• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo

Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo

Ubwanditsi 12 May 2017 POLITIKI

Mu mpera za Werurwe Jean Mbanda yatangaje gahunda ye yo kuba yakwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka. Icyo gihe yavugaga ko ari mu mwanya mwiza wo kuba umwe mu bahatanira kuba Perezida wa Repubulika kuko hari byinshi abona bikwiye guhinduka.

Kuwa 29 Werurwe nibwo yari yavuze ko aza mu Rwanda agatangiza ku mugaragaro ibikorwa bye bizamugeza ku guhatanira kujya muri Village Urugwiro nk’Umukuru w’Igihugu. Uwo munsi ntiyaje , bituma benshi bibaza impamvu nubwo nyuma yavuze ko ataje ariwe byaturutseho.

Hashize iminsi itatu [mu ntangiriro za Mata], Jean Mbanda yafashe indege aza mu Rwanda mu buryo busa n’ibanga kuko yaherukaga kugaragara avuga ko atabashije kuza. Ageze i Kigali, yagumye mu rugo rwe ruherereye ku Kicukiro, aho ku ibaraza ryarwo ahafata nk’ibiro n’uruganiriro rwe n’abashyitsi.

IGIHE Dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Mbanda yavuze ko akigera mu Rwanda yahisemo gufata umwanya we agatekereza kuri gahunda ajemo, gusa ngo byakubitanye n’uko igihugu cyari kigiye mu cyumweru cyo kwibuka kandi mu myemerere ye nta kindi yakora mu bihe nk’ibyo kuko yaburiye benshi bo mu muryango we muri Jenoside akarokoka ari kumwe na murumuna we mu muryango w’abantu barenga 10.

Uko igitekerezo cyo kwiyamamariza kuba Perezida cyaje

Jean Mbanda avuga ko kuva ubwo yavaga mu bwarimu akajya muri Politiki mu myaka ya 1990, we na bagenzi be binjiranye mu ishyaka rya PSD bari bafite imyemerere ko nta kintu na kimwe babujijwe mu gihugu, ibyo kandi ngo byari mu mahame yaryo.

Ati “Igitekerezo cyaje kera nkinjira muri Politiki, umunsi twumvikana n’abayobozi ba PSD ko mu byo twifuza ko bigaragara harimo uburenganzira bw’umwenegihugu busesuye, ko afite iteka ngenerwa rimwemerera kwiyamamaza mu myanya yose y’igihugu, nta mwanya basize, nta mwanya twasize mubyo twumvikanyeho.”

Muri politiki ye ngo harimo kwimakaza cyane umuco ushingiye ku kubanza abato, abashyitsi n’abatishoboye; byose byiyongera ku kubaha abakuru no kugendera ku mihigo. Kubera umuco wo kubaha abakuru, ngo nibyo bituma adashobora kunenga ishyaka PSD yahozemo cyangwa FPR.

Yagize ati “Ntabwo navuga nabi Kagame cyangwa FPR, ntibishoboka kubera ko ni mukuru. Ntabwo yaba mukuru akosa’.

Gusa ngo uyu muco wo kubaha abakuru waragiye kuva mu myaka ya kera ahanini bigizwemo uruhare n’abazungu ndetse n’ubu uracyagaragara kuko abantu batangiye gutinyuka ababakuriye.

Ati “ N’ubu tubirimo… none se [Kagame] ntiyagabiye Twagiramungu akangabira akagabira Kayumba, akagabira Sebarenzi akagira gute none ubu tukaba dusa n’abamutinyuka? Ni ikintu giteye ubwoba… uwahawe n’Imana uramurekera, Imana ikazongera ikagabira undi ahubwo wowe ukagerageza kumufasha kwimakaza igitsure.”

Yahagaritse gahunda yo kwiyamamaza ahitamo kuzashyigikira Kagame

Mbanda kuva mu 2007 yajya muri Canada kubana n’umuryango we, avuga ko yagiye asura u Rwanda inshuro nyinshi ariko ubwo yagarukaga mu gihugu mbere gato y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashe ibitabo bitatu arabisoma bimuha ishusho ya nyayo y’icyo agomba gukora.

-6501.jpg

Jean Mbanda

Muri ibyo bitabo ngo harimo icy’amahame shingiro ya PSD yakozeho ubwo iri shyaka yaryinjiragamo mu myaka ya 1990, harimo kandi ikijyanye na gahunda za leta z’imyaka irindwi (2010-2017) ndetse n’ikindi kirimo imyitwarire iranga umunyapolitiki.

By’umwihariko igitabo kivuga ku migabo n’imigambi ya gahunda za leta, ngo cyamweretse ishusho n’intambwe u Rwanda rumaze gutera kugeza ubwo asanze gahunda yari agiye kugenderaho yiyamamaza zihari n’izitarakorwa ziri mu mihigo.

Ati “ Abantu turanenga. Mu Kinyarwanda baravuga ngo kunegura biranoga ariko kugena bikaguma.

Biroroshye kuvuga ngo wambaye karuvati itajyanye n’ikote ariko wowe mpitiramo tuze kureba ko bihura. Ngo ririya rangi ry’inzu iyo usiga irindi, oya, yubake ushyireho irangi turebe ko rizaruta iri. Ubwo nifashishije utwo dutabo twombi, cyane ako ka porogaramu za leta, narumiwe. Burya twicara hanze tukavuga, tukavuga ibyo twishakiye tukareba rya cebe ry’inka ntiturebe ibyiza byayo na litiro ikamwa.”

“Narebye ibikorwa by’imihigo, kuko hari imihigo irimo gukorwa ubu igomba kurangirana na 2017, ndeba ubushake n’imihagurukire y’inzego zose. Ni ikintu cy’igitangaza.

Urumva niba nshaka ko tugarura umuco muri politiki ushingiye ku bintu bitatu; imihigo, kubaha abakuru no kubanza abato, abashyitsi n’abatishoboye. Nasanze ibyinshi biri gukorwa ndetse hari n’ibyakozwe neza. Harabura gato, ako nirwo ruhare rwanjye.”

Uyu mugabo yakomeje atangaza ko yanze kwiyamamaza ngo hato natsindwa azavuge ko ashyigikiye uwatsinze, kimwe no kwanga kujya mu gatebo k’abiyamamaza bafite politiki zidahamye nko ‘kubaka urukuta’ bityo yanzura “ndahagaritse ibintu byose bya politiki, nanjye ngiye gushyigikira iyi leta n’umutware wayo kugira ngo bazasoze inshingano biyemeje mu mahoro kuko nicyo twese duharanira.”

2017-05-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI

Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Ubwanditsi 03 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura
HIRYA NO HINO

Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Ubwanditsi 25 Apr 2019
COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe
UBUKERARUGENDO

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Ubwanditsi 21 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru