• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Ubwanditsi 01 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubucamanza bw’u Bufaransa buheruka gutangaza ko bwahagaritse iperereza ku ruhare rw’ingabo zabwo mu bwicanyi bwakozwe mu Bisesero, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’abarokotse Jenoside, banenze kuba iri perereza ryarahagaze bamwe mu bari bayoboye ingabo z’u Bufaransa badahaswe ibibazo.

Ikinyamakuru Mediapart cyatangaje ko muri Nyakanga ari bwo abacamanza b’urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu i Paris bahagaritse iperereza.

Guhera mu 2005, abantu batandatu barokotse Jenoside, umuryango Survie, Ihuriro ry’imirango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH na LDH) n’indi itandukanye, yagiye ishinja ingabo z’abafaransa zari muri Opération Turquoise gutererana ku bushake abatutsi bari mu Bisesero hagati ya tariki 27 na 30 Kamena 1994.

Bavuga ko abasirikare b’Abafaransa kuwa 27 Kamena 1994 bijeje abatutsi kubarinda nyamara bakahagera kuwa 30 Kamena, bagasanga interahamwe zamaze kwica bamwe.

Abarokotse n’iyi miryango kuri uyu wa Gatanu batangaje ko biyemeje gutanga ikirego kugira ngo n’abandi bakekwa kugira uruhare muri iri tereranwa ry’abatutsi babibazwe.

Mu gihe cy’iperereza, abantu bane bahoze ari abayobozi mu ngabo z’u Bufaransa nibo bumviswe nk’abatangabuhamya barimo na Général Jean Claude Lafourcarde wari uyoboye Opération Turquoise.

Abacamanza banze gutumiza abandi bakekwa barimo François Léotard wari Minisitiri w’ingabo mu gihe cya Jenoside.

Umwaka ushize kandi abacamanza banze kumva Amiral Jacques Lanxade wari umugaba mukuru w’ingabo icyo gihe ndetse na Raymond Germanos wari umwungirije.

Umuryango Surivie uharanira ko u Bufaransa bwakwemera uruhare rwabwo muri Jenoside uvuga ko abo bagabo guhera tariki 27 Kamena 1994 bari bafite amakuru y’uburyo Interahamwe zari zasatiriye abatutsi ariko ntibagire icyo bakora.

Lanxade yavuze ko amakuruy’ibyaberaga mu Rwanda bagiye bayamenya gahoro gahoro ku buryo bitari byoroshye guhita bagaba ingabo.

Muri Gicurasi uku kwezi, yavuze ko ashyigikiye ko hatangwa uruhushya inyandiko za gisirikare z’icyo gihe zigashyirwa ahagaragara kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.

Umunyamategeko wa Survie, Eric Plouvier yavuze ko bitumvikana uburyo dosiye ipfundikirwa hatabajijwe uwari umugaba mukuru w’ingabo ndetse n’uwari umwungirije.

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruracyari ikibazo mu mubano w’ibihugu byombi. U Rwanda rushinja icyo gihugu gushyigikira no gutera inkunga Leta yakoraga Jenoside mu gihe u Bufaransa bugaragaza ko nta ruhare rubifitemo.

Mu Ugushyingo 2016, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangije iperereza ku basirikare bakuru 22 b’abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside barimo Amiral Lanxade na Général Lafourcarde.

2018-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Ubwanditsi 25 Sep 2023
Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Ubwanditsi 04 Aug 2018
U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

Ubwanditsi 28 Aug 2018

Igitekerezo kimwe

  1. katsibwenene
    October 2, 201810:32 am -

    Abatangabuhamya turahari turicecekeye ariko igihe kizagera tuvuge ukuri.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017
Djihad Bizimana yerekeje muri Israel, Onana yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC
Amakuru

Djihad Bizimana yerekeje muri Israel, Onana yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC

Ubwanditsi 06 Jul 2023
Kiyovu SC  yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere
IMIKINO

Kiyovu SC yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere

Ubwanditsi 17 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru