• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Kagame yageze i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day

Perezida Kagame yageze i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day

Ubwanditsi 07 Jun 2017 ITOHOZA

Umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 07 Kamena, yageze i Bruxelles mu Bubiligi mu nama yiga ku iterambere mu bukungu no kugabanya icyuho hagati y’abakire n’abakene.

Ni inama ngarukamwaka (Annual European Development Days Forum) yatumiwemo na Perezida wa Komisiyo Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker, inama yitabirwa n’abafata ibyemezo muri Politiki, abahanga mu bukungu n’izindi mpuguke mu mibereho myiza n’iterambere rya muntu.

-6835.jpg

Perezida Kagame ku kibuga cy’Indege cy’ Amsterdam

Iyi nama kandi izitabirwa n’abandi bayobozi nka Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Senegal, Togo, Malawi, Guyana, Guinea, Minisitiri w’intebe wa Norvege n’abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe yabwiye RBA ko Perezida Kagame yatumiwe nk’umuntu wagize uruhare runini mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bityo akaba ashobora gusangiza abandi uburanaribonye muri uru rwego.

-6834.jpg

Ambasaderi w’u rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe

Amb Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’iyi nama y’iminsi ibiri, Umukuru w’igihugu azayobora inama ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga izwi nka Rwanda Day.

Yavuze ko kugeza ubu mu Bubiligi haba Abanyarwanda barenga ibihumbi bine, kandi ngo n’abandi batuye hafi y’Ububiligi bazaza kwifatanya na bagenzi babo mu kwizihira Rwanda Day iba buri mwaka mu mijyi y’ibihugu bitandukanye by’amahanga.

Rwanda Day yabaye umwaka ushize yabereye muri Leta zunzeu ubumwe z’Amerika mu mujyi wa San Francisco mu Majyaruguru ya Leta ya California.

Muri Rwanda Day 2016 abayitabiriye baganiriye ku cyakorwa ngo bateze imbere umuco nyarwanda kandi birinde gufata ibiturutse hanze byose ngo babigire ibyabo.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugomba gukora cyane rukagira ibyo rwigezaho bityo naryo rukabona ibyo rugurisha abandi, rugatera imbere.

Perezida Kagame arageza ijambo ku nama ya EU yiga ku iterambere

Iyi nama ikomeye ku mugabane w’u Burayi yiga ku iterambere, yatangiye kuba mu 2006. Itegurwa na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi; buri mwaka igahuriza hamwe imiryango igamije iterambere aho ihanahana ibitekerezo n’ubunararibonye hagamijwe kwimakaza imikorere mishya no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi.

Imaze kwitabirwa n’abayobozi bakomeye ku isi bagera ku 100, barindwi mu bahawe igihembo cya Nobel, abamurika ibikorwa byabo basaga 500, ibihugu 154 n’abantu 42,000 muri rusange.

Iy’uyu mwaka iraza kwitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bitandutu bo mu miryango mpuzamahanga igamije iterambere no mu bihugu bitandukanye.

Perezida Kagame araza gufata ijambo mu ifungurwa ryayo aho ari buvuge ku ngingo zirimo iterambere ry’abikorera ku giti cyabo, uburinganire ndetse no ku kongerera ubushobozi urubyiruko.

Iyi nama irabera mu nyubako izwi nka Tour & Taxis mu Mujyi wa Bruxelles.

-6833.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

2017-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Ubwanditsi 26 Mar 2017
Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Ubwanditsi 23 Oct 2017
( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Ubwanditsi 17 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano
SHOWBIZ

The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe
POLITIKI

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Ubwanditsi 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru