• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuhigi ahindutse umuhigo: Tshisekedi yibwiraga ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzamufasha gukomeza kubeshya amahanga, none ahubwo rumwambitse ubusa ku manywa y’ihangu.
Pope Francis and Congolese President Felix Tshisekedi attend a welcome ceremony at the Palais de la Nation in Kinshasa, Congo, Jan. 31, 2023. (CNS photo/Paul Haring)

Umuhigi ahindutse umuhigo: Tshisekedi yibwiraga ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzamufasha gukomeza kubeshya amahanga, none ahubwo rumwambitse ubusa ku manywa y’ihangu.

Ubwanditsi 02 Feb 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Uretse ko atagirwa inama, Perezida Félix Tshisekedi yari akwiye kureka gukomeza gutera iyaharurutswe agereka ibyamunaniye ku Rwanda, kuko abo abibwiye bose bamaze kumugaragariza ko babirambiwe. Urugero ni ibyamubayeho mu nama iherutse kubera i Dakar muri Senegal, maze gutandukira kwe gutuma Perezida Macky Sall amwirengagiza, ntiyanamuvuga mu bitabiriye iyo nama yigaga ku iterambere ry’ubuhinzi.

Isomo ryo kumenya icyo uvuga n’igihe nyacyo cyo kukivuga yaherewe i Dakar, ntacyo ryafashije Perezida Tshisekedi kuko yongeye kuvanga amasaka n’amasakaramentu mu ijambo yagejeje kuri Papa Francis uri mu ruzinduko muri Kongo. Ni ijambo ryari rigizwe n’ibirego bivanze n’amarira, nk’uko bisanzwe ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo by’uruhuri, byatumye Kongo isa n’igihugu cyapfubye(Failed nation).Nyamara byari nko gutwika inzu ugahisha umwotsi, kuko Papa Francis yaje muri Kongo azi neza ko ubutegetsi bwayo ariwo umuzi w’ibibazo byabaye akarande. Mu ijambo rye rirerire, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yibukije abategetsi ba Kongo ko kwiyita umukrisitu mu magambo bidahagije, ko ahubwo bikwiye kujyana n’ibikorwa.

Tubibabwiye mu magambo make, Papa Francis yagize ati:” Umuntu uri mu mwanya w’ubuyobozi asabwa kurangwa n’umucyo, akumva ko ububasha yahawe agomba kubukoresha mbere na mbere mu nyungu z’abo ayobora. Ntako bisa kwirinda kuyoboresha igitugu, gushakisha indonke no kurarikira amafaranga, dore ko ari nawo muzi w’amabi yose, nk’uko intumwa Paul ibivuga[ muri Bibiliya).

Ibi bikorwa by’urukozasoni bikabakururira ikimwaro, akaga ndetse n’urupfu….Ni ngombwa ahubwo kwegera abaturage, mukamenya uko babaho, kuko kubaba hafi mutagambiriye izindi nyungu cyangwa kwifotoza, ari byo bizatuma babagirira icyizere…..Niba mushaka kuzura Kongo, mugomba gutegura amatora anyuze mu mucyo kandi yizewe”.Papa Francis kandi yasabye Abanyekongo kureka ivangura rigamijwe inyungu z’ubwoko cyangwa iz’agatsiko runaka, ahubwo bakunga ubumwe, kuko aribwo buzazitira “ba mpatsibihugu bitwikira imidugararo, bagasahura umutungo wa Kongo”.

Uru ruzinduko kandi rwongeye gutuma bamwe mu Banyekongo binigura, bagaragaza ko umuzi nyakuri w’ibibazo byabo ari ubuyobozi bubi cyane. N’ubwo Kiliziya Gatolika muri Kongo yakunze gukorerera mu kwaha k’ubutegetsi no gutiza umurindi ibikorwa n’imvugo byibasira cyane cyane Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, ntawabura gushima nubutwari bwa Karidinali Fridolin Ambongo, weruriye Papa Francis, akamubwira ko ubutegetsi buriho bwimakaje umuco w’ikinyoma. Karidinali Ambongo ati:”Abanyekongo babeshya nk’uko bahumeka.

N’ikimenyimenyi Tshisekedi yabeshye ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo muw’2018, kandi nawe ubwe twamubwiye ko tuzi neza ko habayemo uburiganya. Ikibabaje, Umuryango Mpuzamahanga wemeye ubwo bujura, kandi njye nka Arisheveke wa Kinshasa nta bushobozi mfite bwo gushishikariza abaturage kubwanga. Yongeraho ati:”Ubutegetsi dufite nibwo ntandaro y’ibibazo byose Kongo ifite, kandi abaturage nibakomeza kubirebera, nabo bazaba babigizemo uruhare”.

Burya rero koko umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze. Perezida Tshisekedi yibeshyaga ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzamuhagarika bwuma muri politiki na dipolomasi, none ahubwo rugaragaje isura nyayo y’ubutegetsi bwe. Nta hene ibyibuha ku munsi w’isoko.

2023-02-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Ubwanditsi 30 Apr 2018
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022
Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Uganda: ni mpamvu ki ibinyoma ku Rwanda bikomeje kwiyongera?

Uganda: ni mpamvu ki ibinyoma ku Rwanda bikomeje kwiyongera?

Ubwanditsi 21 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo
Amakuru

Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Ubwanditsi 30 Nov 2023
Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo  babyifuza gutanga  kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .
POLITIKI

Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo babyifuza gutanga kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo
Mu Mahanga

Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo

Ubwanditsi 28 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru