• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Ubwanditsi 03 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Muri 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitangazamakuru byinshi by’Iburayi byari bihanze amaso ku nkambi z’impunzi zari Goma, mu cyahoze ari Zaire, aho abicanyi bari bamaze gutsemba Abatutsi no gutwika igihugu bari barahungiye.

Kuko inkunga ikomoka Iburayi ijyana n’itangazamakuru ry’Iburayi, ibyinshi muri byo byibanze muri ako gace ko mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.  Kuberako imiryango itegamiye kuri Leta yerecyeza ahari amafaranga, nayo yagiye Goma, aho bibanze ku bikorwa by’ubugiraneza kuri abo bicanyi, birengagiza inzirakarengane zari mu Rwanda.

Abantu benshi barabizi ko isi yirengagije ubwo Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda. Icyo batazi n’uko nyuma, inkunga y’isi yahawe ababishe mbere kandi mu bwinshi. Inkambi z’impunzi za Mugunga-Goma mu cyahoze ari Zaire yari yarahindutse indirimbo y’itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta, Loni, ingabo z’Abafaransa n’abacanshuro, n’abandi.

Uko niko babagaburiraga neza, bakabafata neza, bakabatoza n’imyitozo yagisirikare neza, bakabaha intwaro zikomeye, no kwishyura neza abari barasize bakoze ibara mu Rwanda, bityo bagashobora kwisuganya, mu cyo tuzi ubu nka FDLR.

Inkambi z’impunzi zari zarahindutse urubuga rw’imyitozo ya gisirikare ya FDLR, byagerageje nkenshi gutera uRwanda, bahagarika amabisi, ariko batandukanya Abatutsi mu Bahutu mu mabisi, ariko bica Abatutsi, imyaka itatu nyuma y’uko Jenoside ihagarikwa.

Ubuyobozi bwa FDLR bwahise bugurutswa mu ndege bujyanwa muBufaransa, aho bayoboreraga ibikorwa by’ubugizi bwanabi. Goverinoma yariho  nyuma ya Jenoside ntiyahwemye kugaragaza ubugambanyi bwakozwe n’urwego mpuzamahanga, ariko bikanga bigafata ubusa.

Mu rwego rwo kurangaza kubera ibyo bikorwa by’agahomamunwa, inzego z’iperereza z’uBufaransa DGSE-zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko hari agatsiko ka Kagame kari gashinzwe kwica , kari koherejwe mu Mijyi y’Iburayi, ngo mu rwego rwo guhiga abataravugaga rumwe na Guverinoma’. Ubwo sinakubwira, itangazamakuru ry’Iburayi riba ribisamiye hejuru.

Ubwo nibwo Umujenerali w’Umunyarwanda James Kabarebe yambukaga akajya Goma mu mugoroba umwe wari utuje, akebura inkambi y’impunzi ya Mugunga, bityo ashorera impunzi iwabo mu Rwanda.

Abari bafite imbunda muri bo bakomeje mu mashyamba ya Kongo Kinshasa. Bityo kubera ko nta yandi mahitamo, byabaye ngombwa ko imiryango itegamiye kuri Leta ifunga ibikorwa byayo vuba nabwangu, abari bahagarariye ibitangazamakuru bahise bahamagazwa, kuko amafaranga yari amaze gushira; Jenerali Kabarebe yari yatangije intambara ya jihadi hagati y’uRwanda n’itangazamakuru ry’Iburayi, imiryango itegamiye kuri leta,  n’urwego rw’ubutasi rw’uBufaransa DGSE, kandi rukaba rukigeretse na nubu.

Ubwo Patrick Karegeya, wahoze ari umwe mu bashinzwe iperereza ry’uRwanda yicirwaga muri Afurika y’Epfo, cya gihuha cy’agatsiko gashinzwe ngo kwica abatavugarumwe na guverinoma cyongeye kubura Umutwe. Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo  bari bashinzwe urwo rubanza babwiraga buri muhisi n’umugenzi ko abicanyi boherejwe na Guverinoma y’uRwanda n’uRwanda. Imyaka irindwi urubanza rumaze,  nuko bikivugwa, amakuru y’ibihuha mu binyamakuru nta muntu urahamwa n’icyaha.

Ikinyoma cyarakomeje mu gihe cy’imyaka yindi mike, kugeza ubwo umunyamakuru wandika inkuru z’ubucukumbuzi yashyize ahagaragara ko ari urwego rw’ubutasi rw’uBufaransa DGSE. Nyuma y, uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’uRwanda Faustin Twagiramungu ubu utuye mu Bubiligi yasabaga polisi yo mu Bubiligi kumuha abamurindira umutekano, ariko bakaza kubyirengagiza. Twese twari tuzi ko byapfuye urw’ikirago….

Mu minsi mike ishize, mu nyandiko isa nk’igitecyerezo, Ikinyamakuru The Daily Telegraph yongeye kubyutsa icyo gihuha, noneho cyavugaga ku mudipulomati w’Umunyarwanda, wakoraga ibikorwa by’ubutasi ku Banyarwanda baba mu gihugu cya Australiya iyo nkuru yise abanyarwanda baba muri Australiya “ abigometse kuri guverinoma” gikomeza cyandika ko Ambasaderi w’uRwanda yari yabateye ubwoba ababwira ko azabiyicira impunzi z’Abanyarwanda , ku mpamvu zitazwi….

Mba narasetse nkiyisoma, ariko kuko nakurikiranye itangazamakuru ry’iburayi imyaka myinshi, nzi yuko iyo biyemeje gutangaza amakuru y’ibinyoma, haba hari icyo bagamije guhisha cyibi. Ni iki?

Ntekereza ko izo ngirwa byigomeke zibumbiye muri RNC, bakaba batangiye kwibasira Abanyarwanda b’inzirakarengane baba mu mahanga. Icyumweru ntikirashira, bamaze kwica Bwana Louis Baziga, wari uhagarariye Abanyarwanda baba muri Mozambique, kubera ko yakundaga igihugu cye cy’uRwanda

Ibyo nibyo Ikinyamakuru Daily Telegraph gishaka gushyira mu bikorwa, mu kuzanzamura akagambane kari karapfuye, nta makuru, nta gihamya, mu rwego rwo kuyobya uburari kubirebana n’agahoma munwa karimo kuba.  mu biri kuba.

Nyakwigendera Baziga siwe ubanje kwicwa n’abantu bafite imyumvire nk’iya FDLRL , bibasira Abanyarwanda b’inzirakarengane baba mu mahanga, bakikingiwe ikibaba n’itangazamakuru ry’Iburayi. Ku wa 12 Ukwakira 2012, Theogene Turatsinze undi mucuruzi w’umukire, wari n’intiti, kandi wari umunyamuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique basanze yapfuye anizwe.

Kuri izo mfu uko ari ebyeri, nta muntu numwe wari wabiryozwa-ariko igitangaje nuko nta gitangazamakuru cy’Iburayi cyari cyabitangaza. Batinya ko byavuguruza inkuru bamaze igihe batangaza imyaka n’imyaniko, bityo bakibasira uRwanda kuva mu mpande zose z’isi, byose kuri Kagame n’uRwanda.

Ikibazo badashobora gusubiza ni: Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayirwanya,  ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo bayo?

Kuba yarabaye muri Afurika y’Epfo na Mozambique, nzi ko abanyamuryango ba RNC bakorana n’itangazamakuru n’inzego z’umutekano, mu rwego rwo kwibasira Abadipulomati b’Abanyarwanda, abanyeshuri,  abacuruzi n’abandi banyarwanda baba mu mahanga. Kuri bo, niba utabaye umunyamuryango wabo cyangwa se uri intasi ya Kagame. Ntiwaba ukunda igihugu cyawe na guverinoma ngo ujye kuba mu mahanga.

Hanze y’uRwanda biroroshye kuba umujenosidedri urimo gushaka ubuhungiro, cyangwa se umuntu uvuga nabi uRwanda, kurusha ko wakwiyita uwacitse ku icumu rya Jenoside. Bisa nkaho inzego zose zihuza imbaraga mu kukurwanya .

Ikinyamakuru cyubashywe nka Daily Telegraph cyiribasira Abanyarwanda baba muri Austaraliya, kubera gusa ko banze kwifatanya n’abanga uRwanda. Muri Uganda, Abanyarwanda bakunze kabahitishamo kuba abanyamuryango ba RNC cyangwa se gufungwa batagezwa imbere y’ubutabera.

Mu gihugu cy’uBufaransa, inshuti yanjye Ngirinshuti, wacitse ku icumu rya Jenoside, banze kumuha ubwenegihugu kandi  amaze yo imyaka cuminirindwi muri icyo gihugu cy’iburayi. Inzego z’iperereza z’uBufaransa zamureze ko  ari intasi, kuko yari umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside, kandi akaba atanga Kagame.

Iyo usubije amaso inyuma, itangazamakuru ry’Iburayi ntiryigeze rihwema muri iyi  myaka 25 ishize: ryibanda ku bicanyi, aho kwita ku bacitse ku icumu, no guhishira ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane z’Abanyarwanda, ahubwo rigahora rigereka ibirego kuri Guverinoma y’uRwanda.

Ubu, Ngirinshuti yagarutse imuhira, aho akora nk’avoka w’ikigo cy’ubwishingizi. Ntacyo abaye.

Src: The New Times

2019-09-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye

Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye

Ubwanditsi 17 Mar 2018
René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

Ubwanditsi 24 Oct 2020
“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Ubwanditsi 02 Aug 2021
Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Ubwanditsi 11 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura
Mu Rwanda

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Uvuga ko yahoze avura perezida Salva kiir aremeza ko mu mutwe we hatamwemerera kuyobora igihugu
HIRYA NO HINO

Uvuga ko yahoze avura perezida Salva kiir aremeza ko mu mutwe we hatamwemerera kuyobora igihugu

Ubwanditsi 07 May 2018
Uganda: Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14

Ubwanditsi 27 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru