• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Ubwanditsi 12 Apr 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku cyumweru tariki ya 10 Mata yafashe Musangamfura Clement wari umuyobozi w’umudugudu wa Mpongo, akagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari, akekwaho kwaka abaturage ruswa ngo bazabone uko bahabwa inka muri gahunda ya Leta ya Gir’inka.

Uyu mugabo ngo yasabaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw) kuri buri muturage, ngo amushyire ku rutonde rw’abazahabwa inka, akaba yari amaze kwaka amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70.000Frw) kuko yari amaze kuyaka abaturage 7.

Kugirango uyu muyobozi afatwe, ni amakuru yatanzwe n’ umwe muri aba baturage batswe aya mafaranga akiyemeza guha aya makuru Polisi kuko yari azi neza ko ibi bikorwa n’uyu muyobozi bitemewe.

Gahunda ya Gir’inka ni gahunda yashyizweho na Leta yo guha inka imiryango ikennye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’iyo miryango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ngo hamenyekane neza amafaranga uyu Musangamfura yari amaze kwaka abaturage ndetse hanamenyekane niba nta bandi bayobozi bari inyuma y’iki gikorwa, aho yagize ati:”Twashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya abantu bose banyuranya na gahunda rusange za Leta, ubusanzwe izi nka zitangirwa ubuntu, abantu bose rero bakwiye kumenya ko kwaka amafaranga umuturage ngo ahabwe icyo yemerewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu kurwanya abishora mu bikorwa nk’ibi ACP Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami kihariye gashinzwe kurwanya ruswa n’abanyuranya n’amabwiriza ya gahunda za Leta nk’izi za Gir’inka, ubudehe n’izindi, kakaba gakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).

Musangamfura ahamwe n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 644 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ikaba ivuga ko umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye usaba, usezeranywa, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indi ndonke, ahamya ko ashobora gukoresha igitinyiro cye cyangwa ikimenyane, kugira ngo undi muntu abe yafata icyemezo, iyo mpano cyangwa indi ndonke yaba imugenewe cyangwa yaba igenewe undi, icyo gitinyiro cyangwa icyo kimenyane cyaragize icyo kigeraho cyangwa ntacyo cyagezeho mu byari bigambiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.

Mu gihe iperereza rikomeje, Musangamfura afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya
Mushishiro.

RNP

2016-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Ubwanditsi 05 Dec 2024
Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u  Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Ubwanditsi 09 Feb 2016
Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 13 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko
Mu Rwanda

Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038
Mu Rwanda

Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038

Ubwanditsi 08 Dec 2017
FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali yatoye Paul Kagame nk’uzayihagararira mu matora ya Perezida
Mu Rwanda

FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali yatoye Paul Kagame nk’uzayihagararira mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 10 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru