• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ubwanditsi 24 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Rwanda

Maze iminsi mbona ku mbuga zitandukanye cyane cyane urwa Twitter, abantu basubiza umuntu witwa Ntwali John William yandika atabariza abanyamkuru ko bari kwicwa cyangwa baburiwe irengero abandi bakamusubiza ko ari ibinyoma , ngira amatsiko yo kumenya ni iki kibyihishe inyuma? Ese Ntwali William afite nyungu ki mu gukwirakwiza ibinyoma, ubundi ni muntu ki?

Ku rukuta rwe rwa Twitter, John Ntwali William avuga ko akora imirimo itatu: 1) Aharanira uburenganzira bwa Muntu 2) Umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru 3) Umu “Consultant” ariko nta mwuga (domaine) akoramo iyo Consultance yashyizeho. Akaba n’umuyobozi wa group ya whatsapp Smart Talk yashinze ubwe, ashyiraho abanyamakuru basaga 100 bafatanya gucengeza amatwara ye no gusesengura ibyo yita ko bitagenda mu gihugu. Igitangaje ariko ni urwo rukuta rwe rwa twitter, akoresha nk’intabaza, aho guhera tariki ya 18 Nyakanga, yakwirakwijeho inkuru zitabaza zivuga ko abanyamakuru n’abandi bantu batandukanye baburiwe irengero.

Kuri iyo tariki ya 18 Nyakanga, Ntwali John William yanditse ubutumwa kuri Twitter butabaza bugira buti “Mu minsi icumi ishize gusa, umunyamakuru w’umunyarwanda yazize urupfu rudasobanutse muri Kenya, undi aburirwa irengero mu Rwanda, undi arakubitwa n’ibikoresho bye birafatirwa”.

Ntwali yongeyeho ko afite amakuru yizewe. Uwo munsi Ntwali yongeye gutangaza ko umunyamakuru wa TV1, Constantin Tuyishimire yaburiwe irengero guhera tariki ya 16 Nyakanga 2019. Ubwo butumwa bwose Ntwali yabutanze mu cyongereza n’igifaransa ngo bugere kure; Muri iyo ntabaza ye, yihutiraga kumenyesha inzego zihuza abanyamakuru  ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, aho abarwanya u Rwanda basamiye ubutumwa hejuru nkubwizewe buturutse imbere mu gihugu.

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire ari mu gihugu cya Uganda

Nyuma y’iperereza ryimbitse ry’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko Constantin Tuyishimire ari mu gihugu cya Uganda aho yahunze kubera amafaranga yunguka yarimo abantu, azwi nka Bank Lambert itemewe na Leta yugarije cyane cyane mu majyaruguru izwi nk’urunguzwe, aho n’abacuruzi bakomeye bataye ingo zabo, bigahagurutsa Guverineri w’amajyaruguru wabyamaganiye kure.

Naho ku munyamakuru Ndorimana Semana yitabye Imana azize uburwayi muri Kenya aho yari amaze iminsi yivuza.

Ndorimana Semana wiyitaga Christophe Kanumba kuri facebook, yaguye mu bitaro i Nairobi

Intabaza ya Ntwali yo kuvuga ko hari uwambuwe ibikoresho, yashaka gukurura abantu ngo bibaze icyo yazize, abone uko akwirakwiza ikiganiro n’abanyamakuru cya Diane Rwigara. Avuga ko umuntu wese wagiye muri icyo kiganiro bamwatse ibyuma  bifata amajwi n’amashusho, kandi ikiganiro cya Diane cyarageze kuri internet akikirangiza, bigashyirwaho n’abantu batandukanye bakoresha amashusho atandukanye.

Ntwali John William ni muntu ki?

Ntwali William avuga ko aharanira uburenganzira bwa Muntu, akaba n’umunyamakuru ku rwego rw’Umwanditsi mukuru nk’uko abyivugira. Nyamara akazi ke ni mpemuke ndamuke akwirakwiza ibihuha. Byatangiye bite? Ntwali yashatse gushakira amaronko mu bihugu by’iburayi ariko agendeye ku itike yo kuba umunyamakuru wahunze urwego rwa Leta noneho akabona uruvugiro kuko muri kamere ye guceceka ntibyamushobokera.

Nyuma yo kubura amaronko i burayi, Ntwali yakomeje guharabika Leta akora n’ibyaha byinshi kugirango agere ku mugambi we wo kwerekeza mu Bufaransa yitwa ko ahunze. Yakomeje gukwirakwiza ibihuha aho raporo za Human Rights Watch (HRW) akorera zimuvugiye yumva abaye igitangaza.

Kuvugwa na  HRW cyangwa Reporters without Borders, ntabwo bigaburira Ntwali nubwo yirirwa muri ambasade avuga ko nta kazi ashobora kubona, agomba gushaka ikimutunga. Yigize umuvugizi w’abanyapolitiki aho ubu ahembwa na Diane Rwigara n’abandi ngo amuvugire. Waba ushaka guharabika umuntu cyangwa urwego? Ishyura Ntwali John William uzabigeraho.

Ntwali nta nzira atanyuze ngo yangize isura y’iguhugu; yagiye ubwe yihisha yarangiza akavuga ko yashimuswe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kugirango za Ambasade yirirwamo cyangwa imiryango itandukanye bumve ko Leta imuhohotera hanyuma bamufashe kugera ku nzozi ze.

Ntwali abikora ashaka ko amenyekana. Ariko kamere ye kubeshya n’ubutiriganyi ni karande. Yabeshye umwana utarageza imyaka y’ubukure wari ufite imyaka 17, ko azamushakira akazi igihe yasubiye iwabo muri Camerouni kuko amavugisha bwa mbere yamuvugishaga nk’umunyamahanga uvuka muri Camerouni. Umwana tudashatse kuvuga amazina ye, yagiye yitabira ubutumire bwa Ntwali kugeza igihe amujyanye muri Lodge imwe iherereye I Remera, umwana yamenya ubutekamutwe bwe akabibwira inzego za Leta.

Ibi mbivugiye kugaragaza ko Ntwali atari Umunyamakuru cyangwa ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu nkuko abyivugira, ahubwo n’umuntu utunzwe no guharabikana kuko biba muri kamere ye, abeshya aharabika isura y’igihugu ndetse no mubuzima bwite busanzwe nkuko yabeshye uwo mwana.

2019-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Ubwanditsi 13 Jan 2017
Rudasingwa yongeye kuzura umutwe, arya amaraso y’Abatutsi abeshyako habayeho Jenoside y’Abahutu

Rudasingwa yongeye kuzura umutwe, arya amaraso y’Abatutsi abeshyako habayeho Jenoside y’Abahutu

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Ubwanditsi 13 May 2018
Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Ubwanditsi 13 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda
ITOHOZA

Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda

Ubwanditsi 12 Mar 2019
AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene
Mu Rwanda

AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Abacuruzi bo muri Uganda batangaje igihombo bamaze guhura nacyo nyuma y’amezi 3 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze Abagande bamaze guhomba akayabo k’Amamiliyari
Mu Mahanga

Abacuruzi bo muri Uganda batangaje igihombo bamaze guhura nacyo nyuma y’amezi 3 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze Abagande bamaze guhomba akayabo k’Amamiliyari

Ubwanditsi 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru