• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

Ubwanditsi 24 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Imbuga nkoranyambaga z’imiryango mpuzamahanga inyuranye zimaze iminsi zigaruka ku bumuntu uRwanda rukomeje kugaragaza mu kwakira inzirakarengane zari zaragizwe abacakara muri Libiya, rukabasubiza agaciro gakwiye ikiremwamuntu. Ibi bikaza binyomoza abagikerensa ibikorwa by’uRwanda mu guharanira ko buri wese yabaho mu mahoro n’ubwisanzure, yaba Umunyarwanda, yaba ndetse n’umunyamahanga.

Abo bantu uRwanda ruvana mu ibuzimu rukabazana ibuntu, bakomoka mu bihugu binyuranye bya Afrika, bakaba barageze muri Libya ubwo bahanyuraga bashakisha uko bagera ku mugabane w’Uburayi, banyuze mu Nyanja ya Mediterane. Benshi muri bo baba bahunga intambara n’ubukene mu bihugu byabo, bakiroha mu nzira y’inzitane iberekeza ku “butaka bw’ isezerano”, ariko abagerayo ni mbarwa, kuko abenshi basiga ubuzima muri iyo nyanja, abasigaye bakajyanwa mu buzima budakwiye ikiremwamuntu. Ubuhamya bw’imiryango irengera ikiremwamuntu buvuga ko aho muri Libya aba bantu, barimo abagore n’abana, bafatwa kinyamaswa, aho bakoreshwa imirimo y’ubucakara, bagakorerwa iyicarubozo, kugeza ubwo bazinukwa ubuzima.

Aya makuru yasakaye ku isi yose, nyamara ibihugu hafi ya byose, birimo n’ibyigize abarimu b’uburenganzira bwa muntu, ntibyagira icyo bikora ngo bitabare izi ngorwa. URwanda nirwo rwonyine rwiyemeje guhaguruka rukarengera abo bavandimwe bari mu kaga, maze tariki 10 Nzeri 2019 rugirana amasezerano n’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe ndetse n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryira ku Mpunzi,HCR, yo kuvana izo nzirakarengane mu kaga zirimo muri Libiya. Uru ni urundi rugero rw’uko uRwanda rudakeneye amasomo aruhatira kubahiriza ikiremwamuntu, kuko rubizi kurusha n’abo batanga ayo masomo.

Kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono, uRwanda rumaze kwakira abavuye muri Libiya 306, ndetse abasaga 120 muri bo bakaba baramaze kujyanwa gutura mu bihugu bihitiyemo, birimo Suwede na Canada. Imibare ya HCR yerekana ko mu mabohero yo muri Libiya hakirimo ababarirwa mu bihumbi 45. Byarashobokaga ko umubare w’abatabawe uruta uwo dufite uyu munsi, gusa ibikorwa byo kubavana muri uwo muriro utazima byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Koronavirusi, nubwo byongeye gusubukurwa muri uku kwezi k’Ugushyingo. Mu baherutse kugera mu Rwanda uko ari 79, harimo abnya Eritereya 33, abanya Sudani 42 n’abanya Somaliya 4.

Ubuhamya bahurizaho iyo bageze I Kigali, basobanura ko muri Libiya barungurutse mu mva, bikaba bisa nk’igitangaza kongera kubona abantu bagifite ubumuntu nk’ubwo bakiranwa mu Rwanda.

Ubu bugiraneza bugaragararira buri wese ushaka kubona, buza bwiyongera ku butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu binyuranye, abaturage babyo ubwabo bakavuga ko batazigera bibagirwa ubumuntu n’ubunyamwuga bw’abasirikari n’abapolisi b’uRwanda. Harya ubwo ba banyarusaku birirwa bashinja uRwanda ibinyoma, bakeneye ayahe maso go babone ko uRwanda ruzi neza agaciro ka muntu?Ngaho nibakomeze amatiku, amateka azaca urubanza

2020-11-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Ubwanditsi 10 Oct 2020
Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Ubwanditsi 03 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Imbonerakure N’Interahamwe Nyinshi Zambaye Gisilikare Zashyizwe Ku Mipaka Y’u Burundi N’u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burundi : Imbonerakure N’Interahamwe Nyinshi Zambaye Gisilikare Zashyizwe Ku Mipaka Y’u Burundi N’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Mar 2018
U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Arabia Saoudite yemeye ko umunyamakuru Khashoggi yapfiriye muri ambasade yayo
Mu Mahanga

Arabia Saoudite yemeye ko umunyamakuru Khashoggi yapfiriye muri ambasade yayo

Ubwanditsi 20 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru