• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Ubwanditsi 31 Mar 2017 Mu Rwanda

Kuva mu mpera z’umwaka ushize hakomeje kugeragezwa uburyo butandukanye kugira ngo intambara isesuye itaduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko uko ibintu bimaze kwigaragaza n’uko nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri icyo gihugu.

Itangazo ry’inama nkuru y’abasenyeri muri icyo gihugu (CENCO) yuko urwo rwego rwo hejuru muri kiliziya gatulika rwarambiwe akazi k’ubuhuza hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila n’abatavuga nabwo, ni ubutumwa buhagije yuko ibintu bikomeye cyane kandi byahise bitangira no kwigaragaza.

-6213.jpg

Ikibazo kigiye gutera intambara aho muri Congo ni cyakindi kimaze iminsi kivugwa yuko Kabila yarangje manda ye nka Perezida wa Repubulika mu buryo bugibwaho impaka nka kuriya bimeze mu Burundi, umuntu yatangira afataho urugero.

Mbere gato y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ategenyijwe mu Burundi muri Nyakanga 2015 umushinga wo guhindura ingingo y’itegeko nshinga yabuzaga Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu watwawe mu nteko nshingamategeko, ubura amajwi ahagije ngo uhite ariko Nkurunziza yanga kuva ku izima ! Muri Nyakanga uwo mwaka wa 2015 yiyamamarije manda ya gatatu, binyuranyije n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha. Ubu Nkurunziza ari ku butegetsi akebaguzwa nk’igisambo, igihugu kiri mu kaga !

Kabila nawe yagerageje guhindura itegeko nshinga ngo ashobore kuziyamamariza manda ya gatatu, mu matora yari ateganyijwe mu Kuboza 2016 ariko biranga. Joseph Kabange Kabila we yari yanabitangiye kare ! Tariki 17 Mutarama 2015 nibwo umushinga w’itegeko wo gukuraho manda ntarengwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watwawe mu nteko imvururu ziratangira, ubuzima burahagarara muri Kinshasa n’indi mijyi minini ya Congo.

Bitewe n’izo mvururu, zahitanaga abaturage kimwe n’abashinzwe umutekano, ubutegetsi bwa Kabila bwatangaje yuko ibyo gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu bitakiriho, umutuzo mu gihugu uragaruka. Kabila kandi koko ntabwo yabeshye ibyo guskaka kwiyamamariza manda ya gatatu yarabiretse, ariko ashakisha izindi nzira zatuma aguma ku butegetsi mu bundi buryo. Ubutegetsi bwe bwashakishije ukuntu amatora yari ateganyijwe mu Kuboza 2016 atakorwa, ariko bikagaragarira buri wese yuko bidaturutse kuri Perezida Kabila !

Muri Kanama 2016 Komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) yabigiyemo, itangaza impamvu ebyiri nini zitatuma amatora aba mu mpera z’uwo mwaka nk’uko amategeko yabiteganyaga. Impamvu ya mbere n’uko urutonde rw’abagombaga gutora rutari rwuzuye, naho iya kabiri ikaba ari iy’uko nta mafaranga yakoreshwa muri ayo matora yari ahari, CENI ivuga yuko kubera izo mpamvu imatora ashoboka muri Nyakanga 2018 !

Iryo tangazo rya CENI ryo kwimura igihe cy’amatora ryaje rikurikira irindi, ubona ritari ryarasesenguwe cyane na opozisiyo, ry’urukiko rwitegeko nshinga ryavugaga yuko Perezida wa Repubulika uriho adashobora kurekura ubutegetsi mu gihe hataratorwa undi wo kumusimbura ! Ayo matangazo y’izo nzego zombi uyashyize hamwe byari bisobanuye yuko Kabila atava ku butegetsi mbere ya Nyakanga 2018.

Ibyo byemezo bya CENI n’urukiko rw’itegeko nshinga byakiranywe amakenga na benshi, bituma amashyaka yo muri opozisiyo ahamagaza imyigaragambyo. Kuko abaturage ba Congo wagira ngo bavukanye imbuto z’imyigaragambyo mu ntoki, bamwe bayitabiriye bataranatangarizwa itariki yo kuyitangiraho !

Kuko igihe amashyaka akomeye muri opozisiyo yahamagazaga ku mugaragaro imyigaragambyo y’amezi atatu, guhera tariki 19 Nzeri 2016, byari bimaze kugaragara neza yuko uwari gusimbura Kabila ku butegetsi atari kuba yabonetse mbere y’itariki yari iya nyuma ngo arekure, 20 Ukuboza 2016, Edem Kodjo washyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) muri Mata 2016 nk’umuhuza yakoze ibyo yabashije byose ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo.

Kodjo, wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Togo n’umunyamabanga mukuru w’icyasimbuye AU (OAU), yakomeje gukoresha inama nyinshi z’imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, baza gusinya amasezerano yemeza kwigizayo itariki y’amatora no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho. Byemeranywa yuko Kabila yagumana umwanya wa Perezida naho umwanya wa Minisitiri w’Intebe ugafatwa n’umuntu wo muri opozisiyo.

Itariki y’amatora yashyizwe muri Mata 2018 naho Minisitiri w’Intebe w’iyo agirwa Samy Badibanga wo muri opozisiyo. Iyo mishyikirano ariko y’ubuhuza bwa Edem Kodjo ntabwo yigeze yitabirwa n’amashyaka akomeye muri politike za DRC, yibumbiye muri Rassemblement, nk’uko yanze no kwemera imyanzuro yayivuyemo. Ayo mashyaka yashinje Kodjo yuko abogamiye ku butegetsi bwa Kabila ataratangira n’ako kazi k’ubuhuza !

-6206.jpg

Perezida Joseph Kabila yarangije manda ya kabiri yemererwa n’itegeko nshinga kuwa 19 Ukuboza 2016.

Ibya Kodjo binaniranye ako kazi k’ubuhuza kafashwe n’inama y’abasenyeri muri Congo (CENCO). Ubwo buhuza bwatangiye tariki ya 8 Ukuboza 2016, tariki 31 z’uko kwezi ubutegetsi na opozisiyo bageze ku myanzuro yatumye imvururu zitongera kuvuka.
Hemeranyijwe yuko Kabila agomba kuba yavuye ku butegetsi mu mpera za 2017, kandi atazashyiramo kandidatire mu matora ataha ya Perezida. Hanemeranywa yuko hazashyirwaho undi Minisitiri w’intebe watanzwe n’amashyaka yibumbiye muri Rassemblement, hagashyirwaho n’urwego rw’ubugenzuzi rukayoborwa na Etienne Tshisekedi.

Umwaka rero wa 2017 watangiye abaturage ba DRC biruhukije yuko ibintu bitangiye inzira yo kujya mu buryo, ariko uko iminsi yakomeje kugenda yicuma ni nako icyizere cyagiye kigabanuka. Umuhuza, CENCO, yabwiraga opozisiyo iti mushyikirize Perezida Kabila izina rya minisitiri w’intebe, bati twararitwaye ariko araryanga !

Ikibazo gihari kugeza ubu n’uko Rassembement yakomezaga gushyikiriza Perezida Kabila izina ry’umuhungu wa Tshisekedi (Felix Tshisekedi) nk’umuntu ugomba kuba Minisitiri w’intebe ariko Kabila we agashaka yuko bakohereza amazina y’abantu batatu akihitiramo umwe ! Ibi byatumye tariki 27 Werurwe 2017 CENCO itangaza yuko inaniwe, kubera izo mpande zombi kudashaka gushyira mu bikorwa ibyo zumvikanyeho. Kandi CENCO kwikura muri ubwo buhuza nta kuntu bitatuma amaraso atameneka !

Ikindi kibazo gikomeye n’uko Etienne Tshisekedi ubu atakiriho. Uyu musaza witabye Imana tariki ya mbere Gashyantare uyu mwaka yari ashaje ariko agishoboye kubumbira hamwe opozisiyo n’ubundi itari hamwe bihagije ! Bizagorana yuko haboneka uziba icyuho cye, opozisiyo ijye mu gihirahiro.

Ibyo Kabila ashobora kubibonamo intsinzi ariko ikibazo kigume hahandi yuko agomba kuva ku butegetsi bitarenze umwisho w’uyu mwaka ! Hagati aho imvururu zivugwa yuko zatangiye muri za Kasai nta kigaragaza yuko zishobora guhagarara. Biragaragara yuko DRC itangiye inzira y’imeneka ry’amaraso, kandi nta kintu Kabila azaryungukiramo uretse nyine kuguma ku butegetsi akebaguzwa nka Nkurunziza !

Casmiry Kayumba

2017-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Ubwanditsi 19 Feb 2020
FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

Ubwanditsi 05 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho
HIRYA NO HINO

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura
Mu Rwanda

Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya
Amakuru

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Ubwanditsi 26 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru