• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IBUKA irasaba ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda ashyikirizwa ubutabera

IBUKA irasaba ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda ashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Nov 2016 Mu Mahanga

Umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) wasabye ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda akurikiranwa n’ubutabera.

Padiri Nahimana biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aje kwitegura kwiyamamaza mu matora ya Perezida azaba umwaka utaha wa 2017.

Nahimana umaze imyaka 11 mu buhungiro mu Bufaransa yamenyekanye cyane kubw’urubuga rwe Leprophete.fr rwanyuzwagamo ibitekerezo binenga ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Hari abavuga ko bimwe mu byacishwaga kuri urwo rubuga birimo amagambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof Dusingizemungu Jean Damascene, Umuyobozi wa IBUKA yabwiye Makuruki dukesha iyi nkuru ko bimwe mu byandikwaga ku kinyamakuru cya Nahimana bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba ko yagezwa mu butabera naramuka ageze mu Rwanda.

Yagize ati “Ziriya nyandiko abantu bakwiriye kuzireba hanyuma inzego z’ubutabera zigakora. Ariko tukanavuga duti turanifuza yuko inzego zose zafatanya , na Kiliziya gatolika ubwayo ntihere gusa mu kuvuga ngo twamaganye, tugize dute.Kiliziya ubwayo ifite inzego zireba nuko ikora ubutabera bwayo yewe ifite n’inkiko burya.”

Kiliziya gatolika kuri iki cyumweru yasabiye imbabazi abana bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko ibabajwe n’ibyo bakoze.

Kuri uyu wa Mbere Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Filipo Rukamba yatangarije KTPress ko Nahimana yirukanywe muri Diyosezi avukamo ya Cyangugu, kugeza ubu akaba abaho nk’uwigenga.Yavuze kandi ko bitandukanyije na we mu bikowe bya politiki yinjiyemo.

Pro Dusingizemungu avuga ko kuba yarirukanwe bitabavanaho ububasha bwo kumukurikirana.

Ati “Ariko kubivuga…twe twasabaga ko bica no muri urwo rwego bikagaragara neza kuko kiliziya gatolika ifite n’abacamanza, kuki bitanyura muri urwo rwego? Ajye imbere y’ubutabera aburane kuko icyo kirateganyijwe mu mategeko yabo.”

IBUKA kandi yasabye n’ubutabera mu Rwanda gukora akazi kabwo hirindwa uwashaka gukingira ikibaba Nahimana.

Dusingizemungu ati “Hari amategeko u Rwanda rugenderaho no kuri ibyo ngibyo avugwaho, ubutabera nibukoreshe ubushishozi bwabwo n’ubwigenge bwabwo. Twe icyo twifuza nuko bikorwa atavuga ngo akingiwe ikibaba n’urwego uru n’uru, hanyuma ubutabera niba hari icyo bumubaza bubimubaze kuko atari hejuru y’amategeko.Ntabwo yakwitwaza ko ari umupadiri cyangwa ikindi cyose”

Ubutabera bukora iyo hari uwabushyikirije ikirego. Prof Dusingizemungu yavuze ko bakiri kwiga ku nyandiko zacishijwe mu kinyamakuru cya Nahimana, ngo “igihe tuzabona ko amakuru ahagije tuzakora ibyo tugomba gukora.”

-4781.jpg

Prof Dusingizemungu Jean Damascene, Umuyobozi wa IBUKA asaba ko Nahimana yatabwa muri yombi.

Padiri Nahimana w’imyaka 45, aje mu Rwanda kwiyamamaza ku izina ry’ishyaka Ishema Party yashinze mu mwaka wa 2013. Mu bimuzanye ngo harimo no kuryandikisha kugira ngo ryemererwe gukorera mu Rwanda.

2016-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yashimiye Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku bw’uruzinduko bagiriye i Shyorongi

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Ubwanditsi 10 May 2016
Kigali : Minisitiri  w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari  ‘RNIT Iterambere Fund’

Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Ubwanditsi 12 Jul 2016
Prof. Shyaka asanga itangazamakuru mu Rwanda ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga

Prof. Shyaka asanga itangazamakuru mu Rwanda ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga

Ubwanditsi 07 Nov 2016

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    July 26, 20183:42 pm -

    NONE NTIMWUMVAKO MUKOMEZA KWEREKA AMAHANGA ITOTEZA RYUBWISANZURE NO KUBURA DEMOKARASI BIRANGA LETA YIGITUGU NUBWICANYI YA RPF-FPR/ KAGAME? BABAVUGA UKO MURI MUKARAKARA!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Oct 2018
U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM
UBUKUNGU

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?
Amakuru

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ubwanditsi 09 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru