• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 Sep 2016 Mu Mahanga

Tariki ya 8 Nzeri 2016, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yasuye icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, akaba yarashimishijwe cyane n’ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho, mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kubungabunga umutekano no kwirinda ibyawuhungabanya.

Ambasaderi Takayuki yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, ndetse banagirana ibiganiro. Yanasuye kandi ahakorera agashami gashinzwe gukurikirana no kumenya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, kakaba harubatswe ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani.

Ambasaderi Takayuki yavuze ko u Rwanda rugaragaza uruhare rukomeye mu gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho mu bikorwa byinshi, anavuga ko hanashobora no kubaho imbogamizi ndetse n’ingorane ku mutekano kubera iryo koranabuhana.

Yagize ati:” Nka Ambasaderi mushya w’Ubuyapani mu Rwanda, nshimishijwe no gusura Polisi y’u Rwanda, ariko by’umwihariko naje hano gushimira Polisi y’u Rwanda kuba aho aka gashami gakorera harubatswe neza hakarangira, ubu hakaba hakora neza. Mwakoresheje neza inkunga Abayapani babahaye”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho mu mirimo itandukanye no mu iterambere. Yongeyeho ko kugira ngo ikoranabuhanga n’iterambere bigerweho neza hakenewe gufata ingamba zihamye ku birebana n’umutekano w’iryo koranabuhanga. Yavuze ko ako gashami kazagirira akamaro kanini u Rwanda.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yavuze ko inkunga yabo mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ihererekanyamakuru izakomeza, ariko by’umwihariko ibijyanye no gucunga umutekano hifashishije ikoranabuhanga.

Yagize ati:” twasanze aka gashami gakeneye ibindi bikoresho kugira ngo gakore neza,niyo mpamvu uyu munsi ngomba gusinya andi masezerano na Minisiteri y’Imari arebana no guha ibindi bikoresho aka gashami kugira ngo karusheho gukora neza akazi”.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko ibyaha byifashisha ikoranauhanga ari ikibazo gikomeye ndetse kigenda kiyongera. Yongeyeho ko nta gushidikanya ko aka gashami kazafasha mu bijyanye n’iperereza ry’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga hashingiwe ku bimenyetso by’ikoranabuhanga byabonetse.

Kurwanya no gukumira ibyaha hifashishijwe ikoranabuhanga biri mu byo Polisi y’u Rwanda yashyize imbere.

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yakiriye umwitozo- shusho wo ku rwego rwo hejuru ku kurwanya no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, hasuzumiwemo uburyo ibihugu byafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gukora iperereza ry’ibyaha.

Uyu mwitozo wabaye mu gihe cy’inama ya 18 y’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo muri aka karere bagize Umuryango w’ubufatanye mu kurwanya ibyaha (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization – EAPCO), no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’ikitegererezo mu karere kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iki kigo kizakoramo impuguke mu nzego zitandukanye kandi zivuye mu bihugu bitandukanye, kikazaba gifite za laboratwari n’ubundi bushobozi buhagije mu gutanga ubumenyi no gukora iperereza ry’ibyaha.

-4015.jpg

RNP

2016-09-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 07 Feb 2025
“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021
Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe

Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzikazi w’ikimero n’uburanga yatunguye benshi muri Jazz Junction
HIRYA NO HINO

Umuhanzikazi w’ikimero n’uburanga yatunguye benshi muri Jazz Junction

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye
ITOHOZA

Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports
Amakuru

Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 17 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru