• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Ubwanditsi 20 Mar 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Nyirubutungane Papa Francisko ku Cyiraro gikuru cya Kiliziya Gatolika mu mugi wa Vatican.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo waherekeje Perezida Kagame i Vatican yagize ati: “ Perezida Kagame na Nyirubutungane Papa Francisko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rwayo mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda by’umwihariko mu nzego z’uburezi n’ubuzima.”

Ibindi byaganiriweho, ni uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere y’umwaka w’1994, ibigo bya Kiliziya Gatolika ndetse na Misiyoni (missions) zayo bifatanyije n’ubuyobozi bwa gikoloni, byagize uruhare rukomeye mu guca ibice mu Banyarwanda no kubabibamo umuzi w’Ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu munsi, guhakana no gupfobya Jenoside bikomeje gukwirakwira mu miryango ya Kiliziya Gatolika ari nako ibigo byayo bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “ Inama y’uyu munsi yaranzwe no gusasa inzobe ndetse n’ubwubuhane hagati y’impande zombi. Iyi ni intambwe ishimishije mu mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika hashingiwe ku myumvire ihuriweho ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ihame ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi turabishingiraho mu kubaka no kuzahura umubano hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika”

Iterambere ry’u Rwanda mu bwiyunge ndetse n’ubukungu nabyo byagarutsweho, harimo no kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze bemeye icyaha basigaye babana mu buzima bwa buri munsi. Intambwe yagezweho bigizwemo uruhare n’ihame ry’ukwemera.

-6134.jpg

-6135.jpg

-6137.jpg

-6138.jpg

-6139.jpg

-6140.jpg

Source: Office of the President -Communications Office

2017-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika
Mu Rwanda

Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone
IMIKINO

Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Ubwanditsi 06 Feb 2020
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru