• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

Ubwanditsi 03 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu cyumweru gishize hasakaye amashusho agaragaza imodoka z’intambara z’ingabo z’Afurika y’Epfo zafashwe bugwate ndetse n’ikamyo ya gisirikari n’ingabo za M23. Ni nyuma yuko Ingabo za SADC niza Congo zari zateguye ibitero simusiga kuri M23 biyemeje ngo kubasubiza mu birunga aho baturutse. FARDC yise icyo gitero “Operation la Vengeance du Leopald” naho SADC yo iyita “Operation Caterpillar” bagamije gusubiza M23 mu birunga

Batangiye mu gitondo cya tariki ya 30 Gicurasi 2024 ubwo ingabo za SADC niza FARDC zabyutse zirasa ibisasu biremereye mu bice M23 igenzura, uwo mutwe watangaje ko abasiviri bagera ku icumi bahasize ubuzima kandi ko bahise bafata icyemezo cyo gucecekesha imbunda zicaga abaturage.

Nyuma y’amasaha makeya nibwo hagaragaye imodoka z’intamabara z’ingabo za SADC zikomoka muri Afurika y’Epfo zarashweho na M23 uyu mutwe wemeje ko warashe eshatu ufata mpiri izindi ebyiri.

Amakuru yamenyekanye ni uko izo ngabo zacanweho umuriro na M23 zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo zikaba zari zitegereje ko amatora arangira muri Afurika y’Epfo nubwo atahiriye Perezida Cyrille Ramaphosa ngo zigabe igitero kuri M23. Amakuru yahise amenyekana ni uko umusirikari umwe w’Afurika y’Epfo yahise apfa abandi 22 barakomereka

Aho bategewe ninaho ingabo z’Afurika y’Epfo zategewe umwaka ushize ubwo uwakoreshaga itumanaho yarashwe mu jisho.

M23 yiteguye ingabo z’Afurika y’Epfo hafi na Sake zari zigabye igitero gikomeye zifatanyije n’ingabo za Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo.

Indege z’ingabo za Congo zaje gutabara ariko ntacyo byatanze kuko zitahawe ibipimo neza byaho bari (coordinates). Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo News24 dukesha iyi nkuru kivuga ko izo modoka z’intambara zaba zararashwe n’imbunda yakorewe mu burusiya AT-4 Spigot antitank missile na Casspir.

Mu gitondo cyo ku wa gatanu, ingabo z’Afurika y’Epfo zagarutse gushaka imodoka zabo ariko ntibabishobora, ahubwo ingabo za M23 zabaciye mu rihumye zibatera mu kigo cyabo zitwika indi modoka y’intambara.

Ibihugu bya SADC bikomeje gusaba ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo byareka kuba ibanga ariko ubunyamabanga ntacyo butangaza. Ingabo za SADC zigeze ku bihumbi bitatau ariko ngo bikaba bitumvikana uburyo nta n’indege z’intambara bafite.

Nyuma y’umunsi ingabo za SADC zirashweho, hagaragaye amashusho ingabo za M23 zitwaye imodoka y’intambara yambuwe ingabo z’Afurika y’Epfo.

2024-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jan 2018
Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse

Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse

RUSHYASHYA 06 Mar 2026
Save: ishyaka Green Party  ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Save: ishyaka Green Party ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa  uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Ubwanditsi 10 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”
Amakuru

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Ubwanditsi 30 Jun 2024
FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala
Mu Rwanda

FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.
Amakuru

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Ubwanditsi 27 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru