• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Ubwanditsi 01 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubucamanza bw’u Bufaransa buheruka gutangaza ko bwahagaritse iperereza ku ruhare rw’ingabo zabwo mu bwicanyi bwakozwe mu Bisesero, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’abarokotse Jenoside, banenze kuba iri perereza ryarahagaze bamwe mu bari bayoboye ingabo z’u Bufaransa badahaswe ibibazo.

Ikinyamakuru Mediapart cyatangaje ko muri Nyakanga ari bwo abacamanza b’urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu i Paris bahagaritse iperereza.

Guhera mu 2005, abantu batandatu barokotse Jenoside, umuryango Survie, Ihuriro ry’imirango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH na LDH) n’indi itandukanye, yagiye ishinja ingabo z’abafaransa zari muri Opération Turquoise gutererana ku bushake abatutsi bari mu Bisesero hagati ya tariki 27 na 30 Kamena 1994.

Bavuga ko abasirikare b’Abafaransa kuwa 27 Kamena 1994 bijeje abatutsi kubarinda nyamara bakahagera kuwa 30 Kamena, bagasanga interahamwe zamaze kwica bamwe.

Abarokotse n’iyi miryango kuri uyu wa Gatanu batangaje ko biyemeje gutanga ikirego kugira ngo n’abandi bakekwa kugira uruhare muri iri tereranwa ry’abatutsi babibazwe.

Mu gihe cy’iperereza, abantu bane bahoze ari abayobozi mu ngabo z’u Bufaransa nibo bumviswe nk’abatangabuhamya barimo na Général Jean Claude Lafourcarde wari uyoboye Opération Turquoise.

Abacamanza banze gutumiza abandi bakekwa barimo François Léotard wari Minisitiri w’ingabo mu gihe cya Jenoside.

Umwaka ushize kandi abacamanza banze kumva Amiral Jacques Lanxade wari umugaba mukuru w’ingabo icyo gihe ndetse na Raymond Germanos wari umwungirije.

Umuryango Surivie uharanira ko u Bufaransa bwakwemera uruhare rwabwo muri Jenoside uvuga ko abo bagabo guhera tariki 27 Kamena 1994 bari bafite amakuru y’uburyo Interahamwe zari zasatiriye abatutsi ariko ntibagire icyo bakora.

Lanxade yavuze ko amakuruy’ibyaberaga mu Rwanda bagiye bayamenya gahoro gahoro ku buryo bitari byoroshye guhita bagaba ingabo.

Muri Gicurasi uku kwezi, yavuze ko ashyigikiye ko hatangwa uruhushya inyandiko za gisirikare z’icyo gihe zigashyirwa ahagaragara kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.

Umunyamategeko wa Survie, Eric Plouvier yavuze ko bitumvikana uburyo dosiye ipfundikirwa hatabajijwe uwari umugaba mukuru w’ingabo ndetse n’uwari umwungirije.

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruracyari ikibazo mu mubano w’ibihugu byombi. U Rwanda rushinja icyo gihugu gushyigikira no gutera inkunga Leta yakoraga Jenoside mu gihe u Bufaransa bugaragaza ko nta ruhare rubifitemo.

Mu Ugushyingo 2016, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangije iperereza ku basirikare bakuru 22 b’abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside barimo Amiral Lanxade na Général Lafourcarde.

2018-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Ubwanditsi 21 Mar 2023
Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 17 May 2019

Igitekerezo kimwe

  1. katsibwenene
    October 2, 201810:32 am -

    Abatangabuhamya turahari turicecekeye ariko igihe kizagera tuvuge ukuri.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi
ITOHOZA

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Ubwanditsi 09 Oct 2017
BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore
UBUKUNGU

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC
Amakuru

Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Ubwanditsi 25 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru