• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu mirimo inyuranye muri RDF
Uhereye ibumoso: Col. Joseph Karegire (yayoboraga Military Police) yicaranye na Colonel Faustin Tinka.

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu mirimo inyuranye muri RDF

Ubwanditsi 04 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yashyize mu myanya abasirikare batandukanye bagizwe na ba Colonel batanu na ba Lieutenant Colonel batatu.

Colonel Faustin Tinka yagizwe Umuyobozi wungirije wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare; Colonel Joseph Karegire yagizwe Umuyobozi wa Brigade ya 211 naho Lt Col Geoffrey Gasana yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Umugaba wungirije mu Ngabo zirwanira mu Kirere.

Mu bandi babanje kuzamurwa mu ntera kandi harimo Lt Col Kitoko Kadida wagizwe Colonel, ahabwa inshingano nk’Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’abasirikare ushinzwe kurinda abayobozi bakuru.

Lt Col Louis Kanobayire we yazamuwe mu ntera agirwa Colonel ndetse ahabwa inshingano nk’ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa (Chief J3); Lt Col Richard Ndamage agirwa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya mbere; Lt Col Ignace Tuyisenge agirwa Umuyobozi wungirije wa Military Police.

Capt Danny Gatsinzi we yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel, ashingwa ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Perezida Kagame yahaye Colonel Karegire inshingano nshya, nyuma y’uko mu mpinduka yaherukaga gukora mu Ugushyingo 2019 yari yamugize Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa (CHIEF J3) muri RDF.

Icyo gihe nibwo Major General Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya General anaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye General Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano.

Icyo gihe kandi General Fred Ibingira yasubijwe ku mwanya w’Umugaba w’Inkeragutabara naho Lieutenant General Jacques Musemakweli wari uwusanzweho agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

2020-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Uganda: Kutesa yafashe ruswa ngo ageze abayimuhaye kuri bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga menshi mu gihugu

Uganda: Kutesa yafashe ruswa ngo ageze abayimuhaye kuri bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga menshi mu gihugu

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Ubwanditsi 04 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande
POLITIKI

U Bufaransa: Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

Ubwanditsi 25 Mar 2017
Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 20 Jun 2018
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo
IMIKINO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Ubwanditsi 30 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru