• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Donald Trump yiyeguriye Imana

Donald Trump yiyeguriye Imana

Ubwanditsi 28 Jun 2016 POLITIKI

Donald Trump umukandida wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, umugabo umaze kuba icyamamare kubw’amagambo agenda atangaza, noneho ngo yaba yarakiriye agakiza!

Iyi nkuru turayitangarizwa na Dogiteri James Dobson,umuyobozi wa “Focus on the Family and Family Talk”. Dogiteri Dobson aragira ati:” Donald Trump aherutse guha ubugingo bwe Kristo:, yongeraho ati : “ Ubu ni uruhinja mu gakiza, mukwiye kumusengera” Mu kiganiro yagiranye na Pasteri Michael Anthony, DrJames Dobson yavuze ko ubu hari abakozi b’Imana batandukanye barimo gufasha Donald Trump, “Nzi umuntu wamuyoboye mu kwihana no kwizera Kristo,kandi bibaye vuba aha”,uwo ni Dobson ubivuga, akomeza agira ati” Ntabwo nzi neza umunsi byabereye ariko ntibitinze” Dobson aratangaza ko yizera rwose ko Trump yakijijwe, yongeraho ariko ko ubu akiri “Uruhinja mu gakiza” bityo akaba asaba ko abakristo bamusabira cyane cyane batekereza ko hari ubwo yajya mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Ibi Dobson yabitangaje ku munsi Donald Trump yahuraga mu muhezo n’abayobozi b’amatorero agendera ku kuri k’Ubutumwabwiza.(Evangeliques).Iyo nama yari yiswe, “ Ikiganiro cya Donald Trump na Ben Carson ku byerekeye ejo hazaza ha Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”iyo nama yabereye mu mugi w’I New York. Johnnie Moore umuvugizi w’uwo muryango, yavuze ko iyi nama yari ikiganiro nyacyo cyuzuye urugwiro, atari nk’urubanza cyangwa iperereza nkuko bamwe babyibwira, yongeraho ko rwose Donald Trump n’ikipe ye berekanye ubushake butarimo uburyarya bakira abo bayobozi b’ Abakristo. Johnnie Moore asoza agira ati “ Nibwo bwa mbere nari mbonye igiterane cyahuje umubare ungana kuriya w’abayobozi ba Gikristo.” Umwaka ushize nibwo Trump yari yavuze ko atigeze yaka imbabazi Imana mu buzima bwe,kandi nubwo yavugaga ko Bibiliya aricyo Gitabo akunda kurusha ibindi, yanze kugira n’umurongo n’umwe wa Bibiliya akunda yatangariza abantu.

Yaravuze ati:” Bibiliya ifite agaciro kanini kuri njye, ariko sinajya mu by’imirongo iyi n’iyi. Dobson aravuga ati” Trump ntaramenya imivugire yacu twe abakristo, muri icyo kiganiro n’abo bayobozi yakoresheje inshuro enye cyangwa eshanu ijambo Hell( gehinomu, ikuzimu, mu muriro). Akunda kenshi kuvuga ku by’idini n’imihango yayo kuruta uko yavuga ku “kwizera Kristo” Dobson agira ati:” Dukwiye kumwumva, kuko atakuze kimwe natwe” ,” Ndatekereza ko hari ibyiringiro kuri we” Nyuma y’iyo nama Trump ngo yaganiriye ku byerekeye Ukwizera kw’umuntu ku giti cye, n’akamaro ko kwizera. Ralph Reed wo muri uyu muryango” The Faith and Freedom coalition”avuga ko Donald Trump yaberuriye avuga ati :” Sinzi Bibiliya nkuko muyizi, kandi simfite ubumenyi bw’iby’Imana (theologian), ariko ndi Umukristo.” Ngibyo rero ibya Donald Trump nkuko twabibasomeye. Icyo twe twavuga nuko Yesu ntacyamunanira.

-3076.jpg

Donald Trump umukandida wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika

Turashima Imana niba ari uko byagenze, Icyo Imana ishaka nuko hatagira numwe urimbuka, ahubwo ko abantu bose bakwihana bakizera bagakizwa, bagahabwa ubugingo bw’iteka.

2016-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya

Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Ubwanditsi 24 Jun 2025
Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa  wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Ibintu 10 bitangaje kuri Jacob Zuma weguye ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo

Ibintu 10 bitangaje kuri Jacob Zuma weguye ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 15 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford ntibagaragara mu ikipe nshya ya Kagame
Mu Rwanda

Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford ntibagaragara mu ikipe nshya ya Kagame

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis
POLITIKI

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Ubwanditsi 20 Mar 2017
Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru