• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Ubwanditsi 09 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Umwe mu myanzuro y’inama zibera i Luanda muri Angola mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, ni utegeka Tshisekedi kugira uruhare mu gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR yakomeje gushyira ku ibere, kandi ari intandaro y’umutekano muke haba muri Kongo, haba no muri aka karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Uyu mwanzuro Tshisekedi yawemeye bya nyirarureshwa ariko, kuko n’ubundi abasesenguzi batumvaga uko yakwikuraho amaboko, agasenya FDLR kandi ari umufatanyabikorwa mu kurwanya M23, ariko cyane cyane mu mugambi basangiye wo kugirira nabi uRwanda.

Icyegeranyo cy’impuguke za Loni rero kimaze gushyira ahabona amayeri yose Tshisekedi yakoresheje ngo FDLR ye idahungabana, ahubwo ikomeze ibikorwa by’iterabwoba birimo gutoteza Abatutsi bo muri Kongo, no gukomereza “unushinga” wa jenoside mu Rwanda.

Muri icyo cyeranyo, cyane cyane kuva ku gika cya 68 kugeza ku cya 80, impuguke za Loni zigaragaza ko nko muri Nzeri 2024, igisirikari cya Kongo, FARDC , cyagabye ibitero ku hirindiro bya FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko bikaba byari ukubeshya umuryango mpuzamahanga ngo wibwire ko gitangiye kubahiriza ibisabwa na Luanda. Ngo byari ikinamico kuko Gen.Pacifique Ntawunguka Pacifique”Omega” utegeka FDLR, yabanje kuburirwa, maze yimura abarwanyi be mbere y’iryo kinamico.

Izo mpuguke zivuga ko n’ubusanzwe hari abarwanyi ba FDLR bari barashyizwe muri FARDC, ariko biza kongerwamo imbaraga nyuma y’umwanzuro wa Luanda. Uretse muri FARDC, ngo abajenosideri ba FDLR barushijeho kandi kwinjizwa mu mutwe wa “Wazalendo”, n’indi yitwaje intwaro Leta ya Kongo yashinze ngo iyifashe kurwanya M23.

Abarwanyi ba FDLR ndetse ubu ngo banatojwe kujya basobanura ko ntaho bahuriye n’uwo mutwe w’iterabwoba, ko ahubwo ari ” Abakongomani ba Wazalendo” bahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo. Muri make, ibi ni ugushimangira ya mvugo ya Tshisekedi n’ibyegera bye , badatinya kubeshya ko nta FDLR ikibaho.

Ibi ni ubuswa burimo no kwivuguruza ariko, kuko ubwo Leta ya Kinshasa yemereraga umuhuza , Perezida wa Angola Joao Lourenço, ko igiye kugira uruhare mu gusenya FDLR, ni uko yemeraga ko ihari, kandi ko ari ikibazo ku mutekano koko.

Nta n’uburyo kandi Kongo yahakana ko FDLR ikorera ku butaka bwayo, kuko inzego zishinzwe iperereza rya gisirikari muri Kongo, uRwanda na Angola zashyikirije umuhuza, Perezida Lourenço, raporo yerekana aho FDLR ifite ibirindiro, ndetse inatanga inama n’ingengabihe by’uburyo yasenywa.

Ikindi, FDLR n’abayishyigikiye, barimo Jambo Asbl na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, bivugira ko ngo FDLR ari “umutwe wa politiki urengera impunzi”, ndetse ngo usaba imishyikirano na Leta y’uRwanda!

Ibi byose se Tshisekedi yabicikira he avuga ko FDLR itakibaho?

Igitangaje muri ibi byose ahubwo, ni uburyo Loni yivugira ko FDLR igifitanye imikoranire na FARDC, kandi iyo Loni, ibinyujije muri Monusco, ikabirengaho ishyigikira Leta ya Kongo mu bikorwa byayo n’ abajenosideri ba FDLR.

Iyo urebye amananiza Kinshasa ikomeza kuzana, biragaragara ko umuti ushakirwa i Luanda bizaruhanya kuwubona, kuko umurwayi nyirizina, Tshisekedi, adashaka ko uvugutwa.

Ni mu gihe kandi kuko abasesenguzi bamaze kubona ko hari abafite inyungu muri iyi ntambara ya Kongo, ku usonga hakaba uwo Tshisekedi n’ibindi bikomerezwa, cyane cyane ibyo mu burengerazuba bw’isi.

2025-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Ubwanditsi 08 Apr 2021
Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Ubwanditsi 02 Dec 2022
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Ubwanditsi 14 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Londres : Tshisekedi yeruriye abanyecongo ko nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.
POLITIKI

Londres : Tshisekedi yeruriye abanyecongo ko nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite
INKURU NYAMUKURU

Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo
Uncategorized

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 19 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru