mvuga.Nahise ntangira gushaka icyo nza kuvuga.

Ejo ni ku wa Gatanu, ni intangiriro y’indi myaka 25. Ariko ku wa Gatanu wagombaga kuba umunsi w’akazi, nari ndimo nibaza icyo navuga ku byerekeye umunsi w’ejo. Negereye umuyobozi umwe, Minisitiri w’Intebe wacu, nti ‘ni iki navuga kireba umunsi w’ejo ?’ Yabuze icyo ambwira. Ndavuga nti ‘urabizi, ngiye kugira ikintu mvuga gifite icyo kivuze ariko gito.

Nza kubwira Minisitiri w’Intebe nti ‘ngiye kubwira aba bantu ngo ejo ntimukore icyo mudashaka gukora’. Reka mbabwire rero icyo nashakaga kuvuga. Ndabizi abantu benshi hano, ku ruhande rumwe bafite gahunda yo kujya ku kazi, ariko mu by’ukuri ntabwo bashaka kujyayo. Icyo navugaga rero, ntukore icyo udashaka gukora. Ni ubundi buryo bwo kuvuga ko ari ikiruhuko.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yahise itangaza ko “hashingiwe ku cyemezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irabamenyesha ko ku wa Gatanu tariki ya 05.07.2019 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo gukomeza Kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora25.”

Perezida Geingob ni umwe mu bayobozi bari mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye

Perezida Kagame yabwiye Perezida Geingob ko mu Rwanda buri kintu cyose gihabwa agaciro kacyo, bityo n’iyo ari umwanya wo gutarama bikorwa bishyizweho umutima

Perezida Paul Kagame yaraye yemeje ko uyu wa Gatanu uba umunsi w’ikiruhuko ku bakozi mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko abajyanama be bamusabye kugira ijambo ageza ku bitabiriye uyu mugoroba, ababaza icyo bifuza ko avuga ariko asanga ntacyo bateganyije

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe u Rwanda rurimo kwizihiza imyaka 25 yo Kwibohora runatangira indi, nta wundi wa Kane uzaza usoza imyaka 25 yo Kwibohora

Abayobozi batandukanye bari muri ibi birori

Bamporiki Edouard uyobora Itorero ry’Igihugu (ibumoso) na Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome bari bitabiriye uyu mugoroba

Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda kwishima kuko uyu wa Kane u Rwanda rwizihije mo isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye utazongera kubaho

Byari ibyishimo ku bari muri KCC mu mugoroba wo kwishimira ibyagezweho mu myaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye

Byari ibyishimo ubwo abanyarwanda bishimiraga umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25

Amafoto: Village Urugwiro

2019-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Ubwanditsi 30 Jul 2021
Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Ubwanditsi 07 Sep 2019
Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi

Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha
ITOHOZA

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Ubwanditsi 16 Jun 2016
APR FC yatsinze  umukino w’ikirarane  wayihuzaga na Kiyovu
IMIKINO

APR FC yatsinze umukino w’ikirarane wayihuzaga na Kiyovu

Ubwanditsi 21 Feb 2016
U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru