• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Ubwanditsi 26 Jan 2018 POLITIKI

Mu gihe abaturage bakomeje kwicwirwa mu myigaragambyo , abandi bakayikomerekeramo ndetse n’abatari bake bagatabwa muri yombi muri RDC,  abagize Komite mpuzabikorwa y’abalayiki ishyigikiwe na Karidinali  Laurent Monsengwo ndetse na Papa Francis ubwe, barahiye kutava ku izima kugeza aho Perezida Kabila  yubahirije amasezerano yo ku wa 31 Ukuboza 2016, akanatangaza ku mugaragaro ko ataziyamamaza.

Aho  bigaragariye ko amasezerano yiswe ayo ku munsi wa Mutagatifu Sylvestre ( Accords de la Saint Sylvestre ) yo ku wa 31 Ukuboza 2016 atagishyizwe mu bikorwa, ahubwo ko Perezida Kabila  agamije kwiyongera iminsi y’ubutegetsi, imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na we ntiyahwemeye guhitana abatari bake, ariko biranga biba iby’ubusa, ubutegetsi bwa Kabila n’abamushyigikiye bwanga kuva ku izima kugeza aho mu mpera za 2017 butangaje ko amatora atagishobotse ahubwo ko agomba gutegurwa akaba muri Mata 2019.

Nyuma y’igitutu yokejwe n’abatavuga rumwe nawe ndetse n’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubulayi bwunze Ubumwe, ubutegetsi bwa Kabila bwemeye ko noneho amatora ashoboka mu mper za 2018,ariko ntibyanyura abatavuga rumwe nawe bakomeje kumusaba kwegura hakajyaho inzibacyuho.

Muri iki gihe,imyigaragambyo yafashe indi ntera aho hivanzemo abanyamadini biganjemo abayoboke ba Kiliziya gatolika bashyigikiwe n’ubuyobozi bwayo kugeza i Vatikani kwa Papa Francis.

Kiliziya Gatolika ntiyiteguye kuva ku izima

Guhera kuwa 31 Ukuboza 2017 ubwo abshinzwe umutekano muri RDC bakwizaga imishwaro abakristu bigaragambyaga i Kinshasa no mu yindi mijyi y’igihugu basaba ko Perezida Kabila yarekura ubutegetsi, bamwe bagapfa abandi bagakomereka ndetse n’abandi bagatabwa muri yombi, Kiliziya gatolika yazuye umugara, maze Kardinali  LaurentMosengwo uzwiho kutarya iminwa agira ati “igihe kirageze ngo ukuri kuganze ikinyoma gihebuje (mensonge systémique), abatujuje ibisabwa  bave mu myanya maze amahoro n’ubutabera biganze muri RDC (que les mediocre dégagent)”.

Aho kugira ubwoba , abakirisitu, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kinshasa bitwaje za bibiliya, amashapule n’imisaraba biyemeje gukomeza  kujya imbere y’amasasu y’abashinzwe umutekano muri RDC kugeza igihe Perezida Joseph Kabila atangarije ku mugaragaro ko ataziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika kuri manda itaha.

Uku kwiyemeza kwa Kiliziya guhangana n’ubutegetsi bwa Kabila kwahereye muri Kamena 2016 bushyigikiwe n’Inama y’Abepiscopi ba Kongo (CENCO) ari nayo yayoboye imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo kugeza ku masezerano yo kuwa 31 ukuboza 2016.

Muri za dioseze zose zo mu gihugu, CENCO yari yahamagariye abaturage bose guhagurukira rimwe bakarwanya akarengane barimo gukorerwa.

Abazi neza amateka ya Karidinali  Laurent Mosengwo, bahamya ko kurwanya ubutegetsi butubahiriza uburenganzira bw’abaturage atari ibya none kuko no mu myaka ya 1990 yari yarazengereje ubutegetsi bwa Mobutu bwari no mu marembera, icyo gihe nabwo hifashishijwe Komite z’abalaiki.

Abari ku butegetsi barikanga ko kiliziya yaba ishaka kubwigarurira

Bamwe mu bari mu butegetsi bwa Joseph Kabila barimo na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri RDC, Lambert Mende, bavuga rimwe na rimwe batarya iminwa ko basanga Kiliziya gatolika yaba ishaka kwigarurira ubutegetsi.  Mende we akanarushaho agira ati “ hari abashaka kwitoragurira ubutegetsi bitabagoye”.

Abikanga Kiliziya gatolika,  bashingira ku byo CENCO itahwemye kubwira abanyapolitiki ko  mu gihe cyose imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo yananirwa kugera ku bwumvikane , ko hakoreshwa uburyo B ( Plan B). Itangazamakuru ryo muri RDC ryasesenguraga  n’abanyapolitiki bari bafite impungenge bahise bumva ko Kardinali Mosengo yaba ateganya kuyobora Leta y’inzibacyuho nyuma yuko Kabila arekuriye ubutegetsi.

Nyamara abazi neza uyu Kardinali bavuga ko nta nyota y’ubutegetsi afite ahubwo ko, nkuko bivugwa na Mokanda Bonza wayoboraga ibiro bya nyakwigendera Perezida Mobutu “Karidinali ni umuntu ushaka kugera ku mpinduka yifuje guhera ku gihe cya Mobutu akaba n’ubu atarazigeraho”. Akomeza agira ati “icyo yiyemeje, ashirwa akigezeho”.

Ku ruhande rwe, Papa Francis wemeza ko abigaragambya bari mu kuri kuko baharanira amahoro n’ubutabera kandi bakabikora mu mutuzo,aherute gusaba ko hatakomeza gukoreshwa ingufu z’ikirenga no kubahutaza hagamijwe kubaca intege. Yagize ati  “  inkuru ziteye impungenge zangezeho zituruka muri RDC.Nidusabire Kongo. Tuzirikane Kongo”.

Umubano  hagati y’ubutegetsi  na Vatikani ujemo agatotsi bwari bumaze kwiyubaka

Nubwo hagati ya Kiliziya n’ubutegetsi hasa n’ahajemo umuhengeri, muri 2016, mu mpera za manda ya kabiri ari nayo ya nyuma ya Perezida Joseph Kabila, umwuka wari wongeye kuba mwiza hagati y’izo nzego nyuma y’ibihe by’intambara zashegeshe icyo gihugu zikanarangwamo ihohoterwa ndetse n’iyicwa rya bamwe mu bihaye Imana, kimwe no kwamburwa ibikingi n’indi mitungo hamwe na hamwe.

Ikimenyimenyi ni uko, Papa yari amaze igihe gito yohereje Mgr Montemayor muri icyo gihugu nka ambasaderi wa Vatikani, igikorwa cyari kimaze imyaka icumi yose gitegerejwe.

Ikindi cyizere ni uko Inama y’Abepiskopi ba Kongo yari yagiriwe icyizere cyo kugira uruhare mu nama yayobowe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri Nzeri 2016 hagamijwe kwiga ku kibazo cy’isubikwa ry’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Iyi Nama y’Abepiskopi ni nayo yaje kugirirwa icyizere cyo kuyobora imishyikirano yaje kuvamo amasezerano yitiriwe umunsi wa Mutagatifu Sylvestre, ishyirwa mu bikorwa ryayo rikaba ryarananiranye, ari nayo ntandaro y’urusobe rw’ibibazo igihugu gihanganye nabyo.

Uko byazarangira kose, nkuko byavuzwe n’umwe mu bami bakomeye  b’Ubufaransa, Napoleon Bonaparte « abaturage barahita, ingoma zigahanantuka, ariko Kiliziya igumaho ( Les peuples passent, les trônes s’écroulent, l’église demeure) ».

Jean Louis KAGAHE.

2018-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Trump mu mazi abira

Perezida Trump mu mazi abira

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Ubwanditsi 30 Jul 2025
Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Ubwanditsi 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda umusore yakoze akuma kazajya gatamaza abantu bose batwara imodoka basinze REBA HANO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu Rwanda umusore yakoze akuma kazajya gatamaza abantu bose batwara imodoka basinze REBA HANO”

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Hopital  Ruli :  Uwabyaye agapfunyikirwa ‘igipupe’ yasubijwe uruhinja ruzima “Ukekwa yatawe muri yombi “
Mu Mahanga

Hopital Ruli : Uwabyaye agapfunyikirwa ‘igipupe’ yasubijwe uruhinja ruzima “Ukekwa yatawe muri yombi “

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z’isuku zifashishwa mu Mihango y’abari n’abategarugori (Tamu Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze
Amakuru

Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z’isuku zifashishwa mu Mihango y’abari n’abategarugori (Tamu Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze

Ubwanditsi 28 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru