• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Hagiye kubakwa ikigo kizitirirwa se wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi, witabye Imana ku myaka 30

Uganda: Hagiye kubakwa ikigo kizitirirwa se wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi, witabye Imana ku myaka 30

Ubwanditsi 09 May 2018 POLITIKI

Inkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyakabande mu Karere ka Kisoro, ho mu gihugu cya Uganda irimo kwimurwa aho yari iherereye ngo hashingwe Ikigo cy’ubumenyi n’ikorabuhanga kizitirirwa umubyeyi wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi witabye Imana akiri muto ku myaka 30 y’amavuko aguye mu mpanuka y’indege ava mu Burusiya mu 1960. Iki kigo kikazaba kitwa John Kale Institute of Science and Technology.

Iki kigo kigiye gushingwa mu rwego rwo guha icyubahiro John Kalekyezi, se wa Gen Edward Kale Kayihura wahoze akuriye Igipolisi cya Uganda, kubera ubwitange yagize mu guharanira ubwigenge bwa Uganda yari ikolonijwe n’u Bwongereza.

John Komuluyange Kalekyezi akaba yaritabye Imana akiri muto kuko yari afite imyaka 30 y’amavuko, aguye mu mpanuka y’indege ubwo yavaga I Kiev muri Ukraine ubwo iki gihugu cyari kimwe mu bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu 1960.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko kubaka iki kigo biri mu rwego rw’isezerano perezida Museveni yari yarahaye abaturage ba Kisoro, ubwo aheruka kuhiyamamariza yitegura amatora, aho yabijeje kubaka kaminuza igezweho y’ubumenyi izafasha urungano ruri imbere mu kwiga ibijyanye n’ubumenyi.

Aho iki kigo kigiye kubakwa hari hasanzwe inkambi y’impunzi y’agateganyo ya Nyakabande

Mu ukwakira umwaka ushize, nibwo perezida Museveni yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iki kigo ku muhanda Kisoro-Kabale.

Abel Bizimana, umuyobozi w’akarere ka Kisoro, avuga ko iyi nkambi yacungwaga n’ibiro bya miniitiri w’intebe na HCR yimuriwe  ahandi ngo imirimo yo kubaka John Kale Institute of Science and Technology itangire, ikaba izubakwa n’amafaranga ya minisiteri y’uburezi.

2018-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?

Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?

RUSHYASHYA 20 Aug 2026
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Ubwanditsi 04 May 2016
Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018
IMIKINO

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Ubwanditsi 12 Aug 2018
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR
Mu Mahanga

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika
Amakuru

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Ubwanditsi 01 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru