• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 05 Jul 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda, POLITIKI

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaraye atunguye benshi mu bitabiriye ibirori byo Kwibohora 25 byabereye muri Kigali Convention Centre bihuje abayobozi mu nzego za leta n’izindi zitandukanye mu gihugu, hamwe na Perezida Hage Geingob wa Namibia n’umugore we Monica Geingos,ubwo yababwiraga ko bakwima amatwi ubabwira ngo bajye ku kazi kuri uyu wa Gatanu.

Nyuma yo kugeza ijambo ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku munsi wo kwibohora 25,Nyakubahwa perezida wa Repubulika n’abandi banyacyubahiro bagiye kwiyakirira muri Kigali Convention Center ari naho yatangiye ikiruhuko cyatunguranye.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari muri Kigali Convention Center yagize ati “Inama yanjye ni iyi. Reka uyu munsi dutarame nk’aho hatazongera kubaho undi wa Kane nk’uw’iri joro. Ni inama ya mbere.

Inama ya kabiri ,Abajyanama banjye banyegereye barambwira ngo ngire icyo mvuga uyu munsi.Ndababaza nti “Ni iki mwifuza ko mvuga?,bambwira ko ntacyo bateguye gusa bambwira ko bifuzaga kungira inama yo kugira icyo mvuga.Nahise ntangira gushaka icyo nza kuvuga.

Ejo ni ku wa Gatanu, ni intangiriro y’indi myaka 25. Ariko ku wa Gatanu wagombaga kuba umunsi w’akazi, nari ndimo nibaza icyo navuga ku byerekeye umunsi w’ejo. Negereye umuyobozi umwe, Minisitiri w’Intebe wacu, nti ‘ni iki navuga kireba umunsi w’ejo ?’ Yabuze icyo ambwira. Ndavuga nti ‘urabizi, ngiye kugira ikintu mvuga gifite icyo kivuze ariko gito.

Nza kubwira Minisitiri w’Intebe nti ‘ngiye kubwira aba bantu ngo ejo ntimukore icyo mudashaka gukora’. Reka mbabwire rero icyo nashakaga kuvuga. Ndabizi abantu benshi hano, ku ruhande rumwe bafite gahunda yo kujya ku kazi, ariko mu by’ukuri ntabwo bashaka kujyayo. Icyo navugaga rero, ntukore icyo udashaka gukora. Ni ubundi buryo bwo kuvuga ko ari ikiruhuko.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yahise itangaza ko “hashingiwe ku cyemezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irabamenyesha ko ku wa Gatanu tariki ya 05.07.2019 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo gukomeza Kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora25.”

 

Perezida Geingob ni umwe mu bayobozi bari mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye

 

Perezida Kagame yabwiye Perezida Geingob ko mu Rwanda buri kintu cyose gihabwa agaciro kacyo, bityo n’iyo ari umwanya wo gutarama bikorwa bishyizweho umutima

 

 

Perezida Paul Kagame yaraye yemeje ko uyu wa Gatanu uba umunsi w’ikiruhuko ku bakozi mu Rwanda

 

 

Perezida Kagame yavuze ko abajyanama be bamusabye kugira ijambo ageza ku bitabiriye uyu mugoroba, ababaza icyo bifuza ko avuga ariko asanga ntacyo bateganyije

 

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe u Rwanda rurimo kwizihiza imyaka 25 yo Kwibohora runatangira indi, nta wundi wa Kane uzaza usoza imyaka 25 yo Kwibohora

 

Abayobozi batandukanye bari muri ibi birori

 

Bamporiki Edouard uyobora Itorero ry’Igihugu (ibumoso) na Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome bari bitabiriye uyu mugoroba

 

Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda kwishima kuko uyu wa Kane u Rwanda rwizihije mo isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye utazongera kubaho

 

Byari ibyishimo ku bari muri KCC mu mugoroba wo kwishimira ibyagezweho mu myaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye

 

Byari ibyishimo ubwo abanyarwanda bishimiraga umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25

Amafoto: Village Urugwiro

2019-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Ubwanditsi 19 Jan 2017
Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda

Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 3 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 3 )

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35,  basubijwe mu buzima busanzwe  n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame
ITOHOZA

Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35, basubijwe mu buzima busanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)
IMIKINO

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru