• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe

Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe

Ubwanditsi 17 Dec 2019 POLITIKI

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko rugomba guharanira kubaka igihugu cyarwo, kuko abashaka kugisenya batazigera batsinda urwo rugamba.

Ni ubutumwa yahaye urubyiruko rusaga 500, rwitabiriye Itorero ry’Urungano, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera. Gen Kabarebe yabagezagaho ikiganiro cyubakiye ku “Indangagaciro za RPA/RDF mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda Rushya.’’

Yabwiye urubyiruko ko kuba nta gihugu abagize RPA bagiraga, biri mu byatumye batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cyabo, kuko umuntu arengerwa n’igihugu cye, yaba atagifite akageragezwa n’ikibonetse cyose.

Yakomeje ati “Urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside twabigezeho tutarusha ibikoresho n’ingabo abo twari duhanganye. Twatsinze Urugamba kuko twari dufite intego, twunze ubumwe, indangagaciro zirimo ikinyabupfura no gukunda igihugu.”

Gen Kabarebe yavuze ko ushaka kumenya ingufu za RPF Inkotanyi azimenyera mu kudagungabanywa n’icyo ari cyo cyose mu murongo wo kubaka igihugu, ashimangira ko ari zo zatumye ibasha kuyobora urugamba rwo kubaka u Rwanda rushya.

Yashimangiye ko abagifite imigambi yo gushaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye badateze kubigeraho kuko barushywa n’ubusa.

Yakomeje ati “Ntabwo watsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya, ntabwo byakunda.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bigenimana Emmanuel, we yasobanuriye abatozwa, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1) n’uruhare urubyiruko rwitezweho.

Yabwiye urubyiruko ko rugize hafi 70% by’Abanyarwanda, bisobanuye ko ntacyo leta yashaka kugeraho mu cyerekezo cyayo atari rwo imishinga yose yubakiyeho.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora gukirira mu gihugu cyimakaje ruswa cyangwa kirimo amacakubiri, murasabwa guhangana n’ibi bibazo kugira ngo mubashe kubaka iki gihugu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yasobanuye ko aho ibintu bigeze nta Munyarwanda ushobora kuvutswa ubwenegihugu, ko Umunyarwanda yemerewe ubwenegihugu burenze bumwe kandi ko yemerewe gutura aho ashaka ku Isi hose.

Yabwiye urubyiruko ati “Turabasaba gushaka ubumenyi, aho muri hose mwige mugire impamyabumenyi zishoboka kuko u Rwanda ni igihugu dushaka ko cyubakira ubukungu ku bumenyi kandi ni mwe muzabigiramo uruhare.”

Yakomeje avuga ko icyishe u Rwanda kikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko leta zariho zigishije amacakubiri kugeza no mu mashuri, ubu Abanyarwanda bunze ubumwe muharanire ko nta cyabusenya.

Yashishikarije urubyiruko ruba mu mahanga by’umwihariko guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro, abatozwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku cyateza imbere u Rwanda, bashimangira ko bambariye urugamba rwo kubaka igihugu.

Urubyiruko rusaga 500 rwitabiriye Itorero ry’Urungano mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba

Urubyiruko rwashimangiye ko rwambariye urugamba rwo kubaka igihugu

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yasobanuye ko aho ibintu bigeze nta Munyarwanda ushobora kuvutswa ubwenegihugu

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko kuba nta gihugu abagize RPA bagiraga biri mu byatumye batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cyabo
Src : igihe

2019-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Feb 2025
Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 04 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump
HIRYA NO HINO

Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Ubwanditsi 24 Jan 2018
FIFA yohereje Constant Omari nk’indorerezi mu matora ya Perezida wa Ferwafa
IMIKINO

FIFA yohereje Constant Omari nk’indorerezi mu matora ya Perezida wa Ferwafa

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Igitekerezo cy’Umusomyi  Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio
POLITIKI

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Ubwanditsi 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru