• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Ubwanditsi 26 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze I Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Kamena,aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru, inama initabirwa na perezida Museveni wa Uganda ndetse n’intumwa idasanzwe ya perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Imishinga y’Umuhora wa Ruguru ikaba ari umugambi w’iterambere watangijwe mu 2013 ugamije kwihutisha iterambere mu karere, by’umwihariko kuvugurura ibikorwaremezo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibintu ndetse na serivisi.

Muri iyi nama ya Nairobi, biteganyijwe ko abayobozi bongera kureba ibimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro itandukanye yagezweho mu nama ya 13 yabereye I Kampala muri Uganda kuwa 23 Mata 2016.

Mu mishinga biteganyijwe ko iza kurebwaho muri iyi nama, harimo umushinga wa gari ya moshi (Standard Gauge Railway (SGR), aho hamaze gukorwa byinshi nk’igihugu cya Kenya cyarangije kubaka umurongo wa Mombasa-Nairobi, ubu kikaba kimaze no kubaka 50% by’igice cya Nairobi-Naivasha.

Mu Rwanda, igishushanyo cy’ibanze cya ba engeneers cy’umuhanda wa gari ya moshi Kampala-Kigali cyarangiye muri Mutarama 2018, mu gihe muri Sudani y’Epfo inyigo y’umuhanda wa gari ya moshi Nimule-Juba ikomeje bikaba biteganyijwe ko izarangira mu Ukuboza muri uyu mwaka.

Usibye imihanda ya gari ya moshi, abakuru b’ibihugu n’intumwa idasanzwe ya perezida Kiir baranagezwaho ibimaze kugerwaho mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT)  n’ibindi nk’imishinga y’ingufu z’amashanyarazi, ikibazo cy’abimukira, ubukerarugendo, ubucuruzi, imirimo na serivisi, ubufatanye mu bwirinzi, ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano n’ibindi.

2018-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Ubwanditsi 21 Sep 2022
Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

RUSHYASHYA 15 Jan 2026
Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Ubwanditsi 28 Nov 2022
Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Ubwanditsi 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018
IMIKINO

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102
HIRYA NO HINO

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera
Amakuru

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru