• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange

Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange

Ubwanditsi 22 Jan 2018 Mu Rwanda

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2018,  Minisitiri w’ubuzima Dr  Diane  Gashumba yatangije umwiherero w’umunsi umwe w’ abapolisi bagera kuri 70 bakora umwuga w’ubuganga,uyu mwiherero ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.Ubwo yatangizaga uyu mwiherero,Minisitiri Gashumba yabashimiye umurava ubaranga mu kazi,abasaba kugira uruhare rukomeye mu mikorere y’ibigo bya Isange One Stop Centers.

Uretse Minisitiri w’ubuzima watangije uyu mwiherero nk’umushyitsi mukuru, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana nawe yari ahari.
Mu ijambo rya Minisitiri Gashumba, yibukije aba bapolisi ko ubuzima ari ikintu gikomeye mu mutekano n’iterambere ry’igihugu, abasaba  kujya bihutira kugera ku murwayi ataratakaza ubuzima.
Minisitiri Dr Gashumba yagize ati:”Ubuzima ni ingenzi mu mutekano n’iterambere, gutinda kugera ku murwayi bishobora gutuma abura ubuzima, bikanakwirakwiza indwara zishobora kwandura”.
Yabasabye buri gihe kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero mu gutanga serivisi. Yanabasabye  ko serivisi zitangirwa mu bigo bya Isange One Stop Center bazigira izabo, bakanakurikirana bya hafi imikorere n’imicungire yazo.
Ibigo bya Isange One Stop Centers ubusanzwe bitanga ubufasha ku bantu  bahuye n’ihohoterwa.Uretse ubuvuzi busanzwe bahabwa ku buntu, abagize ihungabana banahabwa ubufasha butuma bongera kugira icyizere bakava mu bwigunge.
Kuri ubu mu gihugu hose harabarirwa ibigo bya Isange One Stop Centers bigera kuri 44, Minisiteri y’ubuzima ikaba ari umwe mu bafatanyabikorwa mu mikorere yabyo.
Minisitiri Gashumba yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye buhoraho mu guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda.
Yagize ati” Minisiteri izakomeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda mu gushyira ingufu   mu cyateza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abanyarwanda.” Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana  yasabye aba baganga guhuza umurimo bakora w’ubuganga n’intego zabo nk’abapolisi, bakumva kandi bakanakora neza inshingano zabo.
Yabasabye kurangwa n’amahame y’umwuga wabo w’ubuganga ndetse abasaba guhora barangwa no kugirirwa icyizere, ndetse no kugira ibanga ry’umwuga wabo.
Uyu mwiherero w’umunsi umwe ukaba wibanze ku kurebera hamwe uko hakemurwa n’uko hakwirindwa ibibazo bikunze kujya bigaragara mu buvuzi, nk’isuku nke, indwara zitandura ndetse n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina .
Banaganiriye kandi ku butabazi bw’ibanze, uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse hanarebwa n’ibyo Polisi y’u Rwanda iteganya gukora mu minsi iri imbere mu rwego rw’ubuvuzi.
Ubusanzwe abapolisi bakora umwuga w’ubugaga ni bamwe mu bapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro mu mahanga kimwe n’abandi bapolisi.

2018-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim

Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Ubwanditsi 05 Sep 2021
Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Ubwanditsi 18 Nov 2021
Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’  bararira ayo kwarika

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo kwarika

Ubwanditsi 26 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’ Abakobwa
SHOWBIZ

Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’ Abakobwa

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi
IMIKINO

Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema
Mu Mahanga

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Ubwanditsi 29 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru