• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Amakuru Rushyashya yahawe  na bamwe mu bayoboke ba RNC avuga ko inama yabaye ku munsi w’ejo igahuza abayaboke ba RNC yakomeje gusiga uyu mutwe w’iterabwoba utatana kurushaho, nyuma yo kutumvikana ku bintu byinshi birimo ibura rya Rutabana waburiye mu gihugu cya Uganda

Uruhande rwa Leah Karegeya  na Jean Paul Turayishimiye ndetse n’uwitwa Odetta wo mu Busuwisi rushyamiranye bikomeye n’urwa komite nyobozi rurimo Kayumba Nyamwasa na Rukundo kugeza naho  Kayumba ahezwa mu nama nubwo yari yicaranye na Ntwali

Uruhande rwa Leah Karegeya rwashinje urwo bahanganye ko rwafatishije Benjamin Rutabana, Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC rugategeka ko iryo huriro rigomba gusobanurira umuryango wa Rutabana uko ibintu bimeze. Ikindi nibwo bwa mbere banditse babaza ku munyamuryango

Kuba Benjamin Rutabana atarababwiye yagombaga kubwira nde?

Umwaka ushize igihe Frank Ntwali yakoranye inama na FDLR byateje ikibazo ku buryo abantu bakwibaza bati ese yari yabibwiye nde? Yakoranye inama na FDLR azi ibyaha ikora muri Congo ndetse no mu karere muri rusange. Umuntu yakwibaza uburyo RNC yandikiye umuryango wa Rutabana bababwira ko bakwiyambaza igihugu afitiye ubwenegihugu aricyo cy’u Bufaransa. Si ubwa mbere RNC yihakanye umuyoboke wayo dore ko na Jean Paul Turayishimye ushinzwe itangazamakuru muri RNC yumvikanye kuri Radio yihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru bavuga ko batamuzi. Twibukiranye ko Kayumba Rugema igihe baraswaga yagiye mu kiriyo akandika ku mbuga nkoranyambaga ko abavandimwe n’inshuti bashize. Ibi bigaragaza guhuzagurika mu mutwe w’iterabwoba rya RNC.

Tugarutse ku nama y’umuriro yabaye ejo, ikagaragamo amakimbirane akabije, yabaye ku buryo bwa Teleconference (Skype) ikamara amasaha atanadatu, Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimye bafashe icyemezo cyo kwitandukanya na Komite Nyobozi irimo Abahutu b’abahezanguni. Uruhande rwa Karegeya Leah rurimo abacikacumu batumvikana nabo kurundi ruhande. Kayumba Nyamwasa asigaranye abahutu b’abahezanguni.

Mu minsi ishize kandi, Kayumba yafungishije Maj Jacques, umusirikare mu ngabo za Uganda abarizwa muri ishami rya gisirikari rishinzwe iperereza CMI,  ku mpamvu zo kuba yari amaze kuba inshuti ikomeye ya Benjamin Rutabana. Kayumba yamugambaniye anyuze mu nzego za Uganda zahise zimufata zikamufunga.

Mu gucikamo ibice hasohotse amabaruwa abiri. RNC yashakaga gusubiza umuryango gusa badashyizeho itangazo urundi ruhande rusohora itangazo rigaragaza uburyo ikibazo giteye. Urwandiko rumwe ruvuga ko Rutabana afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka urundi rukavuga ko ntacyo yanababwiye igihe ategura uruzinduko rwe ndetse ko bakwitabaza igihugu afitiye ubwenegihugu, bigaragaza guhuzagurika kwabo no gushaka guhishira ibyo bakoze.

[ Ibaruwa Rushyashya yabonye itarsohoka ]

Amakuru Rushyashya ikomeje kubona ava muri bamwe mu bayoboke ba RNC avuga ko hari nandi mabaruwa ndetse n;’itangazo bigiye gusohoka bigaragaza guterana amagambo ku mpande zombie.

Tubitege amaso

2019-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyanzuro  yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Ubwanditsi 11 Feb 2020
Igitekerezo cy’umusomyi ku  nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Igitekerezo cy’umusomyi ku nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Ubwanditsi 29 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko
Mu Mahanga

Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko

Ubwanditsi 07 May 2018
Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro
Mu Mahanga

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Ubwanditsi 05 May 2016
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado
Amakuru

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Ubwanditsi 01 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru