• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye

Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye

Ubwanditsi 17 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

None ku wa Gatanu, tariki ya 16 Werurwe 2018, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho imyiteguro y’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 21 Werurwe 2018 igeze, ishima ko imyiteguro irimo kugenda neza, inzego zose zibishinzwe zirimo gukora ibyo zisabwa.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
a) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri z’Amadolari y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe gahunda irambye y’u Rwanda yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;

b) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’Urwego ruyobora Ikigega gihuriweho n’abaterakunga bagamije kuzamura urwego rw’imirire, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni makumyabiri z’Amadolari y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana;

c) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu z’Amadetesi (17.600.000 DTS) agenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana;

d) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’Urwego ruyobora uburyo bw’iterankunga ku isi, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni icumi z’Amadolari y’Abanyamerika (10.000.000 DTS) agenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana;

e) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda na Luxembourg ku wa 28 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo ine n’eshanu z’Amayero (45.000.000 EUR) agenewe umushinga wo kubaka ruhurura rusange yo mu Mujyi wa Kigali.

f) Umushinga w’Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta;

g) Umushinga w’Itegeko ryerekeye ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga;

h) Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurengera umwana;

i) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 05/2011 ryo ku 
wa 21/03/2011 rigenga ahantu hihariye mu by’ubukungu mu Rwanda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

a) Iteka rya Perezida ryemerera Bwana MUNYAKAYANZA Eugène, wari uhagarariye u Rwanda muri Lake Kivu and Rusizi River Basin Authority (ABAKIR) guhagarika imirimo;

b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS);

c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Lt. Triphonie UMUHIRE ku mwanya w’Umushinjacyaha wa Gisirikare.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

a) Bwana KAREN DRASTAMATOVICH TCHALIAN, wa Russia, afite icyicaro i Kigali;
b) Bwana ERNEST JUMBE MANGU, wa Tanzania, afite icyicaro i Kigali;
c) Madamu FRANCISCA ASHIETEY-ODUNTON, wa Ghana afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
d) Bwana LOH SECK TIONG, wa Malaysia, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya;
e) Bwana KRZYSZTOF BUZALSKI, wa Poland afite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania;
f) Bwana ABULLA JASSIM AL-MAADIDA, wa Qatar, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri Tanzania.

5. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 22/03/2018 i Kigali muri Hoteli Serena Umuryango Mastercard Foundation wo muri Canada uzatangiza ku mugaragaro ingamba nshya kuri Afurika zigamije guteza imbere Ibikorwa by’Urubyiruko rwa Afurika.

b) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Werurwe 2018 u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro ry’Ingufu zirambye n’Inama Mpuzamahanga iziga ku kugabanya ubushyuhe muri Afurika. Izo nama zombi zizabera i Kigali muri Hoteli Serena na Marriot.

c) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Werurwe 2018 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo cyateguye inama izabera muri Hoteli Lemigo iziga ku iterambere ry’Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo mu Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2018-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ubwanditsi 02 Jan 2024
Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Ubwanditsi 21 May 2020
Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Ubwanditsi 11 Oct 2019
Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ubwanditsi 29 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo  ukurikirana
Mu Mahanga

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo ukurikirana

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti
Amakuru

Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

RUSHYASHYA 08 Mar 2026
Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Ubwanditsi 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru