• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Ubwanditsi 23 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Amakuru ashyushye yizewe aturuka  imbere muri RNC, aremeza ko Kayumba Nyamwasa ageze kure umugambi we wo kwirukana, muri RNC, abarimo Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero JMV na Lea Karegeya.  Uyu mugambi wa Kayumba wo kwirukana  muri RNC abari inkoramutima ze awushishikarijwemo na Brig.Abel Kandiho umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Uganda- CMI, nyuma y’aho Kayumba amwitabaje akoresheje intumwa ye Frank Ntwali uri mu butumwa  I Kampala.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho hatahuriwe umugambi wacuzwe na Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana na Major Micombero JMV w’uko bari bagiye gukorera Coup d’Etat Kayumba Nyamwasa, bakamuhirika k’ubuyobozi bwa RNC. Ndetse uyu mugambi wapfubye wanakuruye amacakubiri  arimo  gucikamo ibice bibiri muri RNC, bivugwa ko harimo gupangwa  kwirukana burundu mu ishyaka Kayumba Nyamwasa, Charlotte Mukankunsi,  Frank Ntwali na mushikiwe Rosette Kayumba, bagize agatsiko Kayumba yifatiye kubera ubusambo no kuyoborana igitugu,  byakuruye  umwiryane mu ishyaka nyuma y’aho bigaragaye ko Kayumba yibye asaga Miliyoni y’Amadorali, yari agenewe kugura ibikoresho bya gisilikare no gutunga abasilikare ba RNC muri RD-Congo, aho yimye amafaranga abasilikare bakicwa n’inzara ndetse bakaza kuhatikirira.

Kayumba, Ntwali, Ben Rutabana, Jean Paul Turayishimye na Major Micombere umuriro uraka muri RNC

Ikindi n’uko aya macakubiri  muri RNC, aje akurikira urupfu rw’uwari umuyobozi wa FDLR-FOCA, Lt. Gen. Mudacumura  Sylvestre rwatangajwe na Jean Paul Turayishimye kuri radio rutwitsi  Itahuka. Ibi bikaba bitarashimishije Kayumba Nyamwasa nk’umufatanya bikorwa wa FDLR. Gen. Mudacumura yafatanywe amabanga menshi muri flash disk yari aboheye mu ijosi irimo amabanga yose ya FDLR na RNC muri Laptop naza Telefone nyinshi yari afite naza Documents byafashwe.

Ubugambanyi, amacakubiri n’indanini bya Kayumba byabaye umuvumo  wo gusenyuka kwa RNC, kuva ikivuka mu mwaka w’2010, kubufatanye n’abahoze mu buyobozi bw’u Rwanda. Col. Patrick Karegeya, yishwe kubera ubugambanyi n’urwikekwe byari mu ishyaka RNC uyu ndetse yagiye akurikirwa n’abandi benshi barimo Camir Nkurunziza wahoze ari muri RNC muri Afurika Yepfo hamwe na bagenzi be babanaga Afurika Yepfo, nyuma baza kuyipakurura kubera ubwumvikane bucye mu bijyanye n’imicungire y’umutungo.

Abitandukanije nayo : Musonera, Gahima, Rudasingwa , Jseph Ngarambe n’abandi kubera ubusambo bwa Kayumba.

Rudasingwa , Musonera na Ngarambe bo bahisemo kwisunga abasize bahekuye u Rwanda bahakana Jenoside yakorewe abatutsi, kubera indanini batangira kwigisha no gucurika amateka bavuga ko RPF-Inkotanyi, yishe abahutu kugirango baramuke kuko bakiri muri RNC, Kayumba ntacyo yabapimiraga ku misanzu yakusanyaga hirya no hino harimo nayo yahabwaga n’umuterankunga mukuru wayo, Rujugiro Tribert na Dr. Murayi Paulin umukwe wa Kabuga Felecian nawe waje kwitandukanya na RNC kubera ubujura bwa Kayumba.

2019-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 17 Jul 2023
Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Ubwanditsi 11 Jul 2024
Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ubwanditsi 01 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports
Amakuru

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Ubwanditsi 22 Nov 2021
Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 May 2024
Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 10 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru