• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Editorial 26 Sep 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nta mahoro y’umunyabyaha. Umujenosideri Protais Zigiranyirazo, wari uzwi nka “Mr Z” akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, yapfuye mu buryo bwuje ipfunwe. Yaguye muri Niger, ariko igihugu cy’Ubufaransa cyanga ko ashyingurwa ku butaka bwacyo, nubwo ari ho umubiri we wari wagejejwe.

Amakuru dukesha umwe mu bo mu muryango we, yemeza ko mu cyumweru gishize umubiri wa Zigiranyirazo watwitswe, ushyingurwa mu ibanga mu gace ka Orléans, ku bwumvikane na Leta y’Ubufaransa ariko hatari mu irimbi rusange. Icyo gikorwa cyagizwe ibanga rikomeye: abantu bane bonyine bo mu muryango we nibo bemerewe kuhagera, kandi babwirizwa kudatangaza aho hantu.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’icyo gihugu, no kwirinda ko iryo shyingurwa ryahinduka urwibutso abajenosideri n’imiryango yabo bazajya basura nk’ahantu ho gukomeza ibitekerezo by’urwango.

Ni kenshi imibiri y’abajenosideri yagiye yangirwa aho bari batuye cyangwa aho bapfiriye, kuko amaraso bamennye akomeza kubakurikirana. Ndetse n’iyo barangije ibihano, abenshi mu buhungiro basabwaga kubaho mu isolation batemerewe guhura n’imiryango yabo.

Tubibutse ko umuryango we wari washyizeho uburyo bwo gufashwa mu gushyingura binyuze kuri GoFundMe ku wa 25 Kanama 2025. Hashize ukwezi bari bamaze gukusanya ibihumbi 11 by’amadolari ku ntego y’ibihumbi 13. Nubwo ayo mafaranga yakusanyijwe, nta mahoro n’ubundi yageze ku mujenosideri wari waranditse amateka mabi mu Rwanda.

Ibi byongera kwibutsa ko amaraso y’inzirakarengane yahitanywe n’abajenosideri atazigera aba amaraso y’igihe gishize gusa, ahubwo ahora akurikirana abo yahamye kugeza ku munota wa nyuma. Nta mahoro y’abajenosideri, n’iyo baba barangije ibihano cyangwa babayeho mu buhungiro.

2025-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon

Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon

Editorial 30 Aug 2016
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Editorial 23 Mar 2016
Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Editorial 19 May 2018
Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe.

Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe.

Editorial 13 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intambara hagati ya Mai Mai n’abanyamurenge yatumye bahunga ingo zabo
HIRYA NO HINO

Intambara hagati ya Mai Mai n’abanyamurenge yatumye bahunga ingo zabo

Editorial 06 Dec 2017
Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Editorial 07 Jul 2017
Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha
Amakuru

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Editorial 16 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru