• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Dosiye ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashyikirijwe ubushinjacyaha

Dosiye ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ubwanditsi 18 May 2019 ITOHOZA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo dosiye ya Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’, wari umaze igihe yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda nsetse n’ibitero byahitanye abantu mu Ntara y’Amajyepfo Kitabi na Nyaruguru.

Ubushinjacyaha bwanditse kuri Twitter ko ‘bwashyikirijwe dosiye ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara washakishwaga n’ubushinjacyaha’.

Bukomeza buvuga ko ‘Yarezwe n’ubushinjacyaha mu 2018, akekwaho uruhare mu byaha bijyanye n’iterabwoba ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ‘Abashinjacyaha bazamubaza bamushyikirize urukiko hategurwe urubanza mu gihe giteganywa n’amategeko’.

Nsabimana Callixte yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura. N’umwe mubandi bashakishwa n’impapuro mpuzamahanga zibata muri yombi barimo na Gen. Kayumba Nyamwasa.

Hagati muri Mutarama 2019 nibwo Kayumba Nyamwasa, Callixte Sankara n’abandi bayoboye umutwe w’inyeshyamba wiyise P5 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi bazira guhungabanya umutekano mu majyepfo y’u Rwanda mu 2018.

Kuri bo hiyongereyeho na Paul Rusesabagina wamenyekanye muri Filime Hôtel Rwanda, uyu akaba yari mu buyobozi bwa Hôtel des Milles Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri iyo filime mbarankuru, Paul Rusesabagina yigaragaje nk’intwari yarokoye imbaga y’Abatutsi bashoboraga kwicirwa muri Hôtel des Milles Collines, ariko nyuma aza gutahurwa, aho ubuhamya bw’abaharokokeye bwagaragaje ko ntacyo yabamariye uretse kubarya amafaranga mu bushukanyi gusa.

Rusesabagina na Sankara bashinze umutwe w’ingabo wa FLN, waje kwishyira hamwe na FDLR  ya Col. Wilson Irategeka na CNRD, maze bashyiraho ihuriro muri Nyakanga 2018 ryiswe MRCD [ Mouvement rwandais pour le changement démocratique ], ari nabo bigambye  ibitero mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bushyikirijwe dosiye ya Nsabimana Callixte nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, ari bwo yeretswe itangazamakuru.

Umwunganizi wa Nsabimana Callixte mu mategeko, Nkundabarashi Moïse, yavuze ko ibyaha umukiliya we aregwa biri muri dosiye iri mu bugenzacyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Yavuze ko “Dosiye kuko ikiri mu bugenzacyaha itaragezwa mu bushinjacyaha, ibyaha aregwa biracyari mu ibanga. Muzabimenya mu buryo burambuye urubanza rwe nirutangira kuburanishwa.’’

Nkundabarashi wunganiye Nsabimana mu mabazwa yabaye mu bugenzacyaha, yavuze ko ibyo amategeko ateganya k’ukekwaho ibyaha byubahirijwe.

Kuwa 30 Mata nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwafashe Nsabimana Callixte, uvuga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, umwaka ushize.

2019-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG yashyize hanze urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside

CNLG yashyize hanze urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

RUSHYASHYA 03 Jun 2026
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Ubwanditsi 21 Jun 2023
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe
Amakuru

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Ubwanditsi 02 Apr 2016
Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15
Amakuru

Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15

RUSHYASHYA 27 Feb 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru